Injyana ya Hip-Hop ni injyana ikunzwe kutavugwaho rumwe na benshi cyane ko hari n’abayita iy’ibirara. Muri Afurika, hari abakobwa bitunyutse, biyemeza kugaragaza itandukaniro ndetse babishimangiza ibikorwa byabo muri uyu mwaka.
Mu gihe umwaka wa 2023
uri gusatira umusozo, abaraperikazi bo ku mugabane wa Afurika nabo ntibiraye
kuko hari abakoze ibikorwa bifatika ndetse bikanakundwa n’abatari bake.
Hari benshi mu b’igitsina-gore
baba baratangiye neza muri iyi njyana ndetse bakanakundwa cyane, ariko nyuma
bakaza kuzima bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no gucibwa intege na
sosiyete. Mu bashyizemo imbaraga muri uyu mwaka harimo:
1.
Fifi Raya
Umuraperikazi Fifi Raya
watangiye umuziki muri 2018, ni umwe mu bahanzikazi badafite ibihangano byinshi
ariko bakunzwe n’abatari bake ku bw’ubuhanga bwe mu njyana ya Hip Hop. Uyu mukobwa
ufashwa na Dumba Muzafari, afite indirimbo yakoze muri uyu mwaka zirimo ‘Wisara’
Cyane, Liquor Store, n’izindi.
2.
Nessa
Nessa, umuraperikazi
ufashwa na Producer Beat Killer, nawe ni umwe mu baraperikazi bakoze cyane muri
uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Mu ndirimbo yakoze muri uyu mwaka,
harimo ‘Ishori,’ Munsi y’akenda, Amaturunovis, ‘Lale’ yakoranye na Symphony n’izindi
nyinshi.
3.
Rose Ree
Rose Ree, umuraperikazi
w’imyaka 28 ukomoka mu gihugu cya Tanzania, ni umwe mu baraperi bigaragaje
cyane muri uyu mwaka binyuze mu bihangano bye. Uyu mukobwa ufite ijwi ritangaje
yakoze indirimbo zirimo ‘Awuoh,’ Kanairo, Rose Coco, Amen na I’m Not
Fine.
4.
Gigi Lamayne
Umuraperikazi Gigi
Lamayne w’imyaka 29 y’amavuko, ubusanzwe yitwa Genesis Gabriella Tina Manney,
akaba akomoka muri Afurika y’Epfo. Mu ndirimbo yashyize hanze muri uyu mwaka,
harimo ‘Menzi Ngubane’ yakoranye n’abandi bahanzi, WER U R n’izindi. Uyu mukobwa,
ni umuhanga mu mitondekere y’amagambo ndetse n’imiririmbire.
5.
Femi One
Umuhanzikazi Wanjiku
Kimani wamamaye nka Femi One ukomoka Nairobi muri Kenya, afite imyaka 29 y’amavuko.
Uyu muraperikazi, yibitseho igihembo cya ‘Best Female Rapper of the Year’ mu
bihembo bya Afrima 2022.
Muri uyu mwaka,
yashyize hanze indirimbo nka ‘Under The Influence,’ Suspect yakoranye na
Katapilla, Pewa, Heshima n’izindi ziri kuri EP yise ‘Dem Kutoka Mwiki.’
TANGA IGITECYEREZO