Umuhanzi Muheto Bertrand wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka B Threy yagize ibyo asubiza The Ben watangaje ko mu muziki nyarwanda hatagomba kubaho ihangana bitewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo bityo ko abantu bagakwiye kwirinda ijambo ' Battle'.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga ze nkoranyambaga yagize ati:" Ni gute Muzika mwayivanze na Politiki ariko, Bizatuma tutirekura. Isoko mpuzamahanga byo ntibyaba bigikunze, ntibyaba binaryoshye".
"Mureke ubuhanzi bube ubuhanzi gusa nta kubibonamo ibindi bidafite aho bihuriye na Politiki n'amateka y'igihugu cyacu".
B Threy avuze ibi nyuma y'uko hari hashize iminsi havugwa guhanganisha The Ben na Bruce Melodie. Abantu bavugaga ko byaba byiza hateguye igitaramo hanyuma bagakoreramo ihangana 'Battle' mu majwi y'abo hanyuma bakareba ukosora undi.
Ibi byaje kwemerwa na Melodie nawe avuga ko "n'umvise mushaka kuzana na battle, nayo muzayitegure maze mumuzane mukubite akanyafu ku nda ubundi mpite n'imanukira".
Ku munsi w'ejo ubwo The Ben yari agiye muri Canada kuhataramira, yasabye abantu kureka gukoresha ijambo 'Battle' cyangwa se ihangana bitewe n'uko rifite ikindi gisobanuro kivuga ibindi.
Yagize ati":Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo Battle muryirinde kuko amateka y'igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n'amateka y'igihugu cyacu nta Battle dukeneye".
B Threy avuga ko guhuza umuziki na Politike bidakwiye
B Threy, umwe mu baraperi bahagaze neza mu Rwanda
The Ben avuga ko kuvuga ijambo 'Battle' bidakwiye
Melodie aherutse gutangaza ko nibashaka bazategura igitaramo agahuriramo na The Ben ubundi hagaca uwambaye
TANGA IGITECYEREZO