RFL
Kigali

Ndatabaye yateye ibuye rimwe ryica inyoni ebyiri ahuza inganzo na Dr Ipyana uyoboye muri Tanzania

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/11/2023 23:52
0


Umuramyi Nice Ndatabaye wamamaye mu ndirimbo "Umbereye Maso" ageze kure urugendo rwo kwagurira muzika ye ku rwego mpuzamahanga. Intambwe nshya yateye ni iyo gukorana indirimbo na Dr Ipyana waririmbye "Niseme Nini" (Baba NinaKushukuru).



"Umeamua Kunipenda" ni indirimbo nshya ya Nice Ndatabaye ukorera umuziki muri Canada, akaba yarayikoranye na Dr. Ipyana ufatwa nka nimero ya mbere muri iyi minsi mu gihugu cya Tanzania mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. 

Aba bombi ni amazina akomeye mu muziki wa Gospel mu Karere. Nice Ndatabaye akunzwe muri "Umbereye Maso" imaze kurebwa na Miliyoni 6. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Imigambi yawe", "Ayi Mana y'Ukuri", "Iby'Imana ikora", "Uri hejuru" n'izindi.

Dr Ipyana akunzwe muri "Niseme Nini" imaze kurebwa na Miliyoni 14. Ni umuganga mu buzima busanzwe (Medical Doctor) kuva muri 2012, akaba yaratangiye kuririmba mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo "Kama Si Mkono", "Milele na Milele" na "Moyo wangu".

Indirimbo "Umeamua Kunipenda" aba bakoranye, ni imwe mu zaririmbwe mu gitaramo Nice Ndatabaye yakoze kuwa 29/09/2023 ari naho bafatiye amashusho yayo. Cyaririmbyemo Nice Ndatabaye, Dr Ipyana, Bosco Nshuti, Ben na Chance na Savant Ngira. 

Nice Ndatabaye yateye ibuye rimwe ryica inyoni ebyiri kuko yatumiye Dr Ipyana mu gitaramo cye, birangira bakoranye indirimbo iri kwishimirwa cyane bitewe n'ubutumwa burimo no kuba iri mu rurimi rw'Igiswahili rwumvwa mu bhugu binyuranye. 

Si benshi batumira ibyamamare mu bitaramo bakanakorana indirimbo, akenshi barabipanga bikanga kubera impamvu zirimo n'umwanya. Ni igitego kuri Ndatabaye wakoranye indirimbo na Dr.Ipyana ufatanya umuziki n'umwuga wo kuvura abantu.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Nice Ndatabaye yavuze ko Dr Ipyana ari umukozi w'Imana, "Imana ihagurukije cyane muri iyi minsi mu bihugu nka Tanzania na Kenya". Ati "Ni inshuti yanjye, twamenyanye tuvugana bisanzwe, noneho tuza kuba inshuti".

Yavuze ko yamutumiye mu gitaramo arabyemera, ntiyamutenguha araza ndetse bakorana indirimbo. Yasobanuye inzira byanyuzemo kugira ngo bakorane indirimbo, ati "Twarayikoze turayimuha arayiga, aza mu gitaramo turayiririmbana". 

Uyu muramyi waririmbye "Umbereye Maso" avuga ko Ipyana yari umwe mu bashyitsi bari bafite muri icyo gitaramo baririmbanyemo bwa mbere indirimbo bakoranye "Umeamua Kunipenda". Dr. Ipyana yaririmbye kandi indirimbo ye yitwa "Nisemenini".

Nice Ndatabaye avuga ko yakozwe ku mutima no kubana na Dr Ipyana mu gitaramo cye, ati "Byaduhesheje ishema, byaranatunejeje kubera ko ni umuntu Imana iri gukoresha muri iki gihe".


Nice Ndatabaye na Dr Ipyana bahuje imbaraga bakorana indirimbo yitezweho gutigisa East Africa

Indirimbo bakoranye, ishoye imizi muri Bibiliya mu cyanditswe kivuga ko Imana "yadukunze tukiri babi, iradukunda". Ndatabaye ati "Ni ukuvuga ngo Imana ntabwo idusaba kuba beza ngo ibone kudukunda, ahubwo Imana idukunda uko turi".

Yakomje avuga ko ari nayo mpamvu Imana isaba umuntu wese kuza kuri yo, ukaza uko uri, "mbese ngwino uko uri". Ivuga ku rukundo rw'Imana. Ati "Uko uri kose Imana iragukunda. Imana yanga ibyaha ariko ikunda abanyabyaha, irashaka ko tuza itweze itubabarire".

Nice Ndatabaye avuga ko ari kwishimira uburyo umuziki nyarwanda wa Gospel uri gutera imbere kandi n'abahanzi bagakorana imbaraga nyinshi, ati "Abaririmbyi bari gukora ibihangano byiza birimo ubutumwa bwiza". 

"Wumvishije amagambo ari mu ndirimbo ziri gukorwa muri iki gihe, ni ubutumwa rwose bufasha abantu benshi, kandi buvuga kuri Kristo". Yanabashimiye ko bari gukora indirimbo mu ndimi z'amahanga nk'Igiswahili n'Icyongereza.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, yakomoje ku mishinga ateganya, ati "Ni ugukora indirimbo nyinshi, ni ugukora ibitaramo, tugasabana n'abakunzi bacu aho baherereye hose, icyongeyeho ni ugukora cyane tukamamaza ubutumwa bwa Yesu".

"Icyo ni cyo nshize imbere rwose, gukorana n'abahanzi benshi indirimbo". Yavuze ko yakoze Album yose ubushize ubwo yari mu Rwanda, ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzayimurikira abakunzi be, ati "Tuzagira n'igihe cyo kuza kuyimurika".


Nic Ndatabaye yashimye Dr. Ipyana bakoranye indirimbo "Umeamua Kunipenda" 

REBA INDIRIMBO NSHYA YA NICE NDATABAYE FT DR. IPYANA


REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO NICE NDATABAYE YAHURIYEMO NA DR IPYANA I KIGALI



Nice Ndatabaye na Dr. Ipyana ni inyenyeri mu muziki wa Gospel mu Karere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND