Umunya-Malaysia yegukanye ikamba rya The Miss Globe 2023-AMAFOTO

Imyidagaduro - 18/11/2023 10:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunya-Malaysia yegukanye ikamba rya The Miss Globe 2023-AMAFOTO

Ni wowe utsinze, nibyo, turakwifuriza urugendo rwiza, ibi ni ibihe byawe! Umukobwa witwa Aanvi Kher yegukanye ikamba rya Miss Globe 2023 arangwa n'ibyishimo by'ikirenga nyuma y'uko yari asigaranye na mugenzi we wo muri Espagne bari bahataniye ikamba ku munota wa nyuma.

Uyu mukobwa amateka ye yahindutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, nyuma y'uko Akanama Nkemurampaka kemeje ko yahigitse bagenzi be bose bari bahatanye yegukana ikamba ry’igiciro kinini kuri we n’umuryango we.

Ibirori byo kumwambika ikamba byabereye mu nyubako y’ishuri ry’umuziki ya Jordan Misja Artistic Lyceum iherereye Rruga e Elbasanit muri Albania.

Muri iri rushanwa kandi yanegukanye ikamba ry’umukobwa ufite impano [Miss Talent]. Yahigitse abakobwa 50 bari bahatanye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Aanvi Kher yambitswe ikamba rya Anabel Payano wo muri Dominican wari umaze umwaka umwe yambaye ikamba.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba mu gihe ari kwitegura kuba umunyamategeko mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagaragiwe na Katia Agbodo Rodriguez wo muri Espagne wabaye igisonga cya mbere, Anna Valencia Lakrini wo muri Philippines wabaye igisonga cya Kabiri, Duru Esther Chidera wo muri Nigeria wabaye igisonga cya Gatatu na Kirstin Yvonne Bangs wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabaye igisonga cya Kane.

Muri The Miss Globe 2023 kandi hatanzwe andi makamba arimo nk’ikimba cy’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] ryegukanwe na Nina Puangtip Malichanh wo muri Laos, ikamba ry’umukobwa watowe cyane [People’s Choice] cyegukanwe na Melissandi Matthews wo muri Jamaica’

Umunya-Brazil, Laura Catuzzo yegukanye ikamba rya Miss Bikini n’aho Alyanna Joelle Santos wo muri Hawaii yegukanye ikamba rya ‘Miss Friendship’, ni mu gihe Neenã Macaïre Bezuidenhout wo muri Afurika y’Epfo ari we wahize abandi mu gace ko kugaragaraza ubumenyi ‘Head-to-Head Challenge Winner’.

Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa kari kagizwe n’umukinnyi wa filime Mpuzamahanga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Elizabeth J. Cron. Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss Romania na Miss World International 2021.

Harimo kandi Hygerta Sako wabaye Miss Albania mu 1995, ndetse abasha no kuza ku bwakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Europe 1996. Asanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo wibanda cyane ku nkuru z’imikino, akaba n’umwanditsi w’ibitabo.


Aanvi Kher yegukanye ikamba rya Miss Globe 2023 ahigitse abakobwa 50 bageranye mu cyiciro cya nyuma


Aanvi Kher yegukanye amakamba abiri muri iri rushanwa ryabereye muri Albania

 

Ibyishimo by’ikirenga kuri Aanvi Kher nyuma yo guhigika bagenzi be


Uyu mukobwa amateka ye yahindutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...