RFL
Kigali

Ni iki cyihishe inyuma yo gukoresha abakobwa bagaragaza imyanya y’ibanga mu mashusho y’indirimbo z'iyi minsi?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/11/2023 12:39
0


Imyaka irenga 100 ishize abaharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bamagana ikoreshwa ry’abakobwa bambaye ubusa mu bihangano birimo amashusho y’indirimbo, ibihangano bishushanyije cyangwa se integuza z’indirimbo.



 Nubwo abaharanira ukwishyira ukizana ku mwari biragoye ko byacika kuko imibare yakozwe na BBC  mu cyiciro cy’umuco. Yasohotse ku itariki 18 Nzeri 2020. Yerekanaga ishusho y’ikibazo cy’abakobwa bakoreshwa mu buhanzi bambaye ubusa cyangwa se ku myanya y’ibanga hapfutseho utuntu two kujijisha ariko hari n’amashusho amwe n’amwe usanga imyanya y’ibanga yabo iba iri hanze yose uko yakabaye.


Iyi nkuru yerekana ko mu bahanzi bagezweho ku Isi nibura munsi ya 4% ari igitsinagore. Noneho 76% bagaragara bambaye ubusa mu mashusho no mu bindi bihangano by’ubuhanzi ni igitsina gore bivuze ko hari n’abagabo bakoreshwa bambaye ubusa.

   

Ubwambure bw'abakobwa buracuruza kuko ikiremwamuntu kigira amatsiko yo kureba ibihishe


Ibi ni ibintu biharawe, ndetse ubu indirimbo hafi ya zose cyane cyane izigezweho cyangwa izakunzwe kurusha izindi, usanga zifite amashusho agaragaramo abakobwa bambaye ubusa. Nimvuga kwambara ubusa kandi ntihagire ukeka ko ari ukurengera kuko imyamya yose y’ibanga iba iri hanze nubwo uba ubona hari utuntu dukinzeho, ndetse abitwa ko bateye imbere bo n’ubusa buriburi barabwambara.


Igitangaje muri aya mashusho ariko ni uko ari abakobwa baba bambaye ubusa kuko abasore cyangwa abagabo baba bari kumwe bo baba bambaye bakikwiza kugeza aho banambara ingofero ndetse n’umukandara. Nyamara ukabona umukobwa yambaye ubusa kandi bombi ukabona barizihiwe.

  

Ibi bitera kwibaza impamvu niba aba ba nyiri indirimbo baba babona izaba nziza ari uko hagaragayemo ubwambure bw’abantu, impamvu n’abahungu batabwambara ubwo twese tukamenya ko ari indirimbo igizwe n’amashusho y’abantu bambaye ubusa, bagaragaza ubwambure bwabo.


Ikindi wakwibaza impamvu aba bakobwa bo bemera kwambara ubusa hanyuma bakajya gukorakorwaho n’abahungu bambaye bakikwiza! Niba se ibisobanuro babiha ari ukugira ngo amashusho abe meza, kuki batabasaba ngo na bo biyambure hanyuma bagakora amashusho agaragaramo abantu bose bahisemo kwambara ubusa.


Ntabwo rwose navuga ko hari indirimbo nzi zirimo abasore bambaye ubusa, kuko n’uba yakabije ubwo yambura mu gatuza n’aho ahandi hose ukabona arikwije, nyamara ukabona bari mu mashusho amwe n’umukobwa umwe cyangwa abakobwa benshi bambaye ubusa .

 

Amashusho yerekana ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina aracuruza


Ikiremwamuntu gifite kamere yo gukunda, gushaka no gukora ibikorwa by’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina (desire,sex,relationships, lust, love). Abantu bigiramo imiterere yo kumva bakenewe bakaba baganzwa no kugera ku byishimo bituruka ku mibonano mpuzabitsina.


Abahanzi bakoresha amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa cyangwa se bagaragaza imyanya y’ibanga usanga aribo bagera ku bafana benshi, gukorera amafaranga menshi, gucuruza indirimbo cyane no guhora bagarukwaho mu itangazamakuru bibafasha kubona akazi ko kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.


Ariko rero abakobwa bahendwa ubwenge n’abahanzi babakoresha nk’ibicuruzwa bidafite agaciro. Kuko biragoye kubona umuhanzikazi wakoresheje umusore yambaye ubusa bitewe n’uko igitsina gabo kigira isoni zo kwerekana ubwambure.


 Icyakora nubwo abakobwa bakoreshwa bikabinjiriza ku rundi ruhande ni ukubatesha agaciro bitewe nuko usanga abenshi iyo bamaze gukura bagira ipfunwe ry’ibyo bakoze mu bukumi bwabo kuko biba byarabatesheje agaciro. 


Umwe mu bahanzi bahiriwe na bene izi ndirimbo ziganisha ku ishimishamubiri akaba ari nawe muhanzi ubu uhagaze neza mu Rwanda, Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko igihe cyose yamaze akora indirimbo z'imitoma zirimo amashusho asanzwe abantu banze kumuha umwanya. 


Ati:"Urumva nabahaye imiziki mbona ntimushaka kunyumva. Aho mbehereye igishegu rero urabona ko mwanyobotse kandi nzabaha iyi miziki kugeza mwemeye."


 Bruce Melodie yemera ko akora umuziki w'Isi kuko ari wo umuha amafaranga n'ubwamamare kuko igihe cyose yakoze indirimbo zisanzwe abafana baramureba nta kintu yinjiza. Bivuze ko gukoresha abakobwa batikwije no kuririmba ibiganisha ku ishimishamubiri aribyo bituma ahetse umuziki nyarwanda yaba mu bitaramo, mu bihembo, mu butunzi, mu kugira abafana benshi no kwamamariza ibigo bikomeye birimo ikinyobwa cya Primus cyengwa na Bralirwa. 


Nubwo bimeze gutya ariko mu Rwanda ntibihanganira amashusho akabije yerekana ubwambure bw’umukobwa mu ndirimbo.


REBA HANO AKINYUMA YEMEREWE KUREBWA N'ABUJUJE IMYAKA 18 Y'AMAVUKO

">

 

Please me ya Juno yarimo umukobwa wambaye G-String yasize inkuru i musozi birangira ayishyize 'Unlisted' kuri shene ye ya YouTube


Byari ibintu bishya byadutse ariko byamaganiwe kure amazi atararenga inkombi


Imyaka 2 irashize ishyano ricitse umurizo Juno Kizigenza yakoresheje umukobwa witwa Kayugi Eunice Musabe wiyise Darling ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye muri ‘Please Me’ ya Juno Kizigenza. 


Ni indirimbo yagiye hanze ku itariki 27 Nyakanga 2021. Integuza yayo ijya hanze yabanje gutera igishyita mu banyarwanda bihambira ku muco. Abakunda umuziki ugezweho bishimiraga ko ishyano ricitse umurizo kuko bagiye kwirebera ibyahishwe byari bisanzwe biri mu ndirimbo zaba Beyonce, Nick Minaj n’abandi bo mu Isi iteye imbere itagendera ku muco ahubwo ishyira imbere ahava amafaranga hose.


Ni indirimbo yavugishije buri wese ureba ibihangano. Uyu mukobwa yamaze iminsi yitsimbye atagaragara mu ruhame kandi na telefone yari yayikuyeho. Birumvikana ko atari yorohewe usibye kwihagararaho bisanzwe ariko umutima uba ugucira urubanza.


Iyo ndirimbo yararikoroje nyuma Juno Kizigenza ayikura mu zindi ayihisha kuri Channel ye ku buryo udafite link ntabwo wayireba (Unlisted) ariko izindi mbuga zicuruza imiziki ho iriho mu buryo bw’amajwi.

 


Uyu mukobwa yaciye igikuba nubwo bitarambye


Biragoye ko wakoresha umukobwa wambaye ubusa buri buri witwaje gucuruza ngo bikugwe amahoro mu gihe umuco ukibungabunzwe kandi gusakaza amashusho yerekana ubwambure ntabwo byari byamenyerwa mu Rwanda nubwo bitabuza abakunda umuziki kuyareba mu zindi ndirimbo z’abahanzi bo hanze. 


Muri make rero impamvu umuhanzi akoresha umukobwa wambaye ubusa cyangwa se ugaragaza imyanya y’ibanga ni uko aba ashaka ko ya ndirimbo ica igikuba bikamwinjiriza, kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga no kuba usanga abafana ba none bifuza bene ariya mashusho kuko uzasanga amashusho arimo abikwije cyangwa se abaririmba ibiteza imbere umuco nyarwanda ntabwo bahabwa umwanya nk’abakora indirimbo zirimo ubwambure bw’abakobwa n’amagambo ashishikariza imibonano mpuzabitsina.

REBA PLEASE ME YA JUNO KIZIGENZA YAGIZWE 'UNLISTED'

">

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND