Eddy Kenzo uhora ushinjwa ubuswa n'abahanzi bagenzi be, yasabye Minisitiri w'uburezi kumuha impamyabumenyi y'ikirenga ya PhD kuko we abona ko umuntu ukwiye iyi mpamyabumenyi ari uzi ibyo akora kuruta uwabyize gusa.
Umuhanzi Eddy Kenzo ukomoka mu gihugu cya Uganda wakoze cyane mu muziki akabasha guhatana mu bihembo bya Grammy, agatwara bimwe mu bihembo bikomeye nka BET, yatangaje ko akwiye guhabwa impamyabumenyi ya PhD mu muziki kuko azi neza ibyo akora kurusha undi muntu uwo ari wese wese wabyize.
Mu kiganiro yagiranye na Television y'imbere mu gihugu cya Uganda, Eddy Kenzo yagize ati "Nkwiye guhabwa impamyabumenyi ya PhD mu muziki kubera ko ntacyo ntakoze. Nakoze ibyananiye ibyamamare ubu bisigaye byuzuza za sitade, nageze kuri byinshi birenze abo bize. Nkwiye guhabwa ishimwe ryisumbuyeho na Minisitiri w'uburezi."
Eddy Kenzo utajya ahisha ko atigeze akandagira mu ishuri ngo amareyo akanya, ashinjwa kuba ibyo akora byose haba mu ihuriro ry'abahanzi muri Uganda ayoboye ndetse n'uko afata ibyemezo ari ibintu bitaboneye, benshi bagahita babihuza n'uko atigeze yiga ahubwo ubuzima bwe bwari mu muhanda ndetse n'umuziki.
Eddy Kenzo yagarukiye mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza gusa hanyuma ajya kuba mayibobo ku muhanda kubera ubuzima bubi yari abayemo hanyuma aza gukora umuziki ndetse arahirwa cyane aramamara gusa akajya ahura n'imbogamizi zo kuba atarakandagiye mu ishuri kugira ngo yige.
Nyuma yo gutorerwa kuyobora ihuriro ry'abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo yitabaje inshuti ye Sheebah Karungi akajya amwigisha icyongereza ariko mu buryo budahoraho ku buryo yari guhita aba intiti mu gihe gito ngo abashe kumvikana n'abanyamahanga mu buryo bworoshye.
Ubwo Jose Chameleone yarangizaga kwiga kaminuza icyiciro cya kabiri, Eddy Kenzo yabajijwe niba afite gahunda yo kwiga ariko aratsemba avuga ko abiga bose bifuza kugera aho ari, bityo akaba ari nta mpamvu abona afite yamusubiza ku ishuri cyane ko ururimi rw'umuziki ubwarwo rurihariye. Abafana be hirya no hino ku isi, bakumva ibyo aririmba, batabyumva, byose aba ari kimwe bakunda indirimbo ze.
Eddy Kenzo yatangaje ko akwiye guhabwa impamyabumenyi ya PhD mu muziki kubera ko ibyo akora abirusha ababyize
TANGA IGITECYEREZO