Umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo, u Rwanda rwakiriye ibitaramo n’ibindi birori mpuzamahanga bitandukanye, byatanze umusaruro ukomeye kuva ku muhinzi kugeza ku byamamare nyarwanda bibarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro.
Igitaramo cyangwa ibindi birori byose bifite aho bihuriye n’umuziki, ni kimwe mu bikorwa bihuza
imbaga y’abantu benshi baturutse impande n’impande. Ibyifashishwa n’abitabira
icyo gitaramo haba mu kurya, gukora ingendo, amacumbi, imyambaro n’ibindi,
byose ni ibyinjiriza igihugu n’abagituyemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ibitaramo bikomeye biri
ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka, byagize uruhare runini
mu kuzamura urwego rw’imyidagaduro nyarwanda, biha akazi abahanzi bahakomoka,
amahoteli abyungukiramo, abatwara abantu babona akazi, ibitangazamakuru
birakora, abahinzi n’abacuruzi barushaho kunguka, ibigo by’indege ntibyaruhuka
gukora, abanyarwanda babona ibyishimo bisendereye, ubukerarugendo mu Rwanda
buraguka, inzu z’imideli zikora ubutaruhuka, umuziki nyarwanda uramenyekana
ndetse havamo n’izindi nyungu nyinshi.
1.
Trace Awards 2023
Ibirori byo gutanga
ibihembo ku bahanzi batandukanye baturutse imihanda yose, byabereye i Kigali mu
Rwanda mu nyubako ya BK Arena, byitabirwa n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki
baturutse impande n’impande ku Isi.
Ibi bihembo bitegurwa
na Trace Group, byasize amateka akomeye mu myidagaduro nyarwanda. Ibi birori,
byatanze akazi ku bahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody, Bwiza na Chriss Easy,
mu gihe abandi banyamahanga banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz,
Davido, Pheelz, Yemi Alade, Mr Eazi, Musa Keys, Zuchu, Juma Jux, Nadia Mukami, Rema
n’abandi.
Ibi birori byabaye
iminsi igera kuri ibiri gusa, byagize akamaro gakomeye guhera kuri kompanyi z’indege
zishinzwe gutwara abantu, imodoka, moto, amahoteli, amaresitora, urwego rw’ubukerarugendo
rurinjiza, abahinzi b’ibiribwa babona akazi, amasoko aracuruza,
ibitangazamakuru byose byandika imyidagaduro bikora ijoro n’amanywa, abahanzi
nyarwanda bariga, umuziki nyarwanda urushaho kumenyekana, n’ibindi byinshi.
Ibi birori byanahuje
abanyamuziki batandukanye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, byatambukijwe
kuri shene za televiziyo zisaga 22 z’Ikigo cya Trace Group cyizihiza imyaka 20 kimaze .
2.
Giants Of Africa Festival
Iri serukiramuco
ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika
kuzamura impano muri Basketball, ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20
umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors,
yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).
Ibi bitaramo byabereye
mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kuva tariki 13 kugera ku ya 19 Kamena
2023. Ni ibitaramo byitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Davido, Diamond
Platnumz, Tiwa Savage, Tyla n’abandi. Mu banyarwanda babiririmbyemo harimo
Bruce Melodie na Massamba Intore.
Kubera ukuntu ibi
birori byamaze iminsi itari mike, byunguye benshi mu bafite ibikorwa
bitandukanye birimo iby’ubucuruzi bw’imyenda, ibiryo, amacumbi n’ibindi.
3. Boys II Men Concert
Itsinda rya ‘Boyz II
Men’ ryakoreye igitaramo i Kigali muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023,
ryifashisha umunyarwanda Andy Bumuntu ukunzwe mu ndirimbo nka ‘Valentine,’ On
Fire, Igitego, Mine n’izindi.
Boyz II Men ni itsinda
ry’abagabo batatu ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rigizwe na
Nathan Morris, Shawn Stockman na Wanya Morris, mu gihe Michael McCary na Marc
Nelson barihozemo bakaza kurisezeramo.
Nubwo Andy Bumuntu
ariwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda waririmbye muri iki gitaramo n’amatike yo
kucyinjiramo akaba yari ahenze cyane, ntibyakuyeho ko ababashije kucyitabira bahakuye
ibyishimo ntagereranwa ndetse na Boys II Men bataha bashima uko u Rwanda
rwabakiriye.
4.
Hill Festival
Iserukamuco rya Hill
Festival ryaberaga i Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ryabaye ku wa 4 no
kuwa Kanama 2023, rihuza abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Iri serukamuco
ritegurwa na Hill Festival Ltd, ryabereye mu mbuga y’inyubako y’imyidagaduro ya
Canal Olympia. Ni ibirori byitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo itsinda rya
Inner Circle rifite inkomoko muri Jamaica, Yvan Muziki, Kenny Sol, Riderman,
Bushali, B-Threy n’abandi.
Mu bungukiye muri iri serukamuco harimo n’abasusurukije abaryitabiriye barimo DJ Bissoso, MC Lion Imanzi na The Keza.
Si abo
gusa kandi, kuko n’abakora ibindi bikorwa birimo iby’ingendo, ubukerarugendo,
ubucuruzi n’ibindi bahaboneye akazi.
TANGA IGITECYEREZO