Ikipe y'igihugu "Amavubi" yaraye itsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0, mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi. Abakinnyi nka Bizimana Djihad na Nshuti Innocent bigaragaje cyane muri uyu mukino n'ubwo Amavubi yari hejuru muri rusange.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, wabaye umunsi w'amateka ku ikipe y'igihugu "Amavubi" ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, nyuma yaho Amavubi atsinze ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo ibitego 2-0.
Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada mu mwaka wa 2026.
Wari
umukino w'imbaraga nyinshi, ubwitange bwinshi ku ruhande rw'Amavubi, mu gihe
Afurika y'Epfo batakaga bavuga ko ikibuga kitababaniye.
Tugiye kureba hamwe amanota y'abakinnyi
b'ikipe y'igihugu "Amavubi" bigendanye n'uko bitwaye kuri uyu mukino. Kwitwara neza cyane bihwanye n'amanota 10/10.
Niyonzima
Olivier (9)
Niyonzima
Olivier Saif ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports twavuga ko yabaye
umukinnyi w'umukino kuri uyu mugoroba. Yaranzwe n'ubwitange, gufasha
ba myugariro, gukina ikibuga cyose ndetse no gukuraho imipira ku buryo bwiza
bigendanye n'uko ikibuga cyari kimeze.
Bizimana
Djihad (8.5)
Kapiteni
w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Bizimana Djihad yongeye kwiyereka abantu ko ari umukinnyi mwiza wo
gutekerezwaho nka mbere. Byatangiye yitwara neza ku mukino wa Zimbabwe, ariko
kuri uyu mugoroba yaje kubishimangira ubwo yagenzuraga umukino mu kibuga
hagati.
Nshuti
Innocent na Muhire Kevin (8)
Aba basore bagaragaje imbaraga nyinshi ndetse no gukora ibyari byaragoranye. Muhire Kevin yatangiye umukino agerageza kugeza imipira imbere, byatumaga ikipe ya Afurika y'Epfo itazamuka uko yiboneye.
Nshuti Innocent, gusatira izamu kujya
muri ba myugariro babiri ba Afurika y'Epfo akabatesha umutwe, ndetse n'igitego
yatsinze cya mbere, byari ibikorwa bihambaye ugereranyije n'uko yari yakinnye
kuri Zimbabwe.
Ntwari
Fiacre Mutsinzi Ange na Manzi Thierry (7.5)
Ntwari
Fiacre yagaragaje ubukure buhambaye ndetse no guturisha umukino aho byari ngombwa,
birangira atinjijwe igitego. Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bongeye kwerekana
ko imikoranire yabo ntawuyishidikanyaho ndetse wasangaga mu gihe umwe yigiye
imbere, mugenzi we ahita aziba icyuho.
Mugisha
Gilbert (7)
Uyu musore
wongeye kwerekana umuvuduko no kutagira ubwoba asatira ba myugariro ba Afurika
y'Epfo, byaje gutuma yinjira mu rubuga rw'amahina, ndetse ahita atsinda igitego
cya kabiri, cyashimangiye amanota 3 y'u Rwanda.
Byiringiro
Lague na Imanishimwe Emmanuel (6.5)
Byiringiro
Lague ntabwo yagiye kure y'uko yakinnye ku mukino wa Zimbabwe, ndetse n'iminota
yabonye irangana n'iyo yakinnye kuri Zimbabwe. Yageragezaga kwinjira
ariko umuvuduko ukanga, gusa yaje gutanga umupira wavuyemo igitego cya
mbere.
Emmanuel
Imanishimwe yakinnye neza ugereranyije n'uko yari ameze kuri Zimbabwe, ni
umukinnyi wagaragaje gukanira ndetse akaba yafashe Percy Muzi Tau iminota
yose, uyu mukinnyi akaba ari we wari ugoye u Rwanda cyane.
Omborenga
Fitina (6)
Ntabwo
yagaragaje ibikorwa bihambaye cyane mu kibuga, gusa nawe umwanya we
yawuhagazemo neza.
Abasimbura
Hakim
Sahabo (7)
Iminota
igera kuri 30 yakinnye, yafashije u Rwanda kugumana umupira, gukanga Afurika
y'Epfo ndetse no kuyishakaho amakosa.
Mugenzi
Bienvenue na Niyomugabo Claude (6)
Patrick
Sibomana (5)
TANGA IGITECYEREZO