Umukinnyi wa filime John Okafor wamenyekanye nka Mr Ibu yahakaniye kure ibirego bimushinja kuryamana n’umwana w'umukobwa yareze witwa Jasmine bitera imvururu
Inkuru y'uko Mr Ibu aryamana n’umwana yareze Jasmine
ikomeje kuvugisha benshi, nubwo uregwa yamaganiye kure amagambo akomeje
kumuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga.
Ibirego byo kuryamana n’umwana yareze uzwi nka
Jasmine byateje amakimbirane hagati y’umugore we Stella Maris n’uyu mukobwa
yareze, bibyara imvururu mu mibanire yabo nk’abagize umuryango wa Mr Ibu nk'uko Legit.ng ibitangaza
Amajwi yashyizwe ahagaragara yatumye benshi bakeka ko Mr Ibu yaba
yararyamanye n’uyu mwana w’umukobwa, nyuma akiyemeza guhagarika umubano wabo
nyuma yo kubona Jasmine mu rukundo n’umuhungu we.
Umugore wa Mr Ibu Stella yarize ayo kwarika abwiwe ko umwana bareze yaryamanaga n'umugabo we
Nyuma y’aya majwi avuga ku mubano wa Mr Ibu na
Jasmine yashyizwe ahagaragara, we yahakaniye kure ibyo bimuvugwaho yemeza ko
bitangaje kuba yaryamana n’umwana yareze, maze yinubira benshi bakomeje
gukwirakwiza ibihuha.
Jasmine warezwe na Mr Ibu yahakanye aya makuru avuga ko yaryamanye n’uwamureze.
Umukinnyi wa filime John Okafor uzwi nka Mr Ibu, yatangaje ko atigeze atungurwa
nyuma yo kwakira aya makuru amusebya, atangaza ko Imana ikomeje ku murinda.
Bamwe mu bafana batanze ibitekerezo bamwe babogamira
ku ruhande rwa Mr Ibu, mu gihe abandi bavugaga ko uyu mugabo wamamaye muri
filime za Nigeria atari shyashya mu busanzwe.
Mr Ibu uri guhangana n’ibibazo by’uburwayi, amaze
iminsi ishize yatse ubufasha kugirango ahabwe ubuvuzi bufatika. Uyu mugabo
wamamaye binyuze mu Filime za Nigeria, yabwiwe ko azacibwa ukuguru
nyuma y'uko muganga ukurikirana ubuzima bwe atangaje ko nta kindi cyakorwa
harengerwa ubuzima bwe.
Mr Ibu arashinjwa kuryamana n'umwana yareze
Jasmine na Mr Ibu bahakaniye kure ibyo baregwa byo kuryamana
TANGA IGITECYEREZO