RFL
Kigali

U Rwanda rutsinze Afurika Y'Epfo umwuma w'agahinda ushirira i Huye - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/11/2023 13:54
0


Ikipe y'igihugu Amavubi yatsinze Afurika Y'Epfo ibitego 2-0 iyobora itsinda C n'amanota 4, mu gushaka itike y'igokombe cy'Isi.



ibitego bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bifashije ikipe y'igihugu Amavubi kubona amanota 3 ya mbere mu rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizaba 2026. 

UKO UMUKINO WAGENZE

90+4" Umukino urarangiye

Abafana batangiye kwizera ko bashobora kubona amanota atatu ya mbere, ndetse bakaba batsinda umukino nyuma y'imikino 6 nta manota atatu

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 4 y'inyongera kugirango umukino urangire

85" Amavubi arugarijwe, gusa nayo ari kwirwanaho akohereza imipira imbere

80" Amavubi abonye amahirwe y'igitego ku mupira wari ufitwe na Mugenzi Bienvenue aho guha Niyomugabo wari wenyine umupira uhera mu maguru birangira awutanze nabi

71" Amavubi ntabwo ahagarara gusimbuza, Mugisha Gilbert yinjiye mu kibuga asimbuye Niyomugabo Jean Claude

69" Amavubi akoze izindi mpinduka, Nshuti Innocent avuye mu kibiga, asimburwa na Mugenzi Bienvenue usanzwe akinira Police FC

63 Amavubi abonye koroneri ku ishoti rikomeye ritewe na Bizimana Djihad umunyezamu Ronwen Hayden Williams awushyira muri koroneri

52" Amavubi akoze impinduka, Muhire Kevin avuye mu kibuga, aimbuwe na Hakim Sahabo wari wabanje mu kibuga umukino uheruka

52" Afuriaka Y'Epfo ikoze impinduka, Bongokuhle Mayambela, yinjiye mu kibuga, asimbuye Zakhele Lerato Kepasa




45" Amavubi akoze impinduka, Byiringiro Lague avuye mu kibuga, asimbuwe na Sibomana Patrick

45" Igice cya kabiri kiratangiye

45+3" Igice cya mbere kirarangiye

Amavubi yaherukaga gutsinda ibitego birenze 2 mu mukino w'irushanwa uwariwo wose, muri Nzeri 2019, ubwo batsindaga igihugu cya Seychelles ibitego 7-0

45" Koroneri ya Afurika Y'Epfo itewe na Teboho Mokoena ariko ntiyagira icyo itanga

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 3 y'inyongera kugirango igice cya mbere kirangire

43" Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Torsten Frank Spottler, ahawe ikarita y'umuhondo, kubera kubwira nabi umusifuzi

31" Mugisha Gilbert abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye umukinnyi wa

Afurika Y'Epfo Themba zwane

27" Igitego cya kabiri cy'u Rwanda: Amavubi abonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mugisha Gilbert uzamukanye umupira yihuta, myugariro wa wa Afurika Y'Epfo ashaka kumubuza gutambuka, amucaho nk'isasu, asigarana n'umunyezamu, atajuyaje, ahita atereka umupira mu shundura.

Amavubi yaciriye akarongo ikipe y'igihugu ya Afurika Y'Epfo kuko bari gukinira mu kibuga cyayo. Afurika Y'Epfo iri kugorwa n'amazi cyane.

16" Amavubi ahushije ikindi gitego ku mupira uzamukanwe na Omborenga Fitina, awukata imbere y'izamu ubura umuntu ukoraho, kuko Nshuti atari yakurikiye

12" Nshuti Innocent bamuhaye ikarita y'umuhondo kubera gutsinda igitego agakuramo umupira.

11" Igitego cy'u Rwanda: Amavubi abonye igitego cya mbere gitsinzwe na Nshuti Innocent wiyambuye ba myugariro ba Bafana Bafana, arekura ishoti adahagaritse, umupira uruhukira mu izamu.

10" Mugisha Gilbert agushije igitego ku mupira uzamukanwe na Muhire Kevin awuhereje Mugisha ashota yifunze umupira ukubita ishundura z'inyuma

Ikipe y'igihugu Amavubi yamabaye amasokisi y'icyatsi, amakabutura y'ubururu arimo utubara tw'umuhondo, ndetse n'imipira y'umuhondo, nimero zandikishishije ubururu. Afurika Y'Epfo, yambaye amakabutura n'imipira by'icyatsi, mu gihe amasokisi ari umuhondo.

15:01" Umukino uratangiye: Reka twongere tubahe ikaze kunshiti bakunzi ba InyaRwanda muri mu bice bitandukanye by'Isi, aho turi kunagezaho umukino uri guhuza u Rwanda na Afurika y'Epfo mu ijoronjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

14;59" Amakipe yombi amaze kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byabo, mukanya gato umukino ukaza kuba utangiye

14:53" Amakipe yombi avuye mu rwambariro

Abakinnyi 11 Afurika y'Epfo yabanje mu kibuga

Ronwen Haydrn Williams

Bongokuhle Mayambela

Mihlali Mayembela

Aubrey Maphosa Modiba

Tebeho Mokena

Khuliso Mudau

Nkosinathi Sibisi

Sphephelo S'miso Sithole

Percy Muzi Tau

Siyanda Xulu

Themba Zwane






Abafana babanje kugama imvura ubwo yamanukaga ari nyinshi

14:40" Amakipe yombi asibiye mu rwamabariro, akagaruka umukino utangira

14:30" Imvura irongeye igenjeje make, ariko ikibuga cyamaze gutoha.

Amavubi yakoze impinduka 2 mu bakinnyi bari babanje mu kibuga, aho Muhire Kevin yasimbuye Sahabo Hakim, naho Niyonzima Olivier asimbura Bonheur Mugisha

Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga

Ntwari Fiacre

Omborenga Fitina

Imanishimwe Emmanuel

Mutsinzi Ange

Manzi Thierry

Niyonzima Olivier

Muhire Kevin

Bizimana Djihad

Byiringiro Lague

Nshuti Innocent

Mugisha Gilbert

14:20" Imvura irongeye iramanutse ndetse ubona ko iri kugenda ibanyinshi ishobora gutinza umukino

14:16" Abakinnyi bandi b'ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo, nabo binjiye mu kibuga14:10" Abanyezamu b'ikipe y'igihugu ya Afirika y'Epfo nabo binjiye mu kibuga mbereye y'abakinnyi







14:08" Abandi bakinnyi b'Amavubi nabo binjiye mu kibuga

14:00" Ikipe y'igihugu Amavubi asohotse mu Rwambariro, aho abanyezamu 3 Ntwari Fiacre, Gad na Maxime, nibo babanje mu gukandagira mu kibuga.

13:55" Imvura igenjeje macye, ni nako abafana bakomeje kwinjira

13:45" i Huye nk'uko yahereye tondo inyuzamo ikangwa, nabwo irongeye ikora hasi, mu gihe amakipe yiteguraga kwishyushya,

U Rwanda rugiye kwakirira Afurika y'Epfo mu mukino ugiye kubera kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye ugatangira ku isaha ya 15:00 PM za Kigali. Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi runganya na Zimbabwe ubusa ku busa n'ubundi kuri iki kibuga.

Afurika y'Epfo yo yatangiye uru rugendo itsinda ibitego 2-1 ikipe y'igihugu ya Benin. Ubu tuvugana, Afurika y'Epfo niyo iyoboye itsinda C nyuma yaho Zimbabwe na Nigeria banganyirije igitego 1-1 zose zigira amanota 2.

U Rwanda na Afurika y'Epfo bahagaze bate imbere y'umukino?

Aya makipe yombi ni ubwa mbere agiye guhura

U Rwanda rumaze imikino 6 rudatsinda mu marushanwa yose.

Afurika y'Epfo yatsinzwe umukino umwe gusa mu mikino 17 iherukagukina, aho yatsinzemo imikino 11

Umukino Afurika y'Epfo yatsinzemo Benin wahagaritse urugendo rw'imikino 5 iyi kipe yari imaze itsinda ibitego bigera kuri 3.

Afurika y'Epfo ubu iri ku mwanya wa 64 kurutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 140

Afurika y'Epfo irashaka kujya mu mikino y'igikombe cy'Isi ku nshuro ya 4, mu gihe u Rwanda rutazi uko hasa.

Imiryango ya Sitade yari ifunguye kuva mu gitondo


Imyiteguro yatangiye hakiri kare abashinzwe sitade bazana amadarapo y'u Rwanda



mbere y'umukino hashyiraho ibyapa bigaragaza ikipe aho iri bwicare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND