Abamurika imideli mu Rwanda bashyizwe igorora! Nyuma y'imyaka ibiri ikigo Suprafamily Rwanda cyinjiye mu bikorwa byo gutegura ibirori by'imideli, cyamaze gutangiza irushanwa mpuzamahanga bise "Tsapa Top Model" rigamije guteza imbere no kugaragaza impano abamurika imideli ku Isi hose.
Nsengiyumva
Alphonse uyobora Supra Family yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri
rushanwa nyuma yo kubona imbogamizi zigaragara mu ruganda rw'abamurika imideli
mu Rwanda ndetse no ku Isi hose muri rusange.
Ati “Umwuga
wo kumurika imideli ni umwuga ukomeye cyane kandi wishyura neza mu bihugu
byateye imbere. Gusa mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y'amajyambere usanga
abamurika imideli bahura n'imbogamizi nyinshi zirimo isoko rikiri hasi,
kutamenyekana no gukorana n'abamamyi babizeza ibitangaza.”
Akomeza agira ati “Tsapa
Top Model rero ije ari igisubizo kuko uretse kuba irushanwa ni n'urubuga rugari
umunyamideli wese ufite impano ashobora kuzajya anyuraho agashyiraho
umwirondoro we bikamufasha kubona isoko mpuzamahanga.”
Mu gushaka kumenya
impamvu ibi bikorwa bitahujwe n'ibya SupraModel imaze kubaka izina mu Rwanda, Nsengiyumva
Alphonse yadutangarije ko SupraModel ifite izindi nshingano zikomeye cyane
cyane zo kwita ku banyamideli b’abanyarwanda gusa.
‘Tsapa Top Model’
ni irushanwa riteganijwe kuzaba mu bihugu birenga 100 hanyuma abatsinze bagahurizwa
hamwe mu Rwanda.
Urugendo rwo
gushaka uzahagararira u Rwanda rwatangiye aho kwiyandikisha biri kubera ku
rubuga rwa www.tsapamodel.com uzatsinda akazahabwa imodoka nshya yo mu bwoko
bwa Hybrid Sonata.
Nsengiyumva avuga
ko bahisemo guhemba imodoka umunyamideli mu rwego rwo kuzamura agaciro k’iri
rushanwa no guteza imbere abanyamideli.
Akomeza ati “Twahisemo
gutanga imodoka mu rwego rwo kuzamura agaciro k'irushanwa ndetse no guha
uwatsinze ikintu kizajya kimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.”
Kugeza ubu umusore cyangwa se umukobwa ushaka kwitabira asabwa kuba atarengeje imyaka 21 y’amavuko, kandi nta masezerano afitanye n’ibindi bigo.
Irushanwa ‘Tsapa Top Model’ rizahemba imodoka yo mu bwoko bwa Hybrid Sonota umunyamideli uzahiga bagenzi be
Iri rushanwa
rigamije guteza imbere abanyamideli bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu
TANGA IGITECYEREZO