Kigali

Cyusa Ibrahim yasubije abibwira ko nta mibereho iri mu muziki gakondo - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/11/2023 20:23
0


Yavuze ko atemeranwa n’abumva ko muri gakondo nta mafaranga arimo, avuga ko abacika intege vuba aruko baba batabikunze kuko ‘gakondo irimo ubuzima n'umugati.



Cyusa Ibrahim, amaraso mashya mu muziki gakondo, yasobanuye ko atari ikintu cyoroshye gukora gakondo muri iki gihe urubyiruko rushamadukiye izindi njyana zigezweho.

Cyusa, yatangaje ko atekereza ko impamvu urubyiruko rutinya kwinjira mu muziki gakondo aruko batekereza ko nta mafaranga arimo cyangwa abantu ntibumve ibyo bagakora.

Abamara izo mpungenge yagize ati: “Kuba wenda wakora indirimbo ntiwumvwe, hari ikindi gisata cy’abantu bakunda uwo muziki wawe, abo bantu barahari kandi ni ingirakamaro.”

Uyu muhanzi yavuze ko hari byinshi biri guca intege abakiri bato bifuza kuririmba gakondo, harimo n’ababajya mu matwi bababwira ko nta mpamvu yo kuririmba injyana z’abasaza kandi bakiri bato.

Yongeyeho ko abakizamuka muri gakondo bagorwa no gukora gakondo mu buryo bugezweho, kuko benshi usanga batarasobanukirwa ko indirimbo gakondo nazo zikenera amashusho meza.

Ati: “Ushobora gukora injyana gakondo, ugakora video nziza ugashyiramo ahantu heza nyaburanga, ukemera ugakoresha neza indirimbo zawe, kugira ngo uhangane na rya soko ry’ab’ubu bari gukundwa.

Kumenyekanisha ibihangano ni ikintu cya mbere kigoye. Abakora injyana z’iki gihe, ntekereza ko bo biborohera ariko twebwe ba gakondo biragoye. Ni ikibazo, ariko ntekereza ko natwe bizageraho tukagera kure kuko nabo sintekereza ko bavutse batya! Ni ugukora kwabo no gushyira hamwe.”

Cyusa kandi mu  mvugo yeruye yasabye abanyamakuru n’aba Djs gukunda abahanzi gakondo, kuko nibabakunda n’abakiri bato nabo bazaboneraho bakabakunda, bityo bibatere imbaraga zo kurushaho gukunda ibyo bakora kuko babonye ko bashyigikiwe.

Yagize ati: “Ariko uzi gukora indirimbo yaguhenze, yagutwaye amafaranga atagira ingano, warangiza ntuyikine kandi atari uko ari mbi, ahubwo ari uko wowe utayikunze kandi mu by’ukuri hari abandi bashobora kuyikunda kandi nyine ni mwebwe kiraro.”

Akiri ku bicantege, Cyusa yavuze ko hari n’abashinzwe gutunganya indirimbo badindiza umuziki gakondo binyuze mu bunyamwuga n’ubunyangamugayo buke bwo gutinda guha abahanzi ibihangano byabo.

Cyusa Ibrahim yagiriye inama abakiri bato bifuza kugera kure muri gakondo, ababwira ko bakwiye gukora umuziki udasaza yifashisha urugero rwa Cecile Kayirebwa na Muyango bababanjirije muri iyi njyana.

Ati: “Gakondo imeze nk’umuvinyu uko ishaje niko igenda iryoha. Nk’ubu twiriwa turirimba indirimbo za ba Nyirabisabo zo mu 199…”

Indi nama yabagiriye, niyo kugana bakuru babo bamaze kugera kure mu muziki wa gakondo, bakizera ko nibabashyikiriza ibihangano byabo bazabyakirana ubwuzu kandi bakabafasha. Yongeyeho ko abashaka kugera kure muri gakondo bakwiye kumva ko bari gutera imbaraga igihugu cyababyaye, basigasira ‘Akarande k’igihugu,’ kuko gakondo ari ryo bendera riranga igihugu runaka.

Cyusa, umaze kwandika izina rikomeye mu muziki wa gakondo nyarwanda, yashimangiye ko mu njyana gakondo hatarangwamo amashyari nk’akunze kumvikana mu zindi njyana zisanzwe.

Cyusa, ni umwe mu bahanzi gakondo bakiri bto bamaze kugeza kure umuzkiki nyarwanda wa gakondo

Yasabye abanyamakuru n'aba Djs gushyigikira umuziki gakondo nk'uko bashyigikira izindi njyana

">Reba ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye na Cyusa Ibrahim

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND