Umuhanzi Burna Boy, ukomoka muri Nigeria umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, yongeye kwandika amateka nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere ukurikirwa cyane kuri 'Audiomack' n'abantu Miliyoni eshanu (5).
Damini Ogulu wamamaye cyane nka Burna Boy mu muziki, uherutse kuvuga ko ariwe muhanzi wa mbere ku mugabane w'Afurika ndetse ko ntanumurusha kwibikaho uduhigo, kuri ubu yamaze kutwongera nyuma yo guca agahigo ku rubuga rucuzuza ibihangano by'abahanzi batandukanye rwa 'Audiomack'.
Kugeza ubu Burna Boy niwe muhanzi wa mbere ku Isi ufite abantu benshi bamukurikira ku rubuga rwa 'Audiomack' bagera kuri miliyoni 5. Ibi kandi byamugize umuhanzi wa mbere ugiciye aka gahigo kuva Audiomack yashingwa mu 2012 ntamuhanzi wari wakuzuza miliyoni 5 z'abamukurikira.
Burna Boy yaciye agahigo ku kuba umuhanzi wa mbere kuri Audiomack ukurikirwa na bantu benshi bagera kuri miliyoni 5
Burna Boy uherutswe gukezwa na The Recordind Academy itegura ibihembo bya Grammy Awards, aciye aka gahigo mu gihe mugenzi we Asake aherutse kuzuza miliyoni 100 z'abantu bamaze kumva indirimbo ye 'Lonely At The Top' ikunzwe muri iyi minsi.
Uyu muhanzi kandi yabaye uwa mbere ukurikirwa cyane kuri Audiomack, mu gihe abandi bakomeye muri Afurika barimo Davido, Black Sherif, Olamide, Kizz Daniel hamwe n'abandi bari mu bahagaze neza kuri uru rubuga.
Burna Boy akomeje kwanikira abandi bahanzi nyafurika
TANGA IGITECYEREZO