Mu mvugo yeruye Miss Mutesi Jolly yasubije abavuga ko yabise 'Inyana z'imbwa'

Imyidagaduro - 21/11/2023 1:44 PM
Share:
Mu mvugo yeruye Miss Mutesi Jolly  yasubije  abavuga ko yabise 'Inyana z'imbwa'

Miss Mutesi Jolly yasubije umwe mu bamwandikiye kuri konti ya X ko nta muntu ukwiye kubabazwa n’ijambo “Inyana z’imbwa " yakoresheje ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, cyane ko ntawe yavuze mu izina.

Yavuze ibi nyuma y’uko uwitwa ‘Cpt Bad Liar’ yanditse agaragaza ko atari akwiye guhabwa igikombe nk’umwe mu bavuga rikijyana muri Afurika mu bihembo bya Zikomo Africa Awards

Yagize ati:" Ese ko nta bavuze mu mazina, mwababajwe n'iki niba mutarizo?".

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo ya Isibo, mu kiganiro The Choice Live, mu magambo ye nk'uko yabivuze akomoza ku gushinga urugo mu mashusho yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Naho kujya gushingira ngo umuntu nashake nibwo amenya inshingano, siko njye mbibona kuko hano hanze hari abantu badafite icyo bamaze, benshi dufite usanga bangiza umwanya w’abantu bakababera inyana z’imbwa."

Aya magambo ya Mutesi Jolly yababaje abantu cyane igitsina gabo ntabwo, kuko bavuze ko yarengereye bakavuga ko bitari bikwiye. Ku rundi ruhande ariko hari abantu bamwe na bamwe bamushimaga bitewe n'ibyo bahuye nabyo, bakavuga ko ibyo yavuze ari ukuri.

Nyamara we ntabwo yigeze agaragaza ko yicuza kwita bamwe inyana z'imbwa aho akoresheje imbuga ze nkoranyambaga yagize ati:"Sinicuza kuba narise inyana z'imbwa abagabo bahohotera abagore babo kuko navuze ibyo navuze".

Kuva yabivuga, abantu benshi bamwitwayemo umwikomo bakomeza kumushinja agasuzuguro gakabije, bahamya ko 'gutuka abantu inyana z'imbwa' atari ibintu by'i Rwanda.


Mutesi Jolly yongeye kugaruka ku bamaze igihe bamwiha Kandi ntawe yigeze avuga izina


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...