Muri Kanama 2012, Cécile Kayirebwa wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda yajyanye mu nkiko zimwe muri Radio zikorera mu Rwanda kubera gukoresha ibihangano bye (indirimbo) nta burenganzira babifitiye-Icyo gihe urubanza rwarashyiditse, bamwe batanga amafaranga abandi bahabwa imbabazi.
Mu myaka yabanje
ibihangano bye byumvikanaga cyane kuri Radio Muhabura na ORINFOR yaje guhinduka
icyo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi, amaraso mashya mu bahanzi yatangiye kwigaragaza akora
ibihangano byinshi byatangiye kumvikana cyane kuri Radio zigenga zavukaga,
bijyana n’uko izo Radio zatangiye gucuranga indirimbo za Kayirebwa.
Mu myaka ya za
2010, ibihangano by’abahanzi Nyarwanda byumvikanaga mu bitangazamakuru
by’imbere mu gihugu byari ku kigero cya 20%, kuko umuziki w’abahanzi bo mu
Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wari wariganje cyane mu Rwanda.
Bamwe mu baraperi
banyuze mu itsinda rya Tuff Gangz mu ndirimbo zirenze imwe bakunze kugaragaza ukuntu
bahibikaniye iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, mu gihe batangiye imbere mu
gihugu humvikana indirimbo z’abarimo Jose Chameleone, Saida Karoli n’abandi.
Amatsinda nka KGB,
abahanzi nka Miss Jojo, Rafiki, Kitoko n’abandi nibwo batangiye urugendo
rw’umuziki, imbere mu gihugu hatangira kuboneka umuziki w’abanyarwanda.
Umwunganizi mu
mategeko wa Kayirebwa, yavugaga ko uyu muhanzikazi yatanze ikirego mu nkiko
kubera igikombo yatewe n’ikoreshwa ry’ibihangano bye mu bitangazamakuru kandi
nta burenganzira yabitangiye, bityo agatakaza isoko mu kwagura inganzo ye.
Rudastimburwa
Albert washinze Contact FM iri muri Radio zajyanywe mu nkiko na Kayirebwa,
yumvikanishaga ko Kayirebwa atakabaye arega ibitangazamakuru, kuko icyo bakoze
ari ukumenyekanisha ibihangano bye.
Mu gitekerezo
yigeze kunkuza muri Igihe, yavuze ati “Itangazamakuru ryagize uruhare mu
kuzamura umwuga we nta wari ufite umugambi wo kumusenya.”
“Ikibabaje ni uko
kutumvikana mu itangazamakuru bizamubera igihombo gikabije, ahazaza h’umuziki
no kubakunzi b’ibihangano bye. Jye ndumva atariko byakagombye kumera.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru
kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Kayirebwa yavuze ko yareze
ibitangazamakuru byakoreshaga indirimbo ze mu buryo bunyuranyije n’amategeko
kubera ko “nashakaga ko hano mu gihugu haba sosiyete cyangwa ‘association des
droits d'auteur’ ku buryo umuntu wese adashobora gukoresha ibihangano by’umuntu
uko ashaka.”
Uyu muhanzikazi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Umunezero’, yumvikanisha ko umuhanzi yirya akimara
kugirango indirimbo ibashe gusohoka. Bityo ko nta muntu ukwiye gukinira ku
mbaraga n’umuhate aba ashyizemo kugirango ibihangano bye bijye hanze.
Yavuze ko mu byo
yamenye ari uko umuhanzi akora igihangano, hanyuma akacyandikisha muri ‘asscoation’
ari nabo bakurikirana inyungu zivamo kandi zikagera ku muhanzi n’ubwo zitaba
ari nini nk’uko umuntu yaba abyiteze. Ati “Kuko umuntu ntabwo aba
yarabitoraguye ku muhanda (Ibihangano).”
Kayirebwa yavuze
ko nyuma y’ikirego yatanze mu nkiko abona ikoreshwa ry’ibihangano ry’abahanzi
nta burenganzira bufitiwe ‘byaragabanutse’.
Kandi avuga ko
muri iki gihe ibihangano bye wabibona unyuze muri Caritas, Ikirezi n’ahandi.
Yatanze urugero
avuga ko kurengera ibihangano by’abahanzi bigifite icyuko, kuko hari igihe
yigeze guhura n’umuntu mu muhanda amusaba kumugurira ibihangano yari afite
asanga ni indirimbo ze.
Ati “Ni ukuri kw’Imana,
nagiye kubona mbona anzaniye ‘Cassette’ yanjye aranyereka ngo ngure, noneho ngira
ntya ndamureba, aravuga ngo ‘ayiwe’ mbona arirukanse.”
Uyu muhanzikazi
avuga ko muri iki gihe hamwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga, havutse imbuga
zirimo na Youtube zitanga amafaranga ku bahanzi n’ubwo atari menshi.
Akomeza ati “Bibaho
koko? […] Ikintu cyakuvuye mu mutwe no mu mutima no mu nda koko umuntu agapfa
gutwara gusa warageretseho no kugihimba, ukajya muri studio, ugatanga
amafaranga atagira ingano, icyakubwira ingendo umuntu aba yarakoze gusa, maze
umuntu akaza akabitwara akabicuruza… ntabwo byemera rwose.”
Ubwo yari mu
biganiro ‘Meet the President’ mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yasabye
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n’ibyo bakora. Icyo
gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n’umuhanzi Igor Mabano.
Perezida Kagame
ati “Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba ‘Rwandan Society of
Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine
irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y’ukuntu
ibyo byabyazwa umusaruro w’amafaranga.”
Akomeza ati “Naho
barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by’ubuhanzi byiza
ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo
mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.”
Umwe mu bakoresha
urubuga rwa Twitter witwa Justin usanzwe ari n’umuhanzi, tariki 3 Werurwe 2023,
yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe n’amashusho, abaza RDB
aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame yasabye gukorera abahanzi.
Yagize ati “Kuko u
Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na
n'ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera
akadukorera ‘surprise’ akatugarukaho wenda muzatureba".
Mu batanze
ibitekerezo harimo n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi, Intore Tuyisenge,
watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw’ ‘itegeko rirengera umutungo
bwite mu by’ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018’.
Yabwiye Perezida
Kagame ko n’ubwo iri tegeko ryatowe ‘ntiryubahirizwa’. Avuga ko ibi biri mu
bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza ati “Gusa n’ubwo hari ibitagenda neza
ariko hari n’ibyakozwe.”
Nyuma y’ibibazo
binyuranye n’ibitekerezo, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB),
cyasubije ko “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri
y’Urubyiruko n’Umuco, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye
igihugu akamaro (RURA) n’abandi, hari ibikorwa byakozwe n’ibindi bikiri gukorwa
kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse
n’ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.”
RDB yavuze ko mu
byakozwe harimo “Ubukangurambaga n’amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano
barimo ba nyiri ibitangazamakuru n’abandi aho basobanuriwe icyo itegeko
riteganya ku burenganzira bw’umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera
umutungo bwite mu by’ubwenge.”
Mu butumwa bwo
kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga rw’abahanzi (RSAU) rukomeje
“igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry’ibihangano ndetse
guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo
kigo.”
Kuko u Rwanda Rukwiye Ibyiza HE @PaulKagame Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga @RDBrwanda kugeza nanubu turacyabategereje?cg mwaraje nti twabimenya?harigihe azongera akadukorera #suprise akatugarukaho Wenda muzatureba🇷🇼🎸🎸👇👇🇷🇼 @cakamanzi @RMbabazi @SadateMunyakazi pic.twitter.com/EOgbCgRjIo
— 🚨JUSTIN W'I KINGOGO@NGORORERO🚨 (@JUSTIN_NSENGIMA) March 3, 2023
Kayirebwa yavuze
ko yajyanye mu nkiko ibitangazamakuru agamije kurengera ibihangano bye n’iby’abandi
Kayirebwa yavuze ko kurengera ibihangano by’abahanzi Nyarwanda bitaragera ku kigero cyifuzwa
KANDA HANO UREBE KAYIREBWA ASOBANURA IMPAMVU YIGEZE KUREGA IBITANGAZAMAKURU
TANGA IGITECYEREZO