RFL
Kigali

Umugabo afite agahinda ko gukundana n'umukobwa woga rimwe mu byumweru bibiri!

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:20/11/2023 15:07
0


Umugabo yagaragaje agahinda gakomeye afite nyuma yo kuvumbura ko umukunzi we w'imyaka mirongo itatu (30) agira umwanda ukomeye kuko yoga inshuro imwe gusa mu byumweru bibiri.



Uyu mugabo avuga ko umukunzi we afite impumuro mbi imeze nk'iy'ihene bitewe n'umwanda we wo kutoga.  Avuga ko bimukira hamwe, yaje kuvumbura ko umugore we yoga inshuro imwe gusa mu byumweru bibiri.

Ikinyamakuru cyo mui Malawi cyitwa Face of Malawi, cyatangaje ko uyu mugabo utatangajwe imyirondoro ye n'aho akomoka yavuze ko kandi mu myaka yose bamaze bakundana, atigeze abona ko umukobwa bakundana nta kigenda ku bijyanye n'isuku.

Yagize ati: "Ndamukunda cyane, ariko rwose sinari nzi ibyo ndi kwishoramo. Ntabwo yoga kenshi kandi neza. Yiyuhagira byibuze rimwe mu cyumweru kandi rwose ni umwanda ukomeye".

Uyu mugabo akomeza avuga ko rwose nyuma y'amezi make abana nabyo, kuri ubu arabirambiwe. Avuga ko inshuro nyinshi yirarira mu ntebe bitewe n'uko impumuro y'uwo mukobwa iba ihumura nabi cyane bikomeye.

Icyakora avuga ko yagerageje kwicaza hasi uwo mukunzi we kugira ngo babiganireho n'ubwo abona nta gihinduka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND