Umuco nyarwanda ugizwe n’ibice byinshi byiza, birimo imivugo, imigani, ibisakuzo, indirimbo gakondo n’ibindi. Muri izo ndirimbo, harimo n’izahimbiwe imisango y’ubukwe, ku buryo n’ubu zigikoreshwa ababutashye bakizihirwa.
Indirimbo gakondo ziri
mu bigize umuco nyarwanda, kuko ariwo mwihariko w’abanyarwanda. Nubwo usanga
hari abamaze gutwarwa umutima n’umuco w’ahandi ntibibuke guteza imbere uw’iwabo,
hari n’abandi bacyifashisha indirimbo za kera zagenewe imisango y’ubukwe bwa Kinyarwanda.
Akenshi, izi ndirimbo
usanga zifashishwa mu muhango wo gusaba no gukwa, mu bijyanye no gusohora
umugeni, gutanga ikamba ry’uburere bwiza ku bareze neza, gutwikurura n’ibindi.
Muri izo ndirimbo,
harimo izahimbwe kera cyane ku buryo na bamwe mu bazihimbye bitabye Imana. Ariko ibihangano byabo byumvikana nk’aho ari bishya mu birori byumwihariko
ubukwe nyarwanda.
1.
Urabeho ya Minani Rwema
2.
Araje Araje ya Masamba Intore
3. Mama Shenge ya Massamba Intore
4. Bemeye kurushinga y'Abatangampundu
5.
Zigama icyanzu ya Kagambage Alexandre
6.
Laurette ya Kamaliza
7.
Umutesi ya Kagambage Alexandre
8. Ari hehe ya Massamba Intore
9.
Nk’umwamikazi ya Kagambage Alexandre
10. Ngabire
wanjye ya Kagambage Alexandre
11. Umutoni
wanjye ya Kagambage Alexandre
12. Rubera
ya Minani Rwema
13. Malayika
Ange ya Minani Rwema
14. Umusore ukwizihiye ya Kagambage Alexandre
15. Igendere y’Abatangampundu
16. Ubumanzi ya Cecile Kayirebwa
17. "Mama
wambyaye nzakwitura iki" ya Kabengera Gabriel
18. Kanjogera ya Massamba Intore
19. Marebe ya Cecile Kayirebwa
20. Ubukwe Bwiza ya Niyomugabo Philemon
TANGA IGITECYEREZO