Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y'igihugu mu bagabo yamanutse mu kibuga, mu mikino yo gushaka imyanya myiza uhereye ku mwanya wa 9 kuzamura.
Umukino
wa mbere bakinnye batsinze ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, umukino wa kabiri
batsinda Algeria, ndetse bahita bagera ku mukino bagombaga guhuramo n'u Bwongereza
bahatanira umwanya wa 9.
Iseti
ya mbere yarangiye ari amanota 25-9, iseti ya kabiri irangira ari amanota
25-17, iseti ya nyuma ariyo ya gatatu, u Rwanda rutsinda u Bwongereza amanota
25 kuri 11.
U
Rwanda rwahise rwegukana umwanya wa 9, ubemerera kuba aba 9 ku rutonde rw'isi
yose. U Rwanda rwitabiriye iyi mikino ruri ku mwanya wa 13 rukaba rwigiyeho
imbere imyanya ine.
Mu
bagore, ikipe y'igihugu yasezerewe mu mikino ya 1/4 itsinzwe na Brazil amaseti
3-0, ikaba igomba guhatanira umwanya wa 5.
U Rwanda ubu ruri mu makipe 10 akomeye mu bagabo nyuma yo kuva ku mwanya wa 13
Mu bagore u Rwanda rwari ku mwanya wa 6 ku Isi, basabwa kudasubira inyuma
