Nyuma yo gushyira hanze amashusho yambaye ijipo abantu bagacika ururondogoro, Mico The Best yahise ashyira hanze indirimbo yise Inanasi.
Ku wa Gatandatu mu Cyumweru gishize, Mico The Best yashyize hanze amafoto yambaye ijipo abantu baratungurwa cyane ndetse ab'inkwakuzi batangira gutekereza ko yaba agiye kwishora mu butinganyi.
Nyuma yo kuvugwa hirya no hino abantu bagataramira ku ijipo yagaragaye yambaye kandi ari umugabo wubatse ikindi bikaba atari umuco nyarwanda, Mico The Best yahise ashyira hanze indirimbo yise Inanasi.
Aya mafoto Mico yashyize hanze, kwari ukugira ngo avugwe cyane mu itangazamakuru ku buryo indirimbo ye Inanasi ijye hanze abantu bamuvugaho cyane ubundi irebwe.
Ibi bisa nk'aho bimaze kuba umuco mu myidagaduro haba mu muziki ndetse no muri Sinema. Mu minsi ishize, Kanimba na Soleil bahimbye inkuru y'ubukwe budahari kandi barimo bakina filime yewe bitangazwa n'inshuti zabo kandi zari zizi ko ko ari ugutwika.
Bitari muri Sinema, mu minsi ishize Buhali na Rumaga bashyize hanze amafoto b agaragaza ko bari mu myiteguro yo kwibaruka kandi nta bihari ahubwo bari mu myiteguro yo gushyira hanze Igisigo.
Ibi ntabwo biba mu Rwanda gusa ahubwo ni ibintu bikorwa hirya no hino ku Isi hakaba n'abandi barengera nk'umuraperi Oladips wo mu gihugu cya Nigeria yabeshye abantu ko yapfuye kugira ngo abantu bazumve album ye nshya.
Mbere yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo Inanasi, Mico yabanje gushyira hanze amafoto yambaye ijipo.
Amajipo ni imyambaro itavugwaho rumwe cyane cyane mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO