RFL
Kigali

Uyirwaye bamuhimba idage! Ibyo wamenya kuri 'Dipsophobia' indwara yo gutinya inzoga

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/11/2023 9:45
0


Mu ruhererekane rw'indwara za Phobia, hari Dipsophobia - indwara ifatwa n'abantu benshi yo gutinya gusoma kuri manyinya ndetse no kubona uwagasomye.



Dipsophobia ni indwara yo gutinya ka manyinya (Ibisindisha). Dipsa ni ijambo rikomoka mu rurimi rw'ikigereki bisobanuye icyaka naho Phobos byo bigasobanura ubwoba bwinshi.

Bamwe mu bantu b'intiti mu kumenya no kuvura ibibzo byo mu mutwe biraborohera cyane kumenya niba umuntu afite ikibazo cy'indwara ya Dipsophobia ndetse akaba yamumenyera ibyo akeneye kugira ngo akire iyi ndwara.

Ahantu henshi, inzoga ntabwo zivugwaho kimwe ndetse benshi biganjemo abarokore barazibuzwa banze bakunze, ndetse na bamwe bazinywa iyo basinze bashobora gutuma bagenzi babo batinya inzoga ku rwego ruri hejuru bikarangira barwaye.

Nyamara n'ubwo inzoga hari ibibi zikururira umuntu uzinywa, hari ibindi byiza umuntu unywa inzoga agira ariko na none ntabwo wabisobanurira umuntu ufite indwara ya Dipsophobia ahubwo ashobora kugufata nk'umwanzi we cyangwa se undi umuntu udashobotse.

Bamwe mu bantu bafite iyi ndwara, barangwa no gucira urubanza buri muntu wese unywa inzoga ndetse bagahita batangira kumufata mu ishusho mbi ku buryo nta mahirwe n'amwe baha umuntu uwo ariwe wese unywa inzoga kubera ko baba bumva agira imico mibi cyane.

Undi muntu uba ufite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara, ni uba yari asanzwe anywa kuri ka manyinya hanyuma akaza kuyireka kubera impamvu ze zitandukanye. Iyo amaze kuzireka, ashobora guhita arwara iyi ndwara kuko azi ibibi inzoga ziba zaramukoresheje.

Dipsophobia ntabwo ari amahitamo ahubwo ni uburwayi bushobora guterwa n'ibyo umuntu aba yarabwiwe yaba umuryango, idini, inshuti ze ndetse hari n'ingero nyinshi yagiye abona zikamuhahamura bigatuma arwra iyi ndwara.

Akesnhi umuntu uvukira mu muryango utanywa inzoga ugasanga hari undi muntu wa hafi y'uwo muryango ubayeho nabi kubera inzoga, abana baba bafite amahirwe menshi yo kuvuka batinya umuntu unywa inzoga babikomoye ku babyeyi babo hagakubitiraho n'urugero rwa hafi babona ku bibi by'inzoga.

Bimwe mu bindi bimenyetso biranga umuntu urwaye iyi ndwara, harimo guhinda umushyitsi iyo abonye umusinzi, kugira ubwoba bwinshi iyo agiye kunywa inzoga, kuzana ibyunzwe, kunukirwa n'umuhumuro w'inzoga n'ibindi.

Bimwe mu bifashwa umuntu ufite iki kibazo, harimo kuganirizwa, kwigishwa ibyiza byo kunywa inzoga, akamaro ko kunywa inzoga, gufata imiti nka Paxil, Zoloft, Lexapro ndetse n'indi miti itandukanye abaganga bazobereye mu bibazo by'umutwe bazi.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND