RFL
Kigali

Nyabihu: Polisi yataye muri yombi umusore wari utwaye imodoka afite Permit y'impimbano

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/11/2023 13:59
0


Polisi Ushinzwe umutekano wo mu muhanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe umusore ukekwaho gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'uruhimbano.



Polisi y’u Rwanda,Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Nyabihu, yafashe Umusore w’imyaka 27 y’amavuko, wari ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'uruhimbano rugaragaza ko rwasohotse muri Gicurasi 2023 nk'uko byatangajwe na Polisi y'Igihugu.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi RCPO mu Ntara y'Iburasirazuba y' Amajyaruguru Solange , yavuze ko uyu musore yafashwe atwaye imodoka nyuma y'uko abapolisi bamubajije uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akabereka ifoto yarwo muri telefoni ariko narwo ari uruhimbano.

Yagize ati: "Nk’ibisanzwe ubwo abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda bafashe uyu musore wari usanzwe utwara ikinyabiziga akoresha uruhushya rw'uruhimbano, yari amaranye hafi amezi atandatu, bamusabye kurwerekana avuga ko ntarwo afite ariko ko muri telefoni ye afitemo ifoto yarwo, bigaragara ko yarutsindiye muri Gicurasi uyu mwaka, dusuzumye neza dusanga atarigeze anakorera uruhushya rw’agateganyo.”

SP Nyiraneza ,yakanguriye abantu kugana amashuri yigisha amategeko y’umuhanda bagashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aho guta umwanya wabo bashaka izitemewe kuko   abantu bica amategeko nkana badashobora kwihanganirwa, bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276, ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ushyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

 Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu  ariko kitarenze imyaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND