RFL
Kigali

INDEBAKURE: Umushinga w’Ubukwe bwa The Ben na Pamella ushobora kwinjiza asaga Miliyari 2 Frw

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:19/11/2023 10:17
1


Umushinga w’Ubukwe bw’Umuhanzi The Ben na Pamella Uwicyeza imibare igaragaza ko ushobora kwinjiza asaga Miliyari 2 Frw .



Ni ubukwe bumaze igihe bugarukwaho mu nkuru z’Ibitangazamakuru  bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro rusange n’ahandi.

Ubu bukwe buteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center, bwitezwe na benshi ku mpamvu zitandukanye, zirimo kuba aba bombi basanzwe ari ibyamamare, kuba bwaramamajwe igihe kinini, kuba bugiye kubera kuri Hoteli iri mu zihenze i Kigali n’ibindi.

Kuva 2021 The Ben yambikira impeta Uwicyeza Pamella mu birwa bya Maldives byigonderwa n’abagwizatunga, mugani w’abaturanyi b’Abarundi ubukwe bwabo bwatangiye guhwihwiswa, kugeza bimenyekanye ko mu 2022 imiryango yombi yahuye ikemeza uyu mushinga.

Nshobora kuba ndi gukoresha Ijambo “Umushinga” ukayoberwa impamvu ariko ndaza kubigarukaho mu bika bikurikira kugira ngo usobanukirwe neza impamvu iryo jambo riri gukoreshwa.

The Ben na Pamella bahuye bate?

The Ben usanzwe ari umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho akorera ibikorwa bya Muzika, avuga ko yahuriye na Pamella mu mujyi wa Nairobi mu mpera za 2019, kuva ubwo roho ye itangira kumwishyuza uyu mwari w’ikimero gikurura benshi.

Amakuru nkesha urubuga rw’aba bombi rwiswe www.thebenandpamella.com avuga ko aba bombi bahise batangira kuba inshuti, bakaganira kenshi, Pamella akavuga ko urwenya rw’uyu musore ari ntagereranywa kandi ko yamusetsaga bya cyane.

Amakuru aba bombi banditse kuri uru rubuga agaruka ku nkuru y’uburyo uyu mwari yigeze gutoroka umwiherero [BootCamp] yaho bari bacumbitse nk’abakobwa bitabiriye Miss Africa 2019, akajya guhura na The Ben wari umaze kumwiba umutima.

Reka iyo nkuru y’uburyo bahuye nyicumbikire aho, ubundi  nkuganirize kuri uyu mushinga w’Ubukwe, umusesenguzi Etienne Mbarubukeye Peacemaker yitegereje agasanga ushobora gutwara arenga Miliyoni 100 Frw. [Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye]

Umushinga w’Ubukwe bwa The Ben na Pamella wizwe neza

Ijambo ‘umushinga’ rikoreshwa kenshi umuntu ashaka kumvikanisha no kugaragaza igikorwa cyatwaye igihe runaka gitegurwa, gifite ingengabihe gikomba kugenderaho, gifite Ingengo y'Imari iteganyijwe, gifite abayobozi Nshingwabikorwa bazagishyira mu bikorwa, ndetse gifite n’ibisubizo byitezwe kuzavamo.

Iyo witegereje ubu bukwe kuva bwatangira kuvugwa, ubona ko ari umushinga witondewe kuva ku gikorwa cyo kwambika impeta cyabereye muri Maldives, gusohokera mu bihugu bitandukanye birimo Uganda na Tanzania, gushyiraho urubuga rwo gutambutsa intwererano n’ubundi bufasha, gukodesha hoteli iri mu zihenze mu gihugu, gushyiraho uburyo bwo kubutambutsa imbonankubone n’ibindi.

Izo mpamvu zose ngarutseho mu gika nsoje, zimpamiriza nta gushidikanya ko ubu bukwe ari umushinga wateguwe witondewe ku kigero kitari cyarigeze kibaho mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwagasabo.

Kugira ngo wumve neza uburyo ubu bukwe atari ubukwe gusa ahubwo ari umushinga, hari abategura ibitaramo bitandukanye muganira bakakubwira ko bategura ibitaramo ariko guhuza amatariki n’ibyamamare byiganjemo bikagorana.

Bivuze ko bisaba abategura gutegura ibitaramo mbere y’amezi menshi, kugira ngo umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare gishyire ku murongo gahunda zose kugira ngo zitazagongana ku munota wa nyuma.

INYARWANDA yahawe amakuru yizewe ko hari ibyamamare biturutse mu nguni zitandukanye z’uyu Mugabane wa Afurika , birimo Tiwa Savage [Nigeria], Diamond Platnumz [Tanzania], Zari [South Africa] bashobora kuzataha  ubu bukwe bwatangajwe mu mpera z’Ukwakira.

Nta gushidikanya ko biramutse aribyo byaba bivuze ko ibyo byamamare navuze haruguru, byari bimaze igihe byaramenyeshejwe gahunda y’Ubukwe, kugira ngo butazahurirana n’izindi gahunda zabo kuko basanzwe bagira nyinshi.

Ubu bukwe bushobora kwinjira asaga  Miliyari 2 Frw

Reka tujye mu mibare tuve mu magambo, ubwo nandikaga ino nkuru, The Ben yakurikirwaga n’abantu Ibihumbi 838 kuri Instagram, Ibihumbi 668 kuri Facebook, ndetse n’Ibihumbi 37 kuri X yahoze yitwa [Twitter], uteranyijwe abo bantu bangana na 1,506,037.

Uwicyeza Pamella akurikirwa n’abantu Ibihumbi 338 kuri Instagram . Uteranyije abantu bakurikira uyu muryango usanga bangana na 1,844,037.

Reka tuvuge ko hari abantu bakoreshaga Imbuga nkoranyambaga batakiriho, abazikoresha ari kwica ubunebwe no kumara amasaha, abazikoresha bikundira ibyamamare n’izindi mpamvu zitandukanye, tubare ko bose ari 85% by’abakurikira uyu muryango.

Abantu 1,844,037 ukuyeho 85% usigarana abantu 276,605 bangana na 15% by’abakurikira The Ben na Pamella. Amakuru atangwa n’urubuga www.thebenandpamella.com avuga ko umuntu asaba amafaranga 10,000 Frw  kugira ngo akurikiranwa ubu bukwe imbonankubone cyangwa anatere inkunga.

Ufashe abantu 276,605 ugakuba n’amafaranga 10,000 Frw  niba imibare yanjye itibeshya uyu muryango waba winjije Miliyari 2, Miliyoni 766 n’Ibihumbi 50,000. [2,766,050,000 Frw]. Bivuze ko nta gihindutse ubu bukwe bushobora gusiga uyu muryango utunze imitungo ibarirwa muri Miliyari.

Ushobora kubona iyi mibare ukikanga, ariko ishobora kuba mike bitewe n’Urwego rw’Ubwitabire cyangwa ikarenga bitewe n’ingano y’Ubushobozi bw’abantu bazatwerera ubu bukwe.


The Ben na Pamella bagiye kurushinga, mu bukwe bwitezweho kubyara akagarubutse tariki 23 Ukuboza 2023

Mu 2021 nibwo The Ben yasabye Pamella yo yamubera umubyeyi w’abana bazibaruka

Kureba ubu bukwe ni ibihumbi 10 Frw unyuze ku rubuga www.thebenandpamella.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Omar 5 months ago
    Ehhh bibaye impamo byaba aribyiza umuhanzi wacu dukunda theben3 Yaba akoze amateka imana ikomeze ibajye imbere





Inyarwanda BACKGROUND