RFL
Kigali

Bashaka gusimbuka inzego! Alain Mukularinda yagaragaje nyirabayazana w'ubuke bw'ibitaramo mu Rwanda -VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/11/2023 11:17
0


Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Leta y'u Rwanda , Alain Mukuralinda yagiranye na InyaRwanda yatangaje byinshi mu byibazwa n'abanayarwanda avuga ko impamvu mu Rwanda hakirangwa ubuke bw'ibitaramo ari uko abahanzi bose bashaka gukorera igitaramo muri BK Arena birengagije guhera muri salles nto.



Alain uheruka gushyira hanze indirimbo yise Afurika, yatangaje ko atayikoze ayishakamo amafaranga nubwo ayabonye ryaba ari ijana ryiyongera mu rindi, yavuze ko intego yo gukora iyo ndirimbo ari ukugira ngo buri wese cyane cyane urubyiruko yumve agaciro afite nk'umuntu uturuka muri Afurika ndetse n'icyo akwiye gukorera Afurika kugira ngo ikomeze itere imbere amahanga ayitinye.

Mu gusubiza icyabuze kuba ari umuhanzi ukunzwe ariko akaba adakunze gukora igitaramo ngo abafana be bishimane ndetse bumve aririmba indirimbo ze imbona nkubobone, Alain Mukuralinda yavuze ko nta kidasanzwe cyabuze ahubwo igisigaye ari ubushake n'igihe dore ko kugira ngo igitaramo kibe cyiza bisaba kugitegura igihe ndetse no kwiga neza umushinga wacyo.

Alain Mukuralinda yagize ati "Igitaramo nagitegura gusa bigomba gusaba umwanya n'ubushake ndetse no kureba impamvu z'icyo gitaramo. Niba umuntu afite izindi nshingano wahoze ubivuga, mu buryo bumwe bwo gukora inshingano wiyemeje arizo washyize imbere, niba ubona bishobora kubangamirwa n'ibindi, uba warahisemo icyo ushyira imbere. Ariko umwanya ubonetse nabikora indirimbo zirahari kandi n'abazizi barahari benshi."

Yakomeje avuga ko ibitaramo bisaba umwanya ndetse n'uburyo gusa ariko abahanzi bo mu Rwanda bategura ibitaramo nibo bihendesha kuko bose bashaka gukorera igitaramo muri BK Arena cyangwa ahandi hanini kandi hahenze bityo bigatuma ibitaramo mu Rwanda biba bike ugereranyije n'uko mu myaka yatambutse byari bimeze.

Alain Mukuralinda yagize ati "Gutegura ibitaramo birahenda uretse ko njyewe mbona bihenda ku bushake bw'abantu. Ntabwo abantu bose bashobora gukorera muri Arena cyangwa muri Sitade. Hari ahantu henshi hari salles ntoya kuki batahera aho ngaho ngo bagende bazamuka?"

Yavuze kandi ko baramutse bagiye bahera hasi bazamuka byabahendukira bakazagera ku rwego rwo kubasha gukorera igitaramo muri BK Arena bafite ubunararibonye.

Alain yagize ati "Izo Salle nto wazibona muri buri ntara kandi bikagufasha kumenyekana udahenzwe cyane. Ntabwo umuntu wese agomba gutangira gukora igitaramo ahereye muri Salle zijyamo abantu 5,000 cyangwa 10,000. Hari Salle zijyamo abantu 100, 200, 500 waheramo,iki nicyo gituma ubona mu Rwanda hataba ibitaramo bihoraho kuko dutegereza ibitaramo bihuza abahanzi benshi."

Mukuralinda yavuze ko mu gihe cyo hambere, abahanzi n'amatorero bakoreraga ibitaramo hirya no hino mu gihugu ku buryo byabaga bigoranye ko hari impera z'icyumweru zaburaga ibitaramo mu ntara z'igihugu zose.

Mukuralinda yagize ati "Twebwe tukiri bato hano mu Rwanda buri wa Gatandatu ndetse no ku cyumweru, mu Rwanda hose habaga ibitaramo kandi akenshi icyo ku wa Gatandatu cyagezaga mu gitondo. Niko habaga habaye umupira w'amaguru, ikinamico, Volleyball. Ibyo byose byarabaga. Hari abahanzi benshi, Orchestre nyinshi ukumva ngo Abamararungu bagiye aha, Inkumburwa bagiye aha gutyo gutyo."

Abahanzi ba kera baheraga muri izo Salle nto bakazamuka gake gake bakagera ubwo bakoreraga igitaramo muri Sitade ariko barabanje guca muri izo nzira zose ariko ubu buri wese yifuza guhera muri BK Arena kandi yaba asimbutse urwego yakagombye kunyuraho bigatuma abanyarwanda babaho mu bwigunge bw'ubuke bw'ibitaramo.

Alain Muku  akaba anareberera inyungu z'abahanzi barimo Nsengiyumva Francois uzwi nka Gusupusu.

IKIGANIRO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND