Umuririmbyi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ntiyahiriwe mu bihembo by’umuziki bya ‘’HiPipo Music Awards’ byatwawe n’abahanzi barimo Eddy Kenzo, Alien Skinm, Sheebah Karungi na Diamond Platnmuz muri Tanzania.
Byatanzwe ku
nshuro ya 12 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, muri
Kampala Serena Hotel mu muhango witabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye
cyane cyane abafite aho bahuriye n’inganda Ndangamuco muri Uganda.
Ni ibi bihembo
byari bihatanyemo abahanzi bakomeye kugeza kuri Burna Boy wo muri Nigeria, kuko
yanatwaye igikombe cy’indirimbo y’umwaka.
Muri ibi bihembo
bya HiPiPo Music Awards, umunyamuziki Eddy Kenzo yegukanye ibikombe bibiri,
birimo icy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year), igikombe cy’umuhanzi w’umugabo
w’umwaka (Best Male Artist) ahigitse Fik Fameica, Joshua Baraka, Allien Skin,
B2C ndetse na David Lutalo.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Sitya Loss’ yanatwaye igikombe cya ‘Best Regional
Song’ abicyesha indirimbo ‘Sisikem’ yakoranye na Titus Vybes.
Fik Fameica,
Cassper Nyovest, Khaligraph Jones na Navio begukanye igikombe cya ‘Africa Best
ACT’ babicyesha indirimbo ‘Mafia’ basubiyemo bakoranye.
Alien Skin
wabiciye bigacika mu minsi ishize ubwo yari ahanganye na Pallaso bakorera
igitaramo ku munsi umwe yegukanye ibikombe. Yatwaye igikombe cy’indirimbo y’umwaka
(Song of the year) abicyesha indirimbo ye yise ‘Party’.
Uyu muhanzi
yanegukanye igikombe cy’indirimbo ifite amashusho meza ikunzwe (Most Viral
Song) abicyesha n’ubundi indirimbo ye ‘Party’, yanegukanye igikombe cy’umuhanzi
uri kwigaragaza (Breakthrough Artist).
Diamond yatwaye
ibikombe bitatu, kuko yegukanye igikombe cya ‘Africa Number One’, aho yahigitse
indirimbo ‘Bonane’ ya Deejay Pius, Alyn Sano na Bushali ndetse n’indirimbo ‘Fou
de Toi’ ya Bruce Melodie, Element na Ross Kana.
Uyu muhanzi yanegukanye
igikombe cy’indirimbo ikunzwe muri iki gihe mu bihugu by’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba
(East Africa Super Hit) abicyesha indirimbo ‘Enjoy’ yakoranye na Juma Jux.
Diamond yanatwaye
igikombe cya ‘Africa Best Video’ abicyesha ‘Achii’ yakoranye na Koffi Olomide
wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Diamond yanatwaye
igikombe cya ‘Africa Number One’ ahigitse abarimo Asake, Davido, Diamond,
Firebo, Kizz Daniel, Rema, Sheebah, Tiwa Savage ndetse na Ayra
Sheebah Karungi
wagaragaje ibyishimo bihambaye muri ibi bihembo, yatwaye igikombe cy’umuhanzikazi
w’umwaka (Best Female Artist).
Anatwara igikombe
cy’indirimbo nziza muri EAC (East Africa Super Video) ahigitse indirimbo zirimo
‘Fou de Toi’.
Mu 2018, Bruce
Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi wigaragaje muri Afurika y’Iburasirazuba
(East Africa Best Breakthrough Artist) muri HiPiPo Music Awards. Icyo gihe
yahigitse Ben Pol, Darassa, Lydia Jazmine, Meddy, Nyashinski, The Band BeCa,
The Ben na Ykee Benda.
Muri uriya mwaka
kandi, indirimbo “Binkolera” ya The Ben na Sheebah yahawe igihembo cya Best East
African Collabo muri HiPiPo.
Yahigitse “Babiee”
ya Avril na A Pass, “Barua Kwa Mama” ya Bahati na Eddy Kenzo, “Just a Dance” ya
Buravan na AY, “Owooma” ya Charly & Nina na Geosteady, “Throne” ya Navio na
King Kaka, “Body” ya Rabadaba na Jody ndetse na “Nikungushe” ya Willy Paul na
Rayvanny.
Mu bandi bahawe
ibihembo barimo Knowless wegukanye icy’umuhanzi wakoze amashusho y’indirimbo
meza, binyuze mu ndirimbo ye yise “Uzagaruke”. Icyo gihe yahigitse “Zahabu” ya
Charly & Nina, “Ntawamusimbura” ya Meddy na “Habibi” ya The Ben.
Ni mu gihe
“Slowly” ya Meddy yabaye indirimbo y’umwaka mu cyiciro cy’abahanzi bo mu
Rwanda.
Eddy Kenzo
yigaragaje cyane kuri ibi bihembo bya HipPiPo byatangiwe muri Uganda
Sheebah Karungi
yegukanye ibikombe bibiri muri ibi bihembo
Alien Skin uzwi
cyane muri Uganda muri iki gihe yatwaye ibikombe bitatu
Indirimbo ‘Bonane’
ya Di Pius, Alyn Sano na Bushali yabuze igikombe mu byatanzwe byose
TANGA IGITECYEREZO