Umunyamuziki Ruti Joël yatangaje gukurira mu maboko y’abahanzi ba gakondo, byatumye agira igitekerezo cyo gukora Album ye ya mbere yise ‘Musomandera’ iriho imwe mu ndirimbo yakoze afatiye ku nganzo y’indirimbo ya Muyango Jean Marie.
Aravuga ibi mu
gihe ari kwitegura kuzaririmba mu gitaramo ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ kizaba
ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 muri BK Arena, guhera saa kumi z’amanywa.
Ni igitaramo
azahuriramo n’abahanzi bakuru barimo Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie,
Cyusa Ibrahim, Nzayisenga Sophia ndetse n’Itorero Ibihame by’Imana.
Kuri Ruti Joel,
kuzahurira n’aba bahanzi ku rubyiniro ni ibyishimo by’ikirenga. Mu kiganiro n’itangazamakuru
kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, ati “Nshimishijwe cyane no
kuzatarama hagati y’abambanjirije, ni ishema ni n’ubwa mbere nataramana n’abo.
Nifuza kuzagera mu myaka bagezemo nyibasha kuririmba nanjye no kubasha
guhamiriza neza.”
Uyu muhanzi avuga
ko by’umwihariko, Muyango Jean Marie bazahurira ku rubyiniro muri iki gitaramo,
yamubereye imvano y’imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye yashyize hanze mu
ntangiriro z’uyu mwaka.
Yumvikanishije ko
indirimbo nyinshi abahanzi ba gakondo bahimba bagendera ku bitekerezo by’ababyeyi
b’abo mu muziki.
Ruti avuga ko
indirimbo ye yise ‘Ibihame’ iri kuri album ye ‘Musomandera’ yayihimbye agendeye
‘ku gitekerezo cy’indirimbo ‘Urabaramutse’ ya Muyango.
Mu ndirimbo ‘Ibihame’
uyu muhanzi aririmba arata intore bagenzi be babana mu Itorero Ibihame, ari
nabyo byumvikana mu ndirimbo ‘Urabaramutse’ aho Muyango aba agaruka ku ntore babyirukanye.
Ati “Igitekerezo
cyavuye ku mutoza Muyango! Yanteye ishyaka ryo kuririmba itorero mbarizwamo,
ndabibashimira rero cyane.”
Album
“Musomandera” yagiye hanze ku itariki 10 Gicurasi 2023, yayitiriye izina
ry’umubyeyi we Musomandera, akaba ari izina ryitiriwe nanone uwahoze ari
Umugabekazi w’u Rwanda Kanjogera.
Ni album iriho
indirimbo icumi yakoze mu njyana ya gakondo gusa, ndetse akaba ari we wenyine
uri kuri iyi album. Yayikozeho mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ishingiye ku
rukundo rw’umubyeyi n’umwana, umugabo n’umugore ndetse n’urukundo rw’umuturage
ku gihugu, asobanura nk’urukundo rutagira icyasha ari byo yise Rukundorwera.
Iri rikaba ari ijambo akoresha cyane muri iyi album.
Iyi album ‘Musomandera’
ni iya kabiri yashyize hanze, nyuma y’iyo yitiriye izina rye ‘Rumata’ muri
2021.
Ruti ni umwe mu
bakomoka kuri Sentore Athanase, akaba mubyara wa Sentore Jules uri mu bahanzi
bafite izina rikomeye bakora injyana gakondo.
Ruti yatangiye
umuziki mu 2013 abarizwa muri Gakondo Group, kugeza ubwo yatangiraga kuririmba
wenyine.
Mu bahanzi afatiraho
icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore
Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi.
Ruti ubusanzwe
witwa Rumata Joël, mu 2017 nibwo yagiye muri studio akorana indirimbo na King
Bayo witabye Imana ndetse na Jules Sentore, bise ‘Diarabi’.
Indirimbo zazamuye
izina rye zirimo ‘Ndaryohewe’ yahuriyemo n’abandi bahanzi, ndetse na ‘Diarabi’.
Hari kandi ‘La Vie est Belle’, ‘Rumuri rw’Itabaza’, ‘Rusaro’, ‘Igikobwa’, ‘Rasana’,
‘Rumata’, ‘Cyane’ n’izindi nyinshi.
Muyango
yumvikanisha ko afitiye icyizere abahanzi bakibyiruka mu muziki gakondo
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IBIHAME’ YA RUTI JOEL
TANGA IGITECYEREZO