Umushinga w’Ubukwe bw’Umuhanzi The Ben na Pamella Uwicyeza imibare igaragaza ko ushobora kwinjiza asaga Miliyari 2 Frw .
Ni ubukwe bumaze igihe bugarukwaho mu nkuru
z’Ibitangazamakuru bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga, mu
biganiro rusange n’ahandi.
Ubu bukwe buteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali
Convention Center, bwitezwe na benshi ku mpamvu zitandukanye, zirimo kuba aba
bombi basanzwe ari ibyamamare, kuba bwaramamajwe igihe kinini, kuba bugiye
kubera kuri Hoteli iri mu zihenze i Kigali n’ibindi.
Kuva 2021 The Ben yambikira impeta Uwicyeza Pamella mu birwa
bya Maldives byigonderwa n’abagwizatunga, mugani w’abaturanyi b’Abarundi ubukwe
bwabo bwatangiye guhwihwiswa, kugeza bimenyekanye ko mu 2022 imiryango yombi
yahuye ikemeza uyu mushinga.
Nshobora kuba ndi gukoresha Ijambo “Umushinga” ukayoberwa
impamvu ariko ndaza kubigarukaho mu bika bikurikira kugira ngo usobanukirwe
neza impamvu iryo jambo riri gukoreshwa.
The Ben na Pamella bahuye bate?
The Ben usanzwe ari umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
akaba ari naho akorera ibikorwa bya Muzika, avuga ko yahuriye na Pamella mu
mujyi wa Nairobi mu mpera za 2019, kuva ubwo roho ye itangira kumwishyuza uyu
mwari w’ikimero gikurura benshi.
Amakuru nkesha urubuga rw’aba bombi rwiswe
www.thebenandpamella.com avuga ko aba bombi bahise batangira kuba inshuti,
bakaganira kenshi, Pamella akavuga ko urwenya rw’uyu musore ari ntagereranywa
kandi ko yamusetsaga bya cyane.
Amakuru aba bombi banditse kuri uru rubuga agaruka ku nkuru
y’uburyo uyu mwari yigeze gutoroka umwiherero [BootCamp] yaho bari bacumbitse
nk’abakobwa bitabiriye Miss Africa 2019, akajya guhura na The Ben wari umaze
kumwiba umutima.
Reka iyo nkuru y’uburyo bahuye nyicumbikire aho, ubundi nkuganirize kuri uyu mushinga w’Ubukwe, umusesenguzi Etienne Mbarubukeye Peacemaker yitegereje agasanga ushobora gutwara arenga Miliyoni 100 Frw. [Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye]
Umushinga w’Ubukwe bwa The Ben na Pamella wizwe neza
Ijambo ‘umushinga’ rikoreshwa kenshi umuntu ashaka
kumvikanisha no kugaragaza igikorwa cyatwaye igihe runaka gitegurwa, gifite
ingengabihe gikomba kugenderaho, gifite Ingengo y'Imari iteganyijwe, gifite
abayobozi Nshingwabikorwa bazagishyira mu bikorwa, ndetse gifite n’ibisubizo
byitezwe kuzavamo.
Iyo witegereje ubu bukwe kuva bwatangira kuvugwa, ubona ko ari umushinga witondewe kuva ku gikorwa cyo kwambika impeta cyabereye muri Maldives, gusohokera mu bihugu bitandukanye birimo Uganda na Tanzania, gushyiraho urubuga rwo gutambutsa intwererano n’ubundi bufasha, gukodesha hoteli iri mu zihenze mu gihugu, gushyiraho uburyo bwo kubutambutsa imbonankubone n’ibindi.
Izo mpamvu zose ngarutseho mu gika nsoje, zimpamiriza nta
gushidikanya ko ubu bukwe ari umushinga wateguwe witondewe ku kigero kitari
cyarigeze kibaho mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwagasabo.
Kugira ngo wumve neza uburyo ubu bukwe atari ubukwe gusa
ahubwo ari umushinga, hari abategura ibitaramo bitandukanye muganira
bakakubwira ko bategura ibitaramo ariko guhuza amatariki n’ibyamamare
byiganjemo bikagorana.
Bivuze ko bisaba abategura gutegura ibitaramo mbere y’amezi
menshi, kugira ngo umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare gishyire ku murongo
gahunda zose kugira ngo zitazagongana ku munota wa nyuma.
INYARWANDA yahawe amakuru yizewe ko hari ibyamamare
biturutse mu nguni zitandukanye z’uyu Mugabane wa Afurika , birimo Tiwa
Savage [Nigeria], Diamond Platnumz [Tanzania], Zari [South Africa] bashobora
kuzataha ubu bukwe bwatangajwe mu mpera z’Ukwakira.
Nta gushidikanya ko biramutse aribyo byaba bivuze ko ibyo
byamamare navuze haruguru, byari bimaze igihe byaramenyeshejwe gahunda
y’Ubukwe, kugira ngo butazahurirana n’izindi gahunda zabo kuko basanzwe bagira
nyinshi.
Ubu bukwe bushobora kwinjira asaga Miliyari 2 Frw
Reka tujye mu mibare tuve mu magambo, ubwo nandikaga ino
nkuru, The Ben yakurikirwaga n’abantu Ibihumbi 838 kuri Instagram, Ibihumbi 668
kuri Facebook, ndetse n’Ibihumbi 37 kuri X yahoze yitwa [Twitter], uteranyijwe
abo bantu bangana na 1,506,037.
Uwicyeza Pamella akurikirwa n’abantu Ibihumbi 338 kuri
Instagram . Uteranyije abantu bakurikira uyu
muryango usanga bangana na 1,844,037.
Reka tuvuge ko hari abantu bakoreshaga Imbuga nkoranyambaga
batakiriho, abazikoresha ari kwica ubunebwe no kumara amasaha, abazikoresha
bikundira ibyamamare n’izindi mpamvu zitandukanye, tubare ko bose ari 85%
by’abakurikira uyu muryango.
Abantu 1,844,037 ukuyeho 85% usigarana abantu 276,605
bangana na 15% by’abakurikira The Ben na Pamella. Amakuru atangwa n’urubuga
www.thebenandpamella.com avuga ko umuntu asaba amafaranga 10,000 Frw kugira ngo
akurikiranwa ubu bukwe imbonankubone cyangwa anatere inkunga.
Ufashe abantu 276,605 ugakuba n’amafaranga 10,000 Frw niba
imibare yanjye itibeshya uyu muryango waba winjije Miliyari 2, Miliyoni 766
n’Ibihumbi 50,000. [2,766,050,000 Frw]. Bivuze ko nta gihindutse ubu bukwe
bushobora gusiga uyu muryango utunze imitungo ibarirwa muri Miliyari.
Ushobora kubona iyi mibare ukikanga, ariko ishobora kuba
mike bitewe n’Urwego rw’Ubwitabire cyangwa ikarenga bitewe n’ingano
y’Ubushobozi bw’abantu bazatwerera ubu bukwe.
The Ben na Pamella bagiye kurushinga, mu bukwe bwitezweho
kubyara akagarubutse tariki 23 Ukuboza 2023
Mu 2021 nibwo The Ben yasabye Pamella yo yamubera umubyeyi
w’abana bazibaruka
Kureba ubu bukwe ni ibihumbi 10 Frw unyuze ku rubuga www.thebenandpamella.com
TANGA IGITECYEREZO