Kigali

Arnold Schwarzenegger ayaboye urutonde rw'abagabo 10 bubatse umubiri bakize ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2023 13:06
0


Siporo ngororamubiri ni kimwe mu bintu bikunzwe na benshi ku Isi, mu bayikora harimo abahitamo guterura ibyuma biremereye bashaka ko umubiri wabo ubyimba ariko ukomera kurushaho. Mu bantu bubatse umubiri ku Isi harimo abakize kurenza abandi bayobowe na Arnold Schwarzenegger.



Mu bihugu bitandukanye hakunze kugaragara abantu byumwihariko ab'igitsina gabo, bakora siporo zo kubaka umubiri, ibi benshi bita 'Gukora umubiri'. Nubwo ababikora bo mu bihugu byo muri Afurika birimo no mu Rwanda, batinjiza amafaranga menshi, usanga abandi bo b'imahanga babikuramo agatubutse dore ko banamurika imibiri yabo mu birori bitandukanye bakabyishyurirwa.

Sportskeeda itangaza ko abubaka imibiri (Body Building), hari ababikoze byakinyamwuga bikaba byarabakijije, mu gihe benshi bazi ko kubaka umubiri ntacyo byinjiza kigaragara.

Urutonde rw'abagabo 10 bubatse umubiri bakizi ku Isi:

1. Arnold Schwaznegger

Mbere y'uko Arnold yinjira muri Sinema, yahoze ari umwubatsi w'umubiri

Arnold Schwarzenegger, ni icyamamare mu bubatse umubiri ku Isi, akaba n'icyamamare ku ruhando rw’abakinnyi ba Filime muri Amerika. Uyu mugabo wigeze kwambara ikoti (costume) rikamuturikiraho kubera ubunini bw'ibutuza bye ubwo yari akiri Guverineri wa California, anazwiho kuba kubaka umubiri byaramuhesheje n'ibikombe binyuranye.

Schwarzenegger mu busore bwe yagiye yibikaho ibikombe bya 'Mr Olympia', mu marushanwa ahuza abagabo bubatse umubiri maze hagatoranywamo uwahize abandi ariwe bita 'Mr Olympia'.

Ibi bihembo Schwarzenegger yabitwaye mu 1970, 1971, 1972, 1973, 1974, 1975,1980. Afite ibihembo 7 bya Mr Olympia yatwaye mbere y'uko yinjira mu gukina filime.

Mu busore bwe, Schwarzenegger yibitseho ibihembo 7 bya Mr Olympia

Umutungo we waturutse mu mwuga we wo gukina cyane; gukina muri filime nka The Terminator, Predator, Commando, n’izindi. Arnold Schwarzenegger ni umuntu ukize cyane aho ku rutonde rw’abubatse umubiri ku Isi, afite umutungo wa Miliyoni 450 z’Amadorali.

2. Rich Gaspari

Rich Gaspari, ni Umunyamerika wagiye mu zabukuru nawe yubatse umubiri, agaragara mu byamamare bya IFBB. Rich amaze imyaka isaga 30 akora ibikorwa by’imyitozo ngororamubiri, kandi ni uwa 2 mu bakire bakize ku Isi mu bubatse umubiri. Kuri ubu umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 90 z'amadolari.

3. Jay Cutler

Jay Cutler ni Umunyamerika ubarizwa muri IFBB wiyeguriye umwuga wo kubaka umubiri. Yatsindiye amarushanwa ya Mr Olympia inshuro 4 zose. Jay Cutler afata umwanya wa 3 mu bantu bubatse umubiri bakize cyane ku Isi. Afite umutungo wa Miliyoni 30.

4. Ronnie Coleman

Ronnie Coleman ni umunyamerika wacyuye igihe wabigize umwuga mu bubaka umubiri.

Coleman yatsinze irushanwa rya Mr Olympia imyaka 8 yikurikiranya. Ni umwe mu bubatse umubiri ukomeye mu bihe byose. Umutungo we ni Miliyoni 10 z'amadolari. Ni umwe mu bakire bakize mu bubase umubiri.

5. Gary Strydom

Gary Strydom ni Umunyamerika wahoze akora umwuga wo kubaka umubiri muri IFBB. Strydom yarushanwe cyane cyane mu myaka ya za 1980, no mu ntangiriro ya za 90, ariko yafashe ikiruhuko cyo kubaka umubiri nyuma y'uko WBF isheshwe.

 Amarushanwa ye aheruka yabaye mu 2006, nyuma y'imyaka 10 yose ugereranije. Umutungo wa Gary Strydom ni Miliyoni 8 z'amadolari.

6. Dexter Jackson

Dexter Jackson ni Umunyamerika wagaragaye cyane mu bihembo bya IFBB wabigize umwuga wo kubaka umubiri muri kamere ye. Yatsindiye amarushanwa yo kubaka umubiri wabigize umwuga kurusha abandi bantu bose mu mateka.

Mu 2002, yitabiriye amarushanwa 8 y'abubaka umubiri nk’ababigize umwuga. Mu buzima bwe bwose, yitabiriye amarushanwa arenga 85. Umutungo wa Dexter Jackson ufite agaciro ka Miliyoni $ 7.

7. Lou Ferrigno

Lou Ferrigno ni umukinnyi wa Filime w’umunyamerika, umutoza, n’uwahoze yubaka umubiri. Yatsindiye ibikombe 3 bya IFBB by'abubatse umubiri mu gihe cy’amarushanwa ya Mr Amerika, n'amarushanwa 2 ya Mr Universe. Umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 6 z'amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bubatse umubiri ku Isi.

8. Lee Haney

Lee Haney ni Umunyamerika wahoze akora umwuga wo kubaka umubiri muri IFBB. Asangira amateka na benshi muri Mr Olympia yatsindiye ibikombe byayo bigera muri 8 mu myaka ya 1984, 1985, 1986, 1987, 1988, 1989, 1990, 1991.

Umutungo wa Lee Haney ufite agaciro ka Miliyoni 5.5 z'amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bubatse 'umubiri bakize ku Isi.

9.Phil Heath

Phil Heath ni Umunyamerika wubaka umubiri nawe ari mu batsindiye igihembo mu cy’irushanwa rya 7 muri Mr Olympia ndetse afitanye isano na Arnold Schwarzenegger. Guterura ibyuma yubaka umubiri ni kimwe mu mwuga we. Umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 5 z'amadolari.

10. Dorian Yates


Dorian Yates ni Umwongereza wahoze yubaka umubiri kuva kera. Yatsinze amarushanwa ya Mr Olympia imyaka 6 yikurikiranya. Umutungo wa Dorian Yates ufite agaciro ka Miliyoni 4 z'amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bantu bubatse umubiri ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND