Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamenye mu muziki nka Bruce Melodie ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahuriramo na Orville Richard Burrell CD [Shaggy] baherutse gukorana indirimbo “When she’s around”.
Iyi ndirimbo
yabaye ikiraro cyatumye Bruce Melodie abasha gukora ibiganiro n’ibinyamakuru
bikomeye ku Isi, kandi iyi ndirimbo yabashije gucengera igera aho izindi
ndirimbo uyu muhanzi yashyize hanze mu bihe bitandukanye zitigeze zigera.
Bruce Melodie nawe
asobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ko ayifitiyeho
urwibutso rukomeye kuko yayikoranye n’umuhanzi yakuze akundiraho ibihangano,
biba akarusho ubwo bahuzaga imbaraga.
Hamwe n’iyi ndirimbo,
Bruce Melodie amaze iminsi mu biganiro bitangazamakuru bikomeye- Hari amakuru
avuga ko asabwa kuzakora nibura ‘Interview’ 150 byose bishamikiye ku kwamamaza
iyi ndirimbo yakoranye na Shaggy.
Hari n’amakuru
avuga ko uyu muhanzi w’i Kanombe yishyuwe arenga amadorali ibihumbi $150 na
studio ya S-Curve Records yagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.
Umuhanzi uherutse
gusinya muri Wasafi ya Diamond witwa D Voice yagezemo nyuma y’uko urubuga rwa
Boomplay rwishyuye amadolari ibihumbi 70 kugirango bazacuruze album ye yose mbere
y’abandi.
Ibi byatumye
Diamond abasha kugurira uyu muhanzi imodoka y’igiciro kinini, amutegurira
ibiganiro n’itangazamakuru, ndetse ategura n’umugoroba w’umusangiro mu gihe
cy’iminsi itatu.
Umunyamuziki
Shaggy asanzwe aririmba mu bitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yise “iHeartMedia
Jingle Ball” ahuriramo n’abahanzi bakomeye, byatumye kuri iyi nshuro yifuza
kuzakorana na Bruce Melodie nyuma y’indirimbo bakoranye.
Ibi bitaramo biba
mu mpera za buri mwaka bigahuza ibihumbi by’abantu mu rwego rwo kwitegura
kurangiza neza umwaka no gutangira umwaka mushya.
Igitaramo cya
mbere aba bahanzi bazahuriramo kizaba ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023. Iyo
unyujije amaso ku rubuga rwa Internet rwa Shaggy, bagaragaza ko iki gitaramo cyo
ku wa kabiri azanagihuriramo n’abahanzi barimo Jelly Roll, Doechii, Big Time
Rush, Flo Rida, LANY, Kaliii, P1Harmony, Paul Russell ndetse na Alexa.
Kizabera mu nyubako y’imyidagaduro ya Dickies Arena yakira abantu 14,000. Kwinjira ni ukwishyura amdorali ari hagati ya $23.00 na $386.00.
Bruce Melodie azaririmba kandi mu
gitaramo kizaba ku wa 16 Ukuboza 2023. Azaririmba ku munsi umwe n'abarimo Luda Kriss.
Ikinyamakuru
Variety giherutse gushyira hanze inkuru kivuga ko abahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi,
Olivia Rodrigo, SZA ndetse na Nicki Minaj ari bamwe mu bamaze kwemeza
kuzarirmba muri ibi bitaramo ngaruka mwaka ‘iHeartMedia Jingle Ball Tour’.
Iki kinyamakuru
cyavuze ko igitaramo gitegerejwe na benshi ari ikizaba ku Cyumweru tariki 26
Ugushyingo 2023 mu nyubako ya Florida’s Amalie Arena, aho bizakomereza mu Mujyi
irimo Los Angeles, Chicago n’ahandi.
Ni ibitaramo kandi
bizaririmbamo abahanzi bakomeye nka Usher, Niall Horan, OneRepublic, AJR,
Sabrina Carpenter, Jelly Roll, Miguel, Big Time Rush, NCT DREAM, Flo Rida, Zara
Larsson, Kaliii, Doechii, Lil Durk, (G)I-Dle, Ludacris, LANY, Marshmello, David
Kushner, Melanie Martinez, P1Harmony, Teddy Swims, Paul Russell n’abandi.
Televiziyo ya ABC niyo yamaze kugura uburenganzira bwo kuzerekana ibi bitaramo.
Umwe mu bareberera
inyungu z’uyu muhanzi yagize ati “Ni ibitaramo Shaggy azaririmbamo, yifuje ko
yakorana na Bruce Melodie. Ni ibisanzwe, ni igihe umuhanzi mukuru ahawe
kuririmba mu bitaramo nk’ibi akaba yatumira mugenzi we kuririmbana.”
Abahanzi
bazaririmba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 muri Amalia Arena muri Florida
-Niall Horan,
Teddy Swims, Zara Larsson, Doechii, Paul Russell, Kaliii na Lawrence
Abahanzi
bazaririmba ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 muri Dickies Arena muri Dallas
-Jelly Roll,
Doechii, Big Time Rush, Flo Rida, LANY, Paul Russell, Kaliii na P1Harmony
Abahanzi
bazaririmba kuya 1 Ukuboza 2023 muri Kia Forum muri Los Angeles
-Olivia Rodrigo,
Niall Horan, AJR, Sabrina Carpenter, Miguel, Doechii, Flo Rida, (G)I-DLE na P1Harmony.
Abahanzi
bazaririmba kuya 4 Ukuboza 2023 muri Allstate Arena muri Chicago
-Nicki Minaj,
Jelly Roll, Big Time Rush, Doechii, (G)I-DLE na Kaliii
Abahanzi
bazaririmba kuya 4 Ukuboza 2023 muri Madison Square Garden muri New York
Usher, Jelly Roll,
Lil Durk, Big Time Rush, Flo Rida, Doechii, Kaliii na (G)I-DLE
Abahanzi
bazaririmba kuya 6 Ukuboza 2023 muri TD Garden mu Mujyi wa Boston
-SZA, Sabrina
Carpenter, OneRepublic, Flo Rida, David Kushner, Melanie Martinez, NCT DREAM na
(G)I-DLE.
Abahanzi
bazaririmba kuya 11 Ukuboza 2023 muri Capital One Arena mu Mujyi wa Washington
D.C.
OneRepublic, Jelly
Roll, Big Time Rush, Doechii, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner, NCT
DREAM na (G)I-DLE.
Abahanzi
bazaririmba ku wa 12 Ukuboza 2023 muri Wells Fargo Center muri Philadelphia
-Usher, OneRepublic,
Jelly Roll, Big Time Rush, Doechii, David Kushner na (G)I-DLE
Abahanzi
bazaririmba ku wa 14 Ukuboza 2023 muri State Farm Arena muri Atlanta
-Nicki Minaj, Ice Spice,
Sabrina Carpenter, Flo Rida, David Kushner, Kaliii na NCT DREAM
Abahanzi
bazaririmba ku wa 16 Ukuboza 2023 muri Amerant Bank Arena, Ft. Lauderdale
Marshmello, AJR,
Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii and Paul Russell
Bruce Melodie ari kwitegura
kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe- Mu mpera z’iki cyumweru nibwo uyu
muhanzi azagenda
Shaggy yatumiye
Bruce Melodie mu bitaramo asanzwe akorera muri Amerika mu mpera za buri mwaka
Nicki Minaj w’imyaka
40 ategerejwe muri ibi bitaramo bizahuza ibihumbi by’abantu
Umunyamuziki Usher
ari ku rutonde rw’abazaririmba muri ibi bitaramo ngaruka mwaka
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHEN SHE’S AROUND’ YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY
TANGA IGITECYEREZO