Abahanzi bubakiye ku muziki wa Gakondo barangajwe imbere na Cécile Kayirebwa, bumvikanishije ko biteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cy’iserukiramuco “MTN Iwacu Muzika Festival ‘Gakondo’ kizashyira akadomo ku ruhererekane rw’ibi bitaramo byari bimaze igihe bibera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.
Kizaba ku Cyumweru
tariki 26 Ugushyingo 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena guhera saa kumi
z’umugoroba.
Ni igitaramo
gifite umwihariko, kuko kizaririmbamo abahanzi bazwi cyane mu muziki wa gakondo
barimo Cécile Kayirebwa, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel, Itorero Ibihame by’Imana,
Muyango Jean Marie ndetse n’umukirigitananga Nzayisenga Sophia.
Mu kiganiro n’itangazamakuru
kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Umuyobozi wa East African Promoters
(EAP), Mushyoma Joseph, yagaragaje ko hari byinshi bashingiyeho mu guhitamo ko
aba bahanzi ari bo bazaririmba muri iki gitaramo.
Yavuze ko byari
akazi katoroshye mu guhitamo buri umwe, ariko bashingiye ku buhanga ndetse n’uburambe
buri umwe afite mu muziki gakondo.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru
wa InyaRwanda, Mushyoma yagize ati “Dufite abahanzi benshi bakora gakondo
twarebaga abakuze, abakiri bato, tukareba n’umunsi wo ku gitegura kuko bizaba
ari ku Cyumweru, tugerageza kureba uko twagitegura, kuba twarabahisemo ntakindi
ni ubushobozi bw’abo, ni ubuhanga bw’abo, ni amateka y’abo atandukanye byatumye
tubahitamo ariko dufite umuryango mugari w’abahanzi ba gakondo […]”
Uyu muyobozi
yavuze ko aba bahanzi bakoranye muri uyu mwaka bashobora no kuzakorana umwaka
utaha, cyangwa se bakongeramo abandi bitewe na gahunda bazaba bafite.
Umuyobozi Ushinzwe
Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses, agaragaza ko gutera
inkunga ibi bitaramo byazamuye uburyo basanzwe bagera ku bakiriya, kandi ni
urugendo bazakomeza kugendana n’ibi bitaramo mu gihe cy’imyaka itanu iri
imbere.
Yanavuze ko ibi
bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by’Abanyarwanda, kandi nabo bibafasha kwizihiza byihariye imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.
Yavuze ati “Umuziki
ni imwe mu nkingi dufite muri gahunda z’imyaka itanu iri imbere, rero ni ibintu
dukora dupangira igihe kirekire. Dushingiye kubyo twabonye navuga ko dufatanya
na East African Promoters (EAP) twagize amahirwe kuko byahuriranye n’uko twarimo
twizihiza imyaka 25 tumaze mu Rwanda.”
Akomeza ati “Icyo
nabonye ni uko abantu bari bafite inyota y’ibitaramo, ubwitabire, …abantu bari
bizihiwe pe! Kandi natwe bidushishikariza gukomeza gutera inkunga ibikorwa nk’ibi
bituma abantu bishima kuko biri muri gahunda zacu ziri imbere…”
Amashimwe
ni yose ku bahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival
Umunyamuziki
Muyango Jean Marie avuga ko yari amaze igihe kinini yifashisha Televiziyo
akareba uburyo ibi bitaramo bigenda, rimwe na rimwe agatekereza ko bigenewe
abahanzi bakiri urubyiruko, ku buryo muri we atigeze atekereza ko hari umunsi
azatumirwa kubiririmbamo.
Ni ubwa mbere uyu
muhanzi agiye kuririmba muri ibi bitaramo. Yavuze ko afite ishimwe kuri Mushyoma
Joseph wamushyize ku rutonde rw’abazaririmba.
Muyango ati “Iki
gitaramo ndakizi kimaze imyaka ariko twakibonagamo urubyiruko tutibwira ko abantu
bakuze natwe twagira ijambo none yanyongeye ijambo mumfashe kumushimira,
ahasigaye tubataramira, tubazaba ibyo dusigaje.”
Uyu muhanzi yavuze
ko yiteguye gukora iyo bwabaga agatanga ibyishimo muri iki gitaramo, yisunze
cyane ibyo avoma mu nganzo n’ibindi yahanze nk’umunyamuziki.
Umucuranzi w’inanga
w’umugore, Sophia Nzayisenga yumvikanisha ko ari amahirwe adasanzwe abonye yo
gutamira muri BK Arena acuranga inanga.
Aravuga ibi mu
gihe aherutse kuba uwa mbere mu iserukiramuco ryo mu Buholande, yahuriyemo n’abahanzi
barenga ibihumbi bibiri bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Kuri we, ibyishimo
yahaye abazungu mu iserukiramuco kubiha abanyarwanda ni nk’umunyuzo. Yavuze ati
“Ndirimba indirimbo gakondo ngirango murabizi nkoresheje inanga yanjye ya Kinyarwanda
gakondo […] Nishimiye rero kuboneka muri MTN Iwacu Muzika Festival kandi nk’uko
nasusurukije abo mu Buholandi ari nako ntazabura gususurutsa Abanyarwanda
birushijeho.”
Umuhanzikazi
wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Cecile Kayirebwa ni ubwa mbere agiye
gutaramira mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Asobanura ko biteye
‘ishema’ ‘n’ibyishimo bikomeye cyane’ kuri we kuba agiye kongera gutaramira
Abanyarwanda bahuje ururimi, umuco n’amateka.
Akavuga ko
gutaramira mu mahanga bidafite uburyohe nko ‘gutaramira iwanyu’. Ati “Icyo gihe
cyose tugafata umwanya wo kubanza kuvuga u Rwanda, ubwiza bwarwo n’umuco warwo.
Ibyo rero ni ishema, turabikora, tubikorana umurava rwose cyane… Nta kiruta kugaruka
iwanyu ukongera ukahataramira, ugataramana n’abaho, ugataramana n’abumva neza ibyo
uvuga.”
Umuhanzi Ruti Joel
uzaririmba muri iki gitaramo, yumvikanishije ko ari amahirwe adasanzwe mu
buzima bwe agize yo kuzaririmba muri iki gitaramo azahuriramo n’abahanzi
afatiraho ikitegererezo mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ni ibintu ahuje na
Cyusa Ibrahim uvuga ko umuziki we ufatiye kuri Cecile Kayirebwa na Muyango Jean
Marie, kuko bamufasha cyane mu kwandika indirimbo.
Ati “Muyango ni
umubyeyi wanjye anyigisha indirimbo nyinshi, haba izo hambere, izo ndirimbo zo
hambere zikantera imbaraga zituma mpimba izanjye ari nayo mpamvu nanjye
nabyirutse nkora gakondo, iyi gakondo mpumbonana ni ukubera aba babyeyi…”
Muyango Jean Marie yumvikanishije ko zari inzozi kuzaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival
Mushyoma Joseph [Boubou]
avuga ko bahisemo aba bahanzi bashingiye ku nganzo ya buri umwe n’uburambe
afite
Nzayisenga Sophia
yavuze ko yisunze inanga ye azasendereza ibyishimo ku bazitabira iki gitaramo
Umuyobozi Ushinzwe
Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera yavuze ko ibi bitaramo byabaye
umwanya mwiza wo kwizihiza imyaka 25 bamaze bakorera mu Rwanda no kwegera
abakiriya
Ruti Joel
agaragaza ko ari urwibutso rudasaza kuri we, kuba azahurira ku rubyiniro ‘n’ababyeyi
be mu muziki’
Umwe mu baririmba
mu Itorero Ibihame by’Imana, yavuze ko biteguye kugaragaza ubukungu buri mu
muco w’u Rwanda
Kayirebwa yavuze
ko nta buryohe bwaruta gutaramira ‘iwanyu’ mu rurimi uhuje n’abavandimwe
Cyusa Ibrahim wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’ avuga ko umuziki we wa gakondo ufatiye ku
rugendo rw’umuziki wa Kayirebwa na Muyango
Abahanzi
bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival ‘Gakondo’ bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023
Kwinjira muri iki gitaramo ni 20,000 Frw mu myanya ya ‘Premium’, 15,000 Frw mu myanya ya ‘Platinum’ na 10,000 Frw mu myanya ya ‘Gold’
KANDA HANO UREBE ICYO BURI MUHANZI YATANGAJE MBERE Y'IGITARAMO
TANGA IGITECYEREZO