Iyi ndirimbo kuva yasohoka yihariye abanyabirori mu bitaramo n’ibirori binyuranye. Yaracengeye kugeza ubwo n’abarushinze bayifashiha mu bukwe.
Byasembuwe
n’amagambo ayigize n’uburyo amashusho akozwemo utibagiwe n’umudiho wayo.
Chriss Eazy na
Shaffy n’abo bifashisha imbuga nkoranyambaga z’abo buri munsi bagaragaza
ubutumwa bw’abantu bakunze iyi ndirimbo, ndetse n’abo bakifata amashusho
anyuranye babyina kandi baririmba iyi ndirimbo.
Ku gicamunsi cyo
kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima
yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko indirimbo ‘Bana’ imaze kuba
idarapo ry’umuziki wa Shaffy na Chriss Eazy.
Kuko ari indirimbo
iri kumvikana mu nguni zose z’ubuzima, yaba mu bitangazamakuru bitandukanye nka
Radio, aho gufatira icyayi, muri Salon zitandukanye n’ahandi atarondora.
Uyu muyobozi
yavuze ko n’ubwo atabasha kumva neza amagambo agize iyi ndirimbo, ariko
yishimira kuba ari umwe mu barebye iyi ndirimbo.
Yasabye abantu
gushyigikira abahanzi buri gihe. Mu butumwa bwe yagize ati “BANA (muri salon de
coiffure, coffee shop, Radio,…). Nubwo lyrics ntazumva neza zose ariko
indirimbo ni neza pe. Nanjye views zanjye nziteretseho. Dushyigikire abahanzi
bacu buri gihe."
Julius Mugabo
washinze umuryango Interact Rwanda, yanditse ubutumwa bwe ashima Minisitiri
Utumatwishima ku bwo gushyigikira abahanzi, yumvikanisha ko umuziki uri mu
buzima bwa buri wese kandi wifashishwa no mu buvuzi.
Yavuze ati
“Urakoze Nyakubahwa! Umuziki ntukiri uwo kwidagadura gusa, uwihuguye, akegera
abafite ubunararibonye umuteza imbere, we n’ Umuryango ndetse n’Igihugu.
Tutibagiwe ko umuziki ari ubuvuzi nk’uko ubushakashatsi bubivuga. Bityo
gushyigikira umuziki w’abana b’u Rwanda ni ngombwa."
Ukoresha izina rya
Mucyo yanditse kuri Twitter agaragaza ko indirimbo ‘Bana’ yaciye ibintu hanze
aha, abaza Minisitiri niba nawe yarabayehi umuhanzi.
Yavuze ati “Bwana
Minisiteri ibi ni wowe ubyanditse sinabyizera kweli burya ubona n’akanya k
okumva imiziki Bana yabaye Bana, ahubwo akabazo k’amatsiko ko mba mbona usa n’uwabayeho
umusitari wowe nta ndirimbo waba warakoze."
Shaffy ukorera
umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kubwira InyaRwanda ko
Producer Element n’umuhanzi Christopher ari bo babaye imvano yo kuba
yarakoranye indirimbo “Bana " n’umuhanzi mugenzi we Chriss Eazy.
Uyu muhanzi wamamaye
mu ndirimbo zirimo ‘Akabanga’, avuga ko yari amaze igihe akora kuri iyi
ndirimbo, bitewe n’uko itandukanye n’izindi yakoze yumva akeneye undi muntu
bahuza kandi usanzwe ukora umuziki mu buryo bwihariye.
Yavuze ati “Twashatse gukorana n’undi muntu nawe ufite ibindi bintu akora ariko byihariye. Babona (Element na Christopher) Chriss Eazy ariwe muntu rero byakundira."
"Ndamushimira cyane cyane n’umujyanama we Junior Giti, kuko ni abantu boroheje
akazi, ntabwo bigeze babura, aho nabaga njyewe mbakeneye cyangwa hari igikenewe
gukorwa ku ndirimbo babaga bahari cyane. Ni ikintu cyiza mu ruganda rwacu
rw’umuziki."
Shaffy yavuze ko we na Chriss Eazzy batafashe igihe kinini cyo kwandika iyi ndirimbo, kuko bagiye mu nganzo y’ibyishimo.
Ati “Nta butumwa twari tugambiriye, ahubwo twari
tugambiriye indirimbo y’ibyishimo (Vibes). Ntabwo twibanze ku butumwa, (ahubwo)
twibanze ku nganzo yanjye iratuyobora, ntabwo twigeze, twandika, twibanze ku magambo
y’ibyishimo n’urukundo."
Asobanura ‘Bana’
nk’indirimbo y’inganzo yubakiye ku byishimo, kandi ayitezeho kuzafasha benshi
cyane cyane abanyabirori.
Mu banditse b’iyi
ndirimbo hagaragaramo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka
ndetse na Christopher.
Minisitiri Utumatwishima yashimye indirimbo ‘Bana’ ya Chriss Eazy na Shaffy, asaba abantu gushyigikira abahanzi nyarwanda

Chriss Eazy amaze
iminsi afata amashusho yamamaza iyi ndirimbo ‘Bana’ 
Shaffy avuga ko
Christopher na Producer Element ari bo babaye imvano y’iyi ndirimbo ‘Bana’
