Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, akaba umuhanzi ndetse akanareberera inyungu z'abahanzi, Alain Mukuralinda, ahamya ko abahanzi bagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe bagatumira Perezida Kagame kugira ngo baganire ku ngingo zitandukanye atakwanga kuza.
Bwana Alain Mukuralinda aganira na InyaRwanda.com agaruka kuri iyi ngingo, yavuze ko abahanzi abanyarwanda bashatse bakora itorero hanyuma bagatumira umukuru w'igihugu akaza bakagira ibyo baganira.
Agira ati:" Ese ubundi bakoze itorero ryabo (...) Bakavuga bati uyu munsi tuzahura nk'abahanzi; tukavuga tuti 'abaririmba Gospel, abaririmba Secular, abaririmba iza gakondo mwaretse tukazishyira hamwe tukaba na benshi, tukavuga tuti uyu munsi tuzahurire aha ngaha hanyuma iyo gahunda tukayimenyesha Umukuru w'Igihugu akaza kutureba'".
Akomeza avuga ko baramutse batumiye Umukuru w'Igihugu ngo aze kubareba atakwanga, ahubwo ikibazo ni uko batajya babikora. Ikindi kandi Umukuru w'Igihugu aba afite inshingano nyinshi, ntabwo byashoboka ko yajya agenda ahura n'umuntu umwe umwe.
Ati"Byagorana ko yajya abona umwanya wo guhura n'umuhanzi umwe umwe, ariko bishyize hamwe akababonera hamwe ni ibintu bishoboka, ntabwo bamusaba ngo baze bahure ngo hanyuma abyange".
Alain Mukuralinda ahamya ko kuvuga ko abahanzi bahura n'umukuru w'igihugu ari uko habanje kuza abahanzi mpuzamahanga, ari ugupfobya abo bahanzi nyarwanda.
Abahanzi nyarwanda bahura na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye wenda habaye ibirori cyangwa inbindi bikorwa bihuza abantu benshi nk'Inama Mpuzamahanga zibera mu Rwanda.
Guhura na Perezida Kagame no kuganira nawe ni inzozi ku bahanzi haba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Alain Mukuralinda ahamya ko abahanzi nyarwanda baramutse bateguye umunsi bagatumira Perezida Kagame atakwanga kuza
TANGA IGITECYEREZO