Imyaka itatu yari ishize badataramira abakunzi babo yabahaye kwitegura bihagije! Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yakuriwe ingofero n’Abakristu ubwo yakoraga igitaramo “I Bweranganzo” kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gufasha ubwoko bw’Imana kurangamira ingoma y’Ijuru.
Kuva muri Missa ya
mbere cyangwa se iya kabiri ubundi ugataramana n’iyi korali yamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Igipimo cy’urukundo’ mu gitaramo cyabereye muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV), nabyo ni
umugisha wiyongera ku yindi!
Cyabaye mu ijoro
ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, kitabirwa n’abakiri bato
batarahabwa amasakaramentu ‘yose’ kugeza ku bakuze mu myaka bazi urugendo
rw’imyaka 17 ishize iri mu ivugabutumwa rya Kristu n’ibikorwa by’urukundo
byaramiye benshi.
Kuva saa kumi
n’imwe z’umugoroba, abantu bari uruvunganzoka, buri wese arangamiye kwihera
ijisho abasore n’inkumi n’ababyeyi barenga 100 bagize umuryango mugari w’iyi
korali bari bamaze amezi arenga atatu bitegura gususurutsa abantu.
Byasabaga gutega
amatwi ukumva neza ijambo ku rindi! Kuko haririmbwe indirimbo zashyizwe mu
manota gusa n’abahimbyi b’iyi korali mu rwego rwo guha ubuzima
indirimbo zabo ndetse n’iz’abandi bahanzi bagiye bisunga.
Ni igitaramo
kitabiriwe n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr
Gaspard Twagirayezu; Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb.Robert Masozera; Bernard
Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye
wabaye Perezida wa Sena; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne
d'Arc n’abandi.
Kitabiriwe kandi n’abandi
barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Mukanyiligira Dimitri Sissi wanditse
igitabo ‘Do Not Accept to Die’ n’abandi.
Ni
igitaramo cyari gisobanuye byinshi
Umwe mu bagize
uruhare mu gushyira mu manota izi ndirimbo akaba n’Umuyobozi Wungirije
Ushinzwe Tekinike n’Imiririmbire, Bizimana Jérémie yabwiye InyaRwanda ko bakoze
iki gitaramo mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi babo no kwishimira ibyo
bagezeho mu myaka 17 ishize.
Yavuze ko mu byo
bagezeho harimo ibikorwa by’indirimbo bashyize hanze n’ibikorwa byo gufasha
bagizemo uruhare. Yavuze ati “Turizihiza imyaka 17. Ibigwi byo ni byinshi
tumaze kugeraho, kubera ko tumaze gukora ibikorwa byinshi, dufite Album eshanu
za Audio, dufite indirimbo zisaga 20 twakoreye amashusho, dufite ndetse n’indirimbo
zisaga 100 twakoze mu bitaramo bitandukanye.”
Muri iki gitaramo
baririmbye indirimbo zisaga 30, kandi bazifatiye amashusho ku buryo zizagenda
zisohoka kuri Youtube yabo mu minsi iri imbere.
Yavuze ko izi
ndirimbo bongeye kuziha ubuzima nk’uko byumvikanaga ubwo bazaririmbaga. Ati “Uburyo
ziririmbye! Uburyo twazikozeho, tukongera tukazinagura, zikongera zikaba
indirimbo nshya (byumvikanye).”
Baririmbye
indirimbo ziri mu ndimi esheshatu. Bizimana yavuze ko bahisemo kubikora mu
rwego rwo gukora ubushakashatsi ku ndirimbo no kumenya amanota ya nyayo.
Ati “Umuziki
birasaba ko tuwukora ari nako dukora ubushakashatsi. Iyo turi gukora biriya, tuba turi gukora ubushakashatsi, kugira ngo tumenye ngo ese ya ndirimbo yari
imeze gutya ubutaha yaba imeze gutya, tuba tumeze nk’abari mu bushakashatsi.”
Bizimana
yasobanuye ko kuba hari indirimbo z’abandi bahanzi bagiye baririmba muri iki gitaramo
biri mu murongo wo gushimangira uburyo umuziki nta mupaka.
Kandi umuhanzi
mwiza ‘azirikana ko hari undi muhanzi wamutereye ikirenge nawe ukaba uri kukigeramo’. Akomeza ati “Ni ukuvuga ngo rero ni byiza ko tubashimira kuko
barabikwiye.”
Baririmbye
indirimbo 30 mu gitaramo ‘I Bweranganzo’
Iyi korali yabanje
kwinjiza abantu muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana,
hanyuma mu gice cya kabiri n’icya Gatatu bita cyane ku ndirimbo za gakondo n'iziri mu ndimi z’amahanga.
Mu ndirimbo 30
baririmbye harimo izakunzwe cyane ahanini biturutse ku butumwa
buyigize. Indirimbo ya mbere yitwa ‘Mama Shenge’ bakoranye na Yverry na Andy
Bumuntu; niyo ndirimbo ya mbere iyi korali ifite yarebwe cyane kandi yinjiza
amafaranga menshi ku rubuga rwa Youtube.
Indirimbo ya
kabiri yitwa ‘Igipimo cy’urukundo’, ni indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yasize
atabashije gusohora cyangwa ngo ayigishe abaririmbyi be.
Banaririmbye
indirimbo ‘Inkotanyi Cyane’ [Bizimana wayanditse mu manota yari amaze imyaka
ibiri ayandika], hari kandi ‘Ziravumera’ ya Ngombwa Thimotee, umunyamuziki
waboneye benshi izuba muri gakondo. Bizimana asobanura ko ibyo ‘twifuzaga
byagenze neza'.
Indirimbo
10 baririmbye mu gice cya mbere
1.Uhoraho ni
Umwami –Yahimbwe na Valens Niragire
2.Roho yanjye
singiza Uhoraho- Yahimbwe na Matayo Ngirumpatse
3.Nyaguharirwingoma-
Yahimbwe na Bizimana Jérémie
4.Allelluia
Msifuni Mungu- Yahimbwe na Kelvin Bonifash Bongole
5.The Lord’s
Prayer- Yahimbwe na Albert Hay Malotte/Valens
6.Exultate Just in
Domino- Yahimbwe na Ludovico Grossi Da Viadana
7.Harirwa Inganzo-
Yahimbwe na Robert B. Ruzigamanzi
8.Twarakuyobotse- Yahimbwe
na Bizimana Jérémie
9.Dore Umubyeyi- Yahimbwe
na Andre Ntungiyehe
10.Lascia Chio
Plang- Yahimbwe na George Frederick Handel/Isimbi
Indirimbo baririmbye mu gice cya kabiri:
1.Icyishongoro cy’ubucungure-
Yahimbwe na Protais Bampoyiki
2.Choeur
Triompal-Yahimbwe na Georges Fredrick Haendel
3.Twongerere
Ingabire y’ukwemera-Yahimbwe na Cyriaque Mfashwanayo
4.Igisingizo cya
Bikira Mariya- Yahimbwe na Kizito Mihigo
5.Malaika-
Yaririmbwe na Monique ayisubiramo
6.Asante
Yesu-Yahimbwe na Ray Ufunguo
7.Oui seigneur, tu
es bon/Communaute Parole de Feu- Yashyizwe mu majwi na Bizima Jeremie
8.Iyo Mana
dusenga irakomeye, ni indirimbo yo mu Burundi- Yashyizwe mu manota na Cyriaque Mfashwanayo
9.Easy on Me-
Yahimwe na Adele- Yaririmbwe n’Uruhongore rw’iyi korali bafatanyije na
Christella
Indirimbo
10 baririmbye mu gice cya Gatatu:
1.Igise- Yahimbwe
na Oreste Niyonzima
2.Umuntu Nyamuntu-
Yahimbwe na Cassien Twagirayezu/Wellars
3.Inkotanyi Cyane-
Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie
4.Mama Shenge-
Yanditswe na Bizimana Jérémie
5.Ijuru ry’icyeza-
Yahimbwe na Niyonzima Oreste
6.Ziravumera:
Yahimbwe na Ngombwa Timothy ishyirwa mu manota na Bizimana Jeremie
7.Nyaruguru-
Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie
8.Zamina Mina-
Indirimbo yo muri Cameroon
9.Nibutse ko udukunda-
Indirimbo yatunganyijwe na Aimable Kaba
10.Igipimo cy’Urukundo-
Yahimbwe na Rugamba Sipiriyani ishyirwa mu manota na Bahati Wellars (Iyi
ndirimbo iri mu zahimbwe na Rugamba, ariko yishwe itararirimbwa ngo
imenyekane).
Chorale
Christus Regnat yatangaje ko igitaramo ‘I Bweranganzo’ ari ngaruka mwaka
Perezida wa
Chorale Christus Regnat, Bwana Mbarushimana Jean Paul yatangaje ko imyaka itatu
yari ishize badakora igitaramo ‘nk’iki’ kubera ‘ibibazo twanyuzemo bijyanye na
Covid-19’.
Avuga ko iki ari
cyo gitaramo cya karindwi bakoze mu buryo bwa rusange kuva batangira urugendo
rw’ivugabutumwa nk’abaririmbyi n’abacuranzi.
Yavuze ko ku
Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 ku Munsi wa Kristo Umwami bazaba bizihiza imyaka
17 yuzuye bakorera Imana.
Uyu muyobozi
yashimye ‘abadufashije mu buryo bwose kugira ngo iki gitaramo gishoboke’.
Yashimye ahereye ku buyobozi bw’Igihugu, avuga ati “Mbere na mbere ndashima
ubuyobozi bw’igihugu kubera umutekano, umudendezo, tukaba dushobora gukora iki gikorwa
nk’iki kikaba mu mutuzo nta kibazo na kimwe kibayeho.”
Yashimye kandi
ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda by’umwihariko ‘ubuyobozi bwa Paroisse
Regina Pacis’ [Ku Cyumweru iyi Paroisse izaba yizihiza imyaka 15 izaba ishize
ishinzwe].
Mu ijambo rye
kandi, yashimye ibitangazamakuru binyuranye, aboneraho gutanga ko iki gitaramo ‘I
Bweranganzo’ kizajya kiba buri mwaka, mu buryo kizajya kiba kimeze nk’iserukiramuco
mu murongo wo kuzamura impano z’abakiri bato mu muziki.
Ati “Iki gitaramo
kuva uyu munsi kigiye kuba igitaramo ngaruka mwaka, izina rizahora ari iri nk’uko
twabisobanuye.”
Arakomeza ati “Turateganya
rero n’ibikorwa byinshi birimo kongera ibihangano cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga
nka Youtube n’ibindi bikorwa dukora by’urukundo.”
Josh
Ishimwe yishimiwe bikomeye
Ni umwe mu bahanzi
bakiri bato babashije guhuza umuziki uhimbaza Imana na gakondo, atangira
asubiramo indirimbo cyane cyane izizwi cyane mu madini n’amatorero.
Uyu musore w’imyaka
24 muri Kanama 2023 yakoze igitaramo cye bwite yise ‘Ibisingizo bya
Nyiribiremwa’ cyabereye muri Camp Kigali.
Icyo gihe byari
amateka mashya yanditse mu muziki we, nyuma y’uko ibihumbi by’abantu
bamushyigikiye, bakitabira.
Ni we muhanzi
rukumbi watangajwe mu gitaramo cya Chorale Christus Regnat. Ariko Andy Bumuntu
waririmbye mu ndirimbo ‘Mama Shenge’ nawe yigaragaje muri iki gitaramo.
Josh Ishimwe
yageze ku rubyiniro anyotewe na benshi, maze yanzika mu ndirimbo zirimo ‘Sinogenda
ntashimye’.
Asoje kuririmba
iyi ndirimbo yateye indirimbo ‘Yesu Ndagukunda’ maze asaba Massamba Intore
gufatanya nawe kuyiririmba.
Uyu muhanzi
yanaririmbye indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Nakushukuru EeBwana’, ‘Inkingi
Negamiye’ ndetse na ‘Reka Ndate Imana’, ava ku rubyiniro akomerwa amashyi.
Josh asobanura ko
mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu
kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari
umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu musore yanyuze
mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza
kuva mu myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda
Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René
Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.
Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’. Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.
Chorale Christus Regnat yakoze igitaramo cya mbere mu ruhererekane rw’ibitaramo ngaruka mwaka bise ‘I Bweranganzo’
Chorale Christus Regnat yavukiye muri Centre Christus ikaba ikorera ivugabutumwa muri Regina Pacis
Chorale Christus Regnat yaririmbye indirimbo 30 yitaye cyane ku zirata ubwami, urukundo, gakondo n'ubuzima busanzwe
Umuhanzi Andy Bumuntu yari yizihiwe ubwo yaririmbanaga na Chorale Christus Regnat indirimbo bakoranye bise "Mama Shenge"
Andy Bumuntu usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm yaririmbaga asaba Abakristu gufatanya nawe guhimbaza Imana no kwishimira imyaka 17 y'iyi korali
Minisitiri w'Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu ari mu bihumbi by'Abakristu bitabiriye iki gitaramo cyubakiye ku kuvuga Imana
Mbere yo kwinjira
muri iki gitaramo wabanzaga kwerekana ko waguze itike iguha uburenganzira bwo
kwinjira
Uhereye ibumoso:
Umunyamakuru Gerard Mbabazi, Umwanditsi w'ibitabo Dimitri Sissi, Jules Sentore,
Pamella Mudakikwa na Tito Harerimana uzwi cyane kuri Twitter
Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena ari mu bakristu bitabiriye iki gitaramo cya Chorale Christus Regnat muri Camp Kigali
Chorale Christus Regnat yifashishije ababyinnyi muri zimwe mu ndirimbo za gakondo baririmbye muri iki gitaramo cyagutse
Wari umwanya mwiza ku miryango wo kongera ubusabane no kuzamura ubushuti bwa kivandimwe
Bizimana Jeremie, umuhimbyi w'indirimbo wayoboye abaririmbyi mu bice bitatu by'indirimbo baririmbye
Tito Harerimana [Tito Hare], umwe mu bazwi cyane mu bakoresha urubuga rwa Twitter ari mu bitabiriye iki gitaramo
Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena ntiyacitswe n'iki gitaramo "I Bweranganzo"
Umunyamakuru washinze Umuyobozi wa Youtube 'Chitta Magic', Niyitegeka Chita Julius niwe wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo (MC)- Azwi cyane ku kuyobora ibirori n'ubukwe
Ibyishimo byari byose ku baririmbyi b'iyi korali ubwo baririmbaga indirimbo 30 bari bateguriye abitabiriye iki gitaramo cyabo
Banyuzagamo bakicara cyangwa se bakajya guhindura imyenda bitegura gukomeza gutaramira abakunzi b'abo
Umunyamuziki Josh Ishimwe yataramiye abakunzi b'ibihangano bye muri iki gitaramo, ashima uko yakiriwe
Ubuyobozi bw'iyi korali bwatangaje ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakristu guhimbaza Imana
Umunyamuziki Cyriaque Ngoboka watangiranye na Chorale Christus Regnat ari mu baririmbye muri iki gitaramo
Umunyamuziki Oreste Niyonzima wagize uruhare mu gutunganya zimwe mu ndirimbo Chorale Christus Regnat yaririmbye
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Gerard Mbabazi
Pamella Mudakikwa uzwi cyane ku rubuga rwa Twitter
Umunyamuziki Massamba Intore yasanganiye Josh Ishimwe bafatanya kuririmba indirimbo imwe ihimbaza Imana
Bizimana Jeremie avuga ko uko bari biteguye iki gitaramo 'ni na ko byagenze'
Perezida wa Chorale Christus Regnat, Mbarushima Jean Paul yatangaje ko buri mwaka bazajya bakora igitaramo cyagutse bitiriye 'I Bweranganzo'
Umuhanzi Jabo uherutse kumurika album ye ya mbere acurangira Chorale Christus Regnat
Umuhanzi muri gakondo, Jules Sentore ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Chorale Christus Regnat
JOSH ISHIMWE YATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO CYA CHORALE CHRISTUS REGNAT
CHORALE CHRISTUS REGNAT YANYUZE BENSHI MU NDIRIMBO ZIHIMBAZA IMANA
ANDY BUMUNTU YATUNGURANYE MU GITARAMO CYA CHORALE CHRISTUS REGNAT
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Chorale Christus Regnat
AMAFOTO: Freddy
Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO