Kigali

Arnold Schwarzenegger yakoze mu jisho Trump na Biden ku kwiyamamariza kuyobora Amerika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/11/2023 11:32
0


Mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi kuri Donald Trump na Joe Biden bashaka kongera kuziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2024, icyamamare muri Sinema, Arnold Schwarzenegger, yatangaje ko aba bagabo bombi badakwiriye gusubira muri White House, ndetse Amerika ikeneye amaraso mashya.



Icyamamare muri Sinema, umuherwe ndetse akaba n'umunyapolitiki, Arnold Schwarzenegger wanabaye Guverineri wa Leta ya California mu myaka 8, yagize icyo avuga ku bijyanye n'amatoro ya 2024 akomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bashyigikiye ko Donald Trump na Perezida Joe Biden bombi bakongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Kuri Arnold Schwarzenegger yizera ko Amerika igomba kuva kuri Perezida Biden ndetse n'uwahoze ari Perezida Donald Trump, avuga ko yashaka undi muntu uhangana n’aba bagabo bombi kuko ngo "bafite inenge mu miyoborere yabo".

Schwarzenegger ntashyigikiye ko Trump na Biden bakongera kwiyamamaza

Uyu mugabo benshi bita 'Commando' cyangwa 'Terminator', umwe mu bavuga rikijyana i Hollywood, yabwiye ikinyamakuru Axios ko yizera cyane "amaraso mashya" kandi akerekeza mu gisekuru gishya ko ariyo yayobora Amerika kuri manda ikurikira.

Kuri we abona Amerika ikwiye kuyoborwa n'amaraso mashya

Schwarzenegger w'imyaka 76 yagize ati: ''Sishyigikiye ko Trump na Biden bongera kwiyamamariza kuyobora Amerika. Bombi bagiye batwereka inenge zabo mu miyoborere. Sinizerako basubiye muri White House hari icyo bahindura. Hakenewe umuntu mushya, mbona abanyamerika bagakwiye kurenga ibyo guha amahirwe Trump na Biden''.

Schwarzenegger avuga ko Trump na Biden bose bagaragaje inenge mu miyoborere yabo

Akomoza ku kuba hari abantu bifuza ko Donald Trump cyangwa Perezida Biden, ko umwe muri bo yakongera kuba Perezida wa Amerika, Schwarzenegger yagize ati: ''Niba aribyo bikenewe, niba aribyo iki gihugu gikeneye, kugira ngo hongere kubaho imirwano kandi amaherezo bananirwe kuyikemura. Muzi uburyo Biden yayoboye kugeza ubu ntampinduka, niba bifuza gukomeza kuba mu gihugu kimeze gutya ubwo rero birashoboka ko umwe muribo yaba Perezida''.

Kuri Schwarzenegger ngo ntabona impamvu n'imwe yatuma Donald Trump cyangwa Joe Biden bakongera kuyobora Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND