RFL
Kigali

Ragga Dee yahishuye uko yafashije abarimo Jose Chameleone na Bebe Cool

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/11/2023 12:20
0


Raggaa Dee yavuze ko ari we wabaye itara ryamurikiye abahanzi nka; Jose Chameleone, Azawi, Beebe Cool, Pia Pounds na Iryn Namubiru.



Daniel Kazibwe wamamaye nka Ragga Dee yavuze ko adashaka abantu bazaza kuvuga ibyo yamariye umuziki wa Uganda igihe azaba yatabarutse. Ikindi kandi yaboneye kugenda yibutsa abahanzi yajyanye muri studio bwa mbere n’abo yabwiye ko bazaba abahanzi bigacamo.


Mu mashusho yafashe akayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Ragga Dee yagize ati:”Ndashaka kubivuga mbere yo gupfa. Sinshaka ko abantu bazabivuga namaze kwitahira. Nureba umuhanzi Iryn Namubiru muzi aririmba indirimbo y’isabukuru. Ninjye wamuteye ingabo mu bitugu mubwira ko yakora umuziki.


 Naravuze nti uyu mukobwa yaba icyamamare. Namujyanye mu itsinda ryanjye ryitwa Da Hommies”. Nyuma Ragga Dee yaje guhuza Iryn Namubiru na Juliana Kanyomozi bakora itsinda ryiswe ‘I.Jay’. 


Ni itsinda ryakoranye ririmbana mu tubari n’ahandi hatandukanye. Banakoranye album igizwe n’indirimbo 6 ariko nta nyungu yabyariye Juliana na Iryn.


 Icyokora Iryn Namubiru yaje kwerekeza mu Bufaransa asanga umugabo we  Frank Morel banabyaranye abana babiri. Ragga Dee ahura bwa mbere na Iryn yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 4. Ni umukobwa wari uzi kuririmba akaba no muri korali. 


Kubera ko bari baturanye i Makindye, Ragga Dee yamukuraga mu rugo akamutwara muri studio no mu bitaramo bitandukanye byabaga bigezweho. Ageze mu mwaka wa 6 nibwo yahuye na Frank Morel wakoraga muri Ambasade y’u  Bufaransa muri Uganda akaba yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’abafaransa muri kiriya gihugu. Uyu waje kuba umugabo we yari anafite itsinda ririmba noneho amwongeramo mu bandi bacuranzi n’abaririmbyi birangira amukunze amugira umugore. Frank Morel yanabaye umujyanama wa Iryn na Juliana igihe bari barakoze itsinda baryita I.Jay ari nawe wabafashije gukora ya album itarabungukiye.

 

Chameleone yaciriwe inzira na Ragga Dee


Ragga Dee yasobanuye ko ubwo yacaga iryera Chameleone yamubonyemo impano. Ati:”Jose Chameleone namubonye akiri kumwe na Benzo waje kwimukira muri Amerika. Icyo gihe Chameleone yageragezaga gukora ariko nta muntu wari uzi ibyo ari gukora nta nubwo byumvikanaga''.


Icyo gihe Ragga Dee yahuje Chameleone na One Sande wari utuye Kawempe mu gace Chameleone avukamo. Ragga Dee yanahishuye ko Bebe Cool yavumbuye impano ye igihe yari akiri mu itsinda rya babiri ryitwaga Rude Boy Divo. Bahuye igihe Ragga Dee yajyaga gutaramira aho bigaga mu mashuri yisumbuye. Ragga Dee Yarabafashe abajyana muri studio abahuza na Messe Bontwe abakorera indirimbo ya mbere. 


Ragga Deee yikomanze mu gatuza avuga ko yafashije Pia Pounds igihe bahuraga ari kuririmba indirimbo z’isabukuru. Pia Pounds yari afite imyaka 14 y’amavuko. 


Ni Ragga Dee wamufashije gukora indirimbo ya mbere. Muri aya mashusho Ragga Dee akomeza kwidoga akavuga ko yabwiye Azawi gukora umuziki none ubu ahagaze neza muri Uganda no mu karere. Muri icyo gihe bahura yari umuririmbyi umufasha’back up singer’. 


Nyuma yaje kumuhuza na Viboyo, umuhanzi akaba n’umu-producer muri Swangz-Avenue ari naho Azawi abarizwa. 


Ubwo yari mu Rwanda mu bihembo bya Trace Awards, Azawi yabwiye InyaRwanda ko ashimira Swangz Avenue yamugize uwo ari we akaba ahagaze neza mu karere.


 Ragga Dee yavutse mu 1973 kuri se witwa George William Kyeyune. Yatangiye umuziki 1988. Yamamaye mu 1990. Indirimbo zamuzamuriye izina zirimo Bamusakata na Mukwano igihe yabarizwaga mu itsinda ryitwa Da Hommies. Yaraminuje dore ko yize amashuri abanza ku kigo kitwa Buganda. Ayisumbuye yayigiye kuri St.Henry’s College Kitovu (SHACK).  


Yize iby'Uhushabitsi muri Kaminuza ya Makerere. Yanize i London mu Bwongereza muri Kaminuza yitwa Tenesse Valley University in Atlanta and Elephant& Castle Business School.


Yagaragaje impano y’umuziki akiri mu mashuri abanza ndetse yanabashije kujya gutembera o London akiri muto aho yabaga ajyanye n’umuryango. Akiri muri Da Hommies yabwiye Messe Bontwe n’abandi babiri bari kumwe muri ririya tsinda ko bagomba gukora umuziki wo mu njyana ya Kadongo Kamu na Lingala kuko nizo zari zikunzwe kiriya gihe.


 Ragga Dee akora Bamusakata mu 1990 yari umuyobozi mu ishuri yizemo aho yari ashinzwe imyidagaduro’entertainment prefect’. Iyo yajyaga kwigisha muri kolali ya Diyosezi ya Masaka yaboneragaho umwanya akajya I Kampala gukora indirimbo. 


Yaje guhura na Dj Berry baba inshuti anamwigisha kuvanga imiziki bakajya bakorana. Ntazibagirwa ubwo we na Dj Berry bateguraga igitaramo muri Sheraton Hotel I Kampala. Bukeye yisanze ibitangazamakuru byamwanditse noneho se arabibona.


 Yagombaga kuba ari mu ishuri ariko yari yataye amasomo. Se yaramwihanije amusaba kwiga akazakora umuziki asoje amasomo. Nyuma Dj Berry wari waravuye mu Budage yamubwiye ko yamuboneye ugiye kubafasha gukora umuziki. Kugirango abashe kubona uruhushya rwo gusohoka ikigo yigize umunyezamu w’ikigo’goalkeeper’. 


Byamufashije kujya asaba uruhushya akajya muri studio abeshye ko agiye mu myitozo. Yaje guhura na Charlie Lubega wari nyiri Club Guvnor amuha akazi ko kuba umushyushya rugamba mu kabyiniro. Ragga Dee ari mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 4 yagiye gukora kuri Sanyu Fm. Yanakoze kuri Dembe Fm. 


Nyuma yo gusoza kaminuza yerekeje mu Bwongereza ahoy amaze imyaka 6 akora mu kabyiniro akanategura ibitaramo. Yanakuraga abahanzi muri Uganda akabazana kuririmba mu Bwongereza. Ragga Dee yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Uganda n’uruganda rw’imyidagaduro muri rusange. 


Ni impirimbanyi y’umuziki Abagande bafite magingo aya akaba afatwa nk’uwaciriye inzira abahanzi barimo Jose Chameleone, Azawi, Bebe Cool, Pia Pounds na Iryn Namubiru. Abaraperi bo mu Rwanda barimo nyakwigendera Jay Polly yajyaga yikomanga mu gatuza ko byari bigoye baza kuko basanze ba Ragga Dee na ba Juliana Kanyomozi imiziki yabo yari yarafashe u Rwanda nta mbunda bakoresheje ariko

 itsinda rya Tuff Gang n'abandi bahanzi nyarwanda baje  guhindura ibintu.

 

Jose Chameleone, Ragga Dee na Iryn Namubiru


PIA POUNDS IYO HATABA RAGGA DEE NTITUBA TUMUZI

 ">

IRYN NAMUBIRU YAMURIKIWE NA RAGGA DEE 

">


JOSE CHAMELEONE UBWAMAMARE BWE ABUKESHA RAGGA DEE

">


BEBE COOL IMPANO YE NI RAGGA DEE WAYIHAYE UMURONGO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND