RFL
Kigali

Josh Ishimwe utegerejwe mu gitaramo cya Chorale Christus Regnat yaguye imbago z’umukizi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2023 12:33
0


Mu myaka itatu ishize ari mu muziki, ni ubwa mbere umuririmbyi Josh Ishimwe ashyize hanze indirimbo iri mu rurumi rutari i Kinyarwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, yasohoye indirimbo yise “Nakushukuru Ee Bwana’ iri mu rurimi rw’Igiswahili.



Yiyongereye ku bahanzi baririmba ku giti cy’abo barimo Israel Mbonyi bamaze kubona ko isoko ry’abakunzi b’umuziki bumva cyane Igiswahili ryagutse. Indirimbo ze nka ‘Nina Siri’ na ‘Nitamani’ zimaze guca uduhigo muri Kenya, aho ziganza cyane ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri kiriya gihugu.

Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk’ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.

Ibarura rusange ry’abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n’abagera kuri 2,97%.

Josh Ishimwe uri mu bakunzwe nyuma yo gusubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye, ari kwitegura kuririmba mu gitaramo “I Bweranganzo” cya Chorale Christus Regnat kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

Yabwiye InyaRwanda ko yongeye ikibatsi mu rugendo rw’umuziki we, ahitamo gutangira kuririmba mu ndimi z’amahanga kugira ngo ubutumwa bugere kure.

Uyu muhanzi anavuga ko yasohoye iyi ndirimbo mu murongo wo kwitegura kuririmba muri kiriya gitaramo, kubera ko ari indirimbo ihimbaza Imana.

Yavuze ati "Ni indirimbo yo gushima Imana, navuga ko ari indirimbo ijyanye n'igikorwa cyo gushima no gusingiza Imana kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

Josh Ishimwe avuga ko iyi ndirimbo yari ayimaranye igihe kinini, ariko ko atari yakabonye uko ayikora ngo ayigeze ku bakunzi be.

Ati "Naravuze nti reka nyisohore tugerageza twagure natwe imbibi z'umuziki, kandi ni ukugira ngo n'abatumva Ikinyarwanda bamenye ko umuntu ashobora kuririmbira Imana, agatambira Imana muri iyi njyana y'Abanyarwanda y'umwihariko, ya gakondo. Kandi twizeye ko bizagenda neza."

Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe.

Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.

Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.


Josh Ishimwe yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nakushukuru Ee Bwana’ yagiye iririmbwa n’abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel


Josh ishimwe avuga ko yahisemo gukora indirimbo mu rurimi rw’igiswahili mu rwego rwo kwagura imbago z’umuziki we


Ishimwe yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo yitegura kuririmba mu gitaramo cyo gusingiza Imana cya Chorale Christus Regnat 


Chorale Christus Regnat iri kwitegura gukora igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA JOSH ISHIMWE

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND