Mu myaka itatu ishize ari mu muziki, ni ubwa mbere umuririmbyi Josh Ishimwe ashyize hanze indirimbo iri mu rurumi rutari i Kinyarwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, yasohoye indirimbo yise “Nakushukuru Ee Bwana’ iri mu rurimi rw’Igiswahili.
Yiyongereye ku
bahanzi baririmba ku giti cy’abo barimo Israel Mbonyi bamaze kubona ko isoko ry’abakunzi
b’umuziki bumva cyane Igiswahili ryagutse. Indirimbo ze nka ‘Nina Siri’ na ‘Nitamani’
zimaze guca uduhigo muri Kenya, aho ziganza cyane ku rutonde rw’indirimbo
zikunzwe muri kiriya gihugu.
Imyaka itanu
irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk’ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa.
Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200
barukoresha.
Ibarura rusange
ry’abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu
Rwanda kivugwa n’abagera kuri 2,97%.
Josh Ishimwe uri
mu bakunzwe nyuma yo gusubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye, ari
kwitegura kuririmba mu gitaramo “I Bweranganzo” cya Chorale Christus Regnat
kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali,
kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.
Yabwiye InyaRwanda
ko yongeye ikibatsi mu rugendo rw’umuziki we, ahitamo gutangira kuririmba mu
ndimi z’amahanga kugira ngo ubutumwa bugere kure.
Uyu muhanzi anavuga
ko yasohoye iyi ndirimbo mu murongo wo kwitegura kuririmba muri kiriya gitaramo,
kubera ko ari indirimbo ihimbaza Imana.
Yavuze ati
"Ni indirimbo yo gushima Imana, navuga ko ari indirimbo ijyanye n'igikorwa
cyo gushima no gusingiza Imana kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.
Josh Ishimwe avuga
ko iyi ndirimbo yari ayimaranye igihe kinini, ariko ko atari yakabonye uko ayikora
ngo ayigeze ku bakunzi be.
Ati "Naravuze
nti reka nyisohore tugerageza twagure natwe imbibi z'umuziki, kandi ni ukugira
ngo n'abatumva Ikinyarwanda bamenye ko umuntu ashobora kuririmbira Imana, agatambira
Imana muri iyi njyana y'Abanyarwanda y'umwihariko, ya gakondo. Kandi twizeye ko
bizagenda neza."
Uyu muhanzi yinjiye
mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo
nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe.
Avuga ko mu mwaka
wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri
korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora
kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu musore
w’imyaka 24 y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza
impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda
Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René
Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.
Josh Ishimwe muri
2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo
‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.
Yavuze ariko ko
byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka
‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo
kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora
umuziki.
Uyu musore avuga
ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki
bazamwakira.
Josh Ishimwe
yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nakushukuru Ee Bwana’ yagiye iririmbwa n’abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel
Josh ishimwe avuga
ko yahisemo gukora indirimbo mu rurimi rw’igiswahili mu rwego rwo kwagura
imbago z’umuziki we
Ishimwe yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo yitegura kuririmba mu gitaramo cyo gusingiza Imana cya Chorale Christus Regnat
Chorale Christus Regnat iri kwitegura gukora igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru
TANGA IGITECYEREZO