Kigali

Mu mvugo ikakaye The Ben yasubije Bruce Melodie yunga mu rya Minisitiri Dr.Utumatwishima -VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/11/2023 15:55
0


Mbere y'uko The Ben yerekeza muri Canada aho azataramira Urubyiruko ruzitabira ihuriro riteganyijwe ku matariki ya 25-26 Ugushyingo 2023, yagaragaje ko Amateka u Rwanda rwanyuzemo atemera ihangana ahubwo ko buri wese ahamagariwe kwirinda gukoresha ijambo "Battle".



The Ben yakuyeho urijijo kuri saga zimaze iminsi zimuhamagarira Igitaramo cyo guhangana na Bruce Melodie. Yavuze ko Amateka u Rwanda rwanyuzemo atemera ihangana.

Yabwiye abafana ko habayeho Igitaramo abafana ba The Ben n'aba Bruce Melodie bataha bishimye ariko ijambo "Battle" asaba ko ryareka gukoreshwa.

Yerekeje muri Canada aho azataramira abazitabira ihuriro ry'Uribyiruko riteganyijwe ku itariki 25-26 Ugushyingo 2023. Yabigarutseho mu kiganiro kigufi yahaye InyaRwanda ku kibuga Mpuzamahanga cy'Indege kiri i Kanombe mbere yo kurira indege.

Yagize ati":Ubundi hateguwe Igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo Battle muryirinde kuko amateka y'igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n'amateka y'igihugu cyacu nta Battle dukeneye".

The Ben azaririmba muri ririya huriro ry'Uribyiruko rizabera Ottawa na Gatineau. Abarimo Masamba Intore, Muyoboke Alex, Noopja nabo bivugwa ko bazajya Canada.

The Ben asize afashe amashusho y'indirimbo yuzuye imitoma ikaba ishobora gusohoka mbere y'ubukwe butegerejwe na benshi barimo abafana, abakunzi, inshuti, umuryango n'itangazamakuru ryagendanye nawe mu myaka 15 ishize ari ku ruhembe mu muziki nyarwanda no mu karere.

Iyo urebye kuri murandasi ubona ko kuva iKigali werekeza Ottawa bitwara amasaha 23 bivuze ko azagerayo nyuma y'umunsi uhereye isaha yahagurukiye i Kanombe.

Umuraperi Bull Dog aherutse kubwira InyaRwanda ko yaba The Ben cyangwa Bruce Melodie ari amazina manini adakwiriye kumvikana mu ihangana rya hato na hato ahubwo ko bakwiriye gutahiriza umugozi umwe bagasunika Muzika nyarwanda ikibona ku isoko Mpuzamahanga.

Ibihugu nka Uganda bigeze aho abahanzi bahangana bagamije gucuruza ku buryo na Minisitiri w'urubyiruko bwana Utumatwishima yari yasabye ko habaho igitaramo aba bahanzi  bahuriramo  ariko bitiswe guhangana.

Cyakora umuziki uri kwiyubaka ntabwo hana hakenewe ihangana ahubwo haba hakwiriye ubufatanye noneho abahanzi bazasaza bagasigara bahangana kuko nta cyo biba byangiza.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND