Kenshi na kenshi iyo indirimbo ikoze neza ikakirwa neza mu Isi y’umuziki, hari bwo abandi bahanzi begera uwayihanze maze bakayisubiranamo. Haba mu Rwanda no mu mahanga, muri uyu mwaka na mbere yaho gato hari indirimbo zasubiwemo zikarushaho kwigarurira imitima ya benshi.
Muri uyu mwaka ndetse
na mbere yaho gato, hari indirimbo nyinshi z’abahanzi baturuka mu bihugu
bitandukanye zagiye zisohoka zigakundwa, nyuma bikaza no kuba ngombwa ko
zisubirwamo ku buryo no kwibagirana kwazo usanga bigoye.
Muri izo ndirimbo, hari izakunzwe mbere zasubirwamo ugasanga izisubiwemo ntizikunzwe cyane bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko na none hari n’izindi zinamenyekana ari uko zisubiwemo bitewe n’abahanzi bazisubiyemo uko bafatwa mu ruganda rwa muzika.
Urugero rwiza
hano, ni indirimbo ya Bruce Melodie yise ‘Funga Macho,’ hanyuma akaza
kuyisubiranamo n’umunyabigwi Shaggy bakayita ‘When She’s Around.’ Iyi ndirimbo
mbere ntiyakunzwe ku rwego ikunzweho ubu ngubu kuko ubu iri ku rwego
mpuzamahanga.
Uyu munsi, InyaRwanda
yagutoranyirije indirimbo 10 zasubiwemo zakunzwe na benshi muri uyu mwaka wa 2023 ku
rwego mpuzamahanga. Muri zo, hari izakunzwe mbere, izindi zikanyeganyeza Isi
nyuma y’uko zisubiwemo.
1. When
She’s Around ya Bruce Melodie na Shaggy
2. Ta
Ta Ta ya Bayanni na Jason Derulo
3. One
Side ya Iyanya, Mayorkun na Tecno
4. Calm
Down ya Rema na Selena Gomez
5. Lonely
At The Top ya Asake na H.E.R.
6. Water
ya Tyla na Travis Scott
7. Single
Again ya Harmonize na Ruger
8. Unavailable
ya Davido, Sean Paul na Ding Dong
9. Who
is your Guy ya Spyro na Tiwa Savage
10. Sungba ya Asake na Burna Boy
TANGA IGITECYEREZO