RFL
Kigali

Canada: Ibyiyumviro bya Safi Madiba ugiye gukora igitaramo cye cya mbere

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/11/2023 17:49
0


Niyibikora Safi Madiba umwe mu bahanzi bihariye umuziki nyarwanda, agiye kumurika Album ye ya mbere ‘Back to Life”.



Kuva asezeye mu itsinda rya Urban Boys agatangira gukora umuziki ku giti cye, Safi Madiba agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise ’Back to life’ amaze imyaka ine akoraho.

Aganira na inyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko yiteguye gutaramira mu mujyi abamo aha ikaze abatuye isi yose kuzaza kwifatanya nawe.

Iki gitaramo cye cyateguwe na Silverback Entertainment y’abanyarwanda ndetse isanzwe inategura ibitaramo.

Ni igitaramo kizaba ku itariki 30 Ukuboza 2023, kiyoborwe na Frank Rukundo naho Dj Luc Cyamatare na Dric The Deejay batange umuziki ugezweho. Kanda HANO ugure Itike unamenye andi makuru.

Si abo gusa kuko na Bwanaz wo muri Zimbabwe umenyereweho umuziki wo muri Africa azaba ari muri icyo gitaramo. "Back to life" ni album Safi yatangiriye mu Rwanda akayisoreza muri Canada, aho asigaye atuye muri iyi minsi.

Mu 2018, nyuma y’umwaka umwe atandukanye na Urban Boys, Safi Madiba yabwiye inyaRwanda ko yitegura gusohora album ndetse anatangaza izina ryayo, ’Back to life’.


Safi Madiba agiye kumurika Album ye ya mbere

Ni album buri mwaka abakunzi b’uyu muhanzi babaga bategereje, icyakora bikarangira bayibuze, na we agakomeza kubahata indirimbo.

‘Back to Life’ Ni album iriho indirimbo kuva ku yitwa ’Kimwe kimwe’, iya mbere yakoze akiva muri Urban Boys, kugeza ku yitwa ’Won’t lie to you’ yari aherutse gusohora.

Iyi album nshya ya Safi Madiba yakozweho mu buryo bw’amajwi n’aba producers bakomeye mu Rwanda nka Element, Madebeats, Junior Multisystem, Davydenko, Pacento na Knoxbeats.


Sikana ugure itike byoroshye

Igaragaraho indirimbo zirindwi uyu muhanzi yakoranye n’abandi yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo nka Rayvanny bakoranye ’Fine’ na Harmonize bakoranye ’In a million’.

Mu Rwanda, Safi Madiba yakoranye n’abarimo Riderman bakoranye ’Nisamehe’, Meddy bakoranye ’Got it’, DJ Marnaud bakoranye ’Ntimunywa’ na DJ Miller bakoranye ’Vutu’ itarajya hanze.


Safi Madiba agiye kumurikira album mu mujyi atuyemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND