Kigali

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahagaritse indirimbo z'umuhanzi Bibiane Manishimwe kuri Radio Maria na Pacis TV

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:19/11/2023 21:41
6


Biravugwa ko Kiliziya Gatolika y'u Rwanda yahagaritse indirimbo z'umuhanzi ndetse akaba n'umuririmbyi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bibiane Manishimwe kuri Radio Maria na Pacis TV.



Bavuga ko uyu muhanzikazi amaze iminsi abwiriza ubutumwa hano hanze ku muyoboboro we wa YouTube, mu gihe ubwo butumwa Kiliziya ibona ko buhabanye n'imyemerere yayo.

Bivugwa ko zimwe mu mpamvu zatumye uyu muhanzi ahagarikirwa indirimbo ze, harimo ko atemera:

1.Gusengera abapfuye na purigatori kuko imirimo umuntu yakoze ari yo izamucungura.

2. Ntiyemera kandi abatagatifu kuko avuga ko abitwa ko na bo bategereje urubanza.

3. Ikindi kandi ntiyemera akamaro ka Bikiramariya Yezu avuka ariko ntiyemera ibyo kumwiyambaza.

4. Si ibyo gusa kuko atemera na batisimu y'impinja.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nyemerera Tugendane' n'izindi.


Indirimbo za Bibiane Manishimwe zahagaritswe na Kiliziya Gatolika y'u Rwanda kuri Radio Mariya na Pacis Tv







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pancrace Hagenimana 1 year ago
    Iyi nkuru ntabwo yanditse kinyamwuga. Bishoboke ko ari igitekerezo cy'umwanditse @Kubwimana Dieudonne. Ntagaragaza uwafashe icyemezo uwo ariwe, nta tangazo rihagarika indirimbo gutambuka kuri Pacis na Radio agaragaza,nta kiganiro yagiranye n'abayobozi bakuru bafata ibyemezo, ...... Ndakemanga imikorere y'uyu mugabo. Ntabwo ari uko inkuru ikorwa cyane iyo uvuga abandi.
  • Ndacyayisaba Jovin 1 year ago
    Uyu muhanzi ahubwo Imana ikomeze ibe muruhande rwe kuko ibyo abwiriza biragaragara ko ayobowe n'Imana ishaka ko abantu bamenya ukuri bakareka gukurikira imigenzo n'imihango bibiriya itigisha.
  • Nshimiyimana Emmanuel 1 year ago
    Ese ubundi umunyamakuru nkawe utatwereka ikiganiro wagiranye nuwo muhanzi cg nibura umuyobozi umwe mu ba kiriziya cg nibura urwandiko yandikiwe amenyeshwa ko ahagaritwe ubwo twabwirwa niki ko ibyo uvuga arukuri??!😏
  • Dukumdeyezu Albert 1 year ago
    Erega ntawurwanya Kiriziya ngo bimuhire, nawe aba yirwanya,nimbaraga zikuzimu ntizizayihungabanya.
  • Hakiza1 year ago
    Satani nawe arakora, Kandi aza yishyushanyije
  • Nkiranuye Jean de Dieu1 year ago
    Nanjye ndumva ayo matangazo yo kumuhagarika niba ariyo koko bazabinyeze kunsakazamajwi namashusho byemewe na kiliziya



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND