Umwaka w’Umuco na Siporo mu mashuri wa 2023/24 uherutse gutangirizwa mu Karere ka Nyagatare mu mpera z’icyumweru gishize, witezwemo kugaragaza impano zizakurikiranwa kugira ngo zizavemo abakinnyi beza b’ejo hazaza mu mikino yose.
Ni
umwaka w'imikino watangirijwe mu Karere ka Nyagatare tariki 18 Ugushyingo kuri
sitade y'aka Karere isanzwe ikiniraho ikipe ya Sunrise FC.
Uyu
muhango wari witabiriwe na Perezida w'Ishyirahamwe rya Siporo yo mu Mashuri,
Karemangingo Luke uherutse gutorwa muri Manda ye ya mbere,;umuyobozi w'Akarere
ka Nyagatare, Gasana Stephen; umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu
Rwanda, Munyatwali Alphonse ndetse n'abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.
Yakomeje
agira ati “Intego yacu tureba cyane abanyeshuri, kandi abakiri bato bazamura
impano. Twagize ngo ubutumwa bugere kuri benshi. Ubu twatangiye.”
Agaruka
kuri Shampiyona y’Abato iheruka gutangizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru
mu Rwanda (FERWAFA), Karemangingo Luc yashimangiye ko ari izindi mbaraga
biyongereye mu kuzamura impano.
Ati
“Abana bafite iriya myaka baba bakiri mu mashuri kandi baratureba cyane kurusha
abandi. Ni ikintu cyiza turimo kugendanamo neza na FERWAFA kugira ngo tuzamure
abana mu byiciro bitandukanye, tubavanemo abakinnyi bazakinira igihugu.”
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yatangaje ko nk'akarere kakiriye uyu muhango, bagomba kurushaho kuba icyitegererezo ndetse bakongera ibibuga amakipe amashuri akiniraho kuko usanga hari ahari ibibuga bicye.
Imikino
yo mu mashuri ikinwa mu byiciro birimo abiga mu mashuri yisumbuye [batarengeje
imyaka 20] ndetse n’abo mu mashuri abanza [batarengeje imyaka 15].
Muri
iyi mikino ihera ku rwego rw’Akarere, amashuri yitwaye neza ku rwego rw’igihugu
mu mikino itandukanye, atsindira guhagarira u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo
by’Amashuri muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), iheruka kubera mu Rwanda mu
gihe iyu mwaka utaha izabera muri Uganda mu 2024.
Abanyeshuri nabo basabwe gushyira imbaraga n'umuhate mu mikino bakunda kuko ubuyobozi bwiteguye kubashyigikira muri buri kimwe
Karemangingo Luke usanzwe uyobora ikigo cya G.S.Gahini, yavuze ko batazihanganira ibigo bikinirasha abakinnyi batiga ngo ni uko bashaka intsinzi, avuga ko bituma abanyeshuri baterekana impano zabo
Umwaka w'imikino watangijwe mu bwoko bwose bw'imikino iba mu mashuri
Mayor wa Nyagatare Gasana Stephen yemeza ko batazigera basubira inyuma mu guteza imbere siporo mu mashuri
TANGA IGITECYEREZO