Uyu mukobwa
amateka ye yahindutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo
2023, nyuma y'uko Akanama Nkemurampaka kemeje ko yahigitse bagenzi be bose bari
bahatanye yegukana ikamba ry’igiciro kinini kuri we n’umuryango we.
Ibirori byo
kumwambika ikamba byabereye mu nyubako y’ishuri ry’umuziki ya Jordan Misja Artistic
Lyceum iherereye Rruga e Elbasanit muri Albania.
Muri iri rushanwa
kandi yanegukanye ikamba ry’umukobwa ufite impano [Miss Talent]. Yahigitse
abakobwa 50 bari bahatanye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Aanvi Kher
yambitswe ikamba rya Anabel Payano wo muri Dominican wari umaze umwaka umwe
yambaye ikamba.
Uyu mukobwa
yambitswe ikamba mu gihe ari kwitegura kuba umunyamategeko mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yagaragiwe na Katia
Agbodo Rodriguez wo muri Espagne wabaye igisonga cya mbere, Anna Valencia
Lakrini wo muri Philippines wabaye igisonga cya Kabiri, Duru Esther Chidera wo
muri Nigeria wabaye igisonga cya Gatatu na Kirstin Yvonne Bangs wo muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika wabaye igisonga cya Kane.
Muri The Miss
Globe 2023 kandi hatanzwe andi makamba arimo nk’ikimba cy’umukobwa uberwa n’amafoto
[Miss Photogenic] ryegukanwe na Nina Puangtip Malichanh wo muri Laos, ikamba ry’umukobwa
watowe cyane [People’s Choice] cyegukanwe na Melissandi Matthews wo muri Jamaica’
Umunya-Brazil,
Laura Catuzzo yegukanye ikamba rya Miss Bikini n’aho Alyanna Joelle Santos wo
muri Hawaii yegukanye ikamba rya ‘Miss Friendship’, ni mu gihe Neenã Macaïre
Bezuidenhout wo muri Afurika y’Epfo ari we wahize abandi mu gace ko
kugaragaraza ubumenyi ‘Head-to-Head Challenge Winner’.
Akanama
Nkemurampaka k’iri rushanwa kari kagizwe n’umukinnyi wa filime Mpuzamahanga wo
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Elizabeth J. Cron. Uyu mukobwa asanzwe afite
ikamba rya Miss Romania na Miss World International 2021.
Harimo kandi Hygerta
Sako wabaye Miss Albania mu 1995, ndetse abasha no kuza ku bwakobwa 12 bageze
mu cyiciro cya nyuma muri Miss Europe 1996. Asanzwe ari umunyamakuru wa
Televiziyo wibanda cyane ku nkuru z’imikino, akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Aanvi Kher
yegukanye ikamba rya Miss Globe 2023 ahigitse abakobwa 50 bageranye mu cyiciro
cya nyuma

Aanvi Kher
yegukanye amakamba abiri muri iri rushanwa ryabereye muri Albania

Ibyishimo by’ikirenga
kuri Aanvi Kher nyuma yo guhigika bagenzi be

Uyu mukobwa
amateka ye yahindutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023

