Abakinnyi batsinda ibitego bakomeje kuba ibura mu banyarwanda, ndetse bishobora kuzaba bibi mu myaka ibiri iri imbere ntagikozwe.
Usibye no muri shampiyona, mu ikipe y'igihugu usanga abakinnyi bahurije hamwe, ibitego bikomeje kubura ndetse hagendewe ku bakinnyi ikipe y'igihugu "Amavubi" ifite nta cyizere gihari ko bizakemuka vuba.
Kuva mu 2011 ikipe y'igihugu "Amavubi" imaze gukina imikino 53, ubariye hamwe imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ndetse n'imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi.
Muri
iyi mikino, u Rwanda rwatsinzemo imikino 10, rutsindwa 27, runganya imikino 16.
Muri iyi imikino 53, u Rwanda rwatsinzemo ibitego 47, bivuze ko nibura ari
igitego 1.12 kuri buri mukino. Muri ibi bitego, harimo ibitego 10 yatsinze
Seychelles mu mikino ibiri.
Kuva
mu 2011 ari wo mwaka twahisemo gukoresha, icyo gihe u Rwanda rwari rufite ba
rutahizamu barimo Olivier Karekezi, Bokota Kamana Labama, Uzamukanda Baby n'abandi bakinnyi bari bakomeye nka Iranzi Jean, Sina Jerome, Daddy
Birori n'abandi.
Olivier Karekezi niwe umaze gutsindira Amavubi ibitego byinshi, gusa abanyarwanda benshi bakumbuye ubuhanga n'ubuyobozi bwe
Meddie
Kagere icyo gihe nawe yari umukinnyi mwiza ndetse bigaragara ko azafasha
byinshi u Rwanda kandi ni ko byagenze. Uko imyaka yagiye yigira imbere, Olivier
Karekezi yaje gusezera mu Amavubi ndetse ahagarika umupira w'amaguru, Bokota
Kamana Labama nawe biba uko.
Abakinnyi
barimo Meddie Kagere, Tuyisenge Jacques bari binjiye mu ikipe y'igihugu mu mwaka 2011 baje kuba ngenderwaho muri ba rutahizamu ndetse icyo gihe Birori
Daddy nawe yari agihari.
Mu 2013, Sugira Ernest nawe yinjiye mu ikipe y'igihugu "Amavubi" asanganira Kagere, Tuyisenge Jacques na Birori warimo ubyina umutaho.
Aba bakinnyi, u Rwanda rwaje kubagenderago imyaka isaga 10, kuko nibura navuga ko umuvuduko wabo watangiye kugabanyuka mu 2019.
Icyo gihe u Rwanda rwari mu bihe
bigoye ku bijyanye na barutahizamu kuko washakaga umukinnyi uzasumbira aba
bagabo ukamubura.
Bamwe mu bakinnyi bari gukomereza aho ba Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bari bagejeje, harimo abakinnyi bakinnye igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 mu mwaka wa 2011.
Gusa abenshi muri abo byageze mu 2019 baratangiye kureka umupira. Abakinnyi
bakinaga twavuga nka Mico Justin na Ruhinda Faruku, ariko nabo wabonaga
batiteguye kuzaheka Amavubi mu bihe biri imbere.
Amavubi U17 ya 2011, yagendanye abanyarwanda, ibaye yishyura yakagize icyo itanga
Danny Usengimana yari umukinnyi mwiza mu makipe ye ariko yagera mu ikipe y'igihugu bikanga, Biramahire Abedy watowe nk'umukinnyi mwiza utanga icyizere mu 2017 ntabwo umuvuduko yari ho yawukomeje.
Muri icyo gihe ni bwo abakinnyi nka Bizimana
Yannick na Nshuti Innocent Twizerimana Onésime barimo binjira, ukongeraho Mugenzi
Bienvenue mukuru wabo bose.
Kuva
icyo gihe mu 2019 kugera mu 2023, aba bakinnyi bananiwe gusigariraho bakuru
babo, ndetse biri gushyira habi umusaruro w'ikipe y'igihugu "Amavubi".
Imyaka 3 irashije u Rwanda rudatsinda nibura ibitego 2 mu mukino umwe haba mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ndetse n'itike y'igikombe cy'Isi.
U Rwanda ruheruka
gutsinda nibura ibitego birenze 2 mu mukino umwe, yaba iyo gushaka itike
y'igikombe cy'Afurika cyangwa igikombe cy'Isi, tariki 10 Nzeri 2019 ubwo rwatsindaga
Seychelles ibitego 7-0. Kuva icyo gihe u Rwanda ntabwo rurarenza igitego 1 mu
mukino umwe.
Nyuma ya 2019 byagenze gute?
2020
U
Rwanda rwakinnye 2 ntirwinjiza igitego
Cape Varede 0-0 Rwanda
Rwanda
0-0: Cape Varede
2021
U Rwanda rwakinnye imikino 8 rutsindamo umukino wa Mozambique batsinze igitego
kimwe ku busa, ari nawo mukino baheruka gutsinda, rutsindwa imikino 5, runganya 2. Iyo ukoze igiteranyo muri iyi mikino, ugasanga rwaratsinzemo ibitego 3 gusa.
2022
U
Rwanda rwakinnye imikino 2, rutsindamo igitego kimwe ubwo rwanganyaga na
Mozambique.
2023
U
Rwanda rumaze gukina imikino 5 aho rwatsinzemo ibitego 2, harimo igitego cyo
kuri Senegal ndetse na Benin.
Ese ba rutahizamu bakina mu Rwanda
bitwara gute nyuma ya COVID-19?
Kuva
muri COVID-19 muri shampiyona y'amatsinda, abakinnyi b'abanyarwanda ntabwo
bakunze kuyobora abafite ibitego byinshi kuko babaga bibereye mu myanya
y'inyuma.
Sugira Ernest niwe mukinnyi umaze gutsindara Amavubi ibitego byinshi kuva mu 2015, gusa buri munyarwanda avuga ko hari byinshi yari kuba atanga iyo aza kuba akina
Kuva mu mwaka w'imikino 2020-21, ubwo hakinwaga shampiyona y'amatsinda kugera muri uyu mwaka w'imikino aho shampiyona igeze ku munsi wa 10, Twizerimana Onésime niwe umaze gutsinda ibitego byinshi, 22.
Yannick Bizimana aza ku mwanya wa Kabiri n'ibitego 19, Bienvenue Mugenzi akaza ku mwanya wa Gatatu n'ibitego 19, naho Mugunga Yves akaza ku mwanya wa Kane n'ibitego 18.
Abakinnyi bakina imbere, bari bahamagawe
mu ikipe y'igihugu bahagaze bate muri shampiyona?
Abakinnyi 7 nibo bari bahamagawe mu bakina imbere, bakina mu Rwanda, aho bose bafite ibitego 15 muri shampiyona. Mugenzi Bienvenue afite ibitego 2, Mugisha Didier afite ibitego 4, (yarasezerewe);
Nshuti Innocent afite igitego 1, Mugunga Yves
afite ibitego 4 (yarasezerewe), Mugisha Gilbert nta gitego afite, Gitego Arthur
afite ibitego 2, na Kwitonda Alain afite ibitego 2.
Kuri
uyu wa Kabiri u Rwanda ruzakina na Afurika y'Epfo mu mukino wa nyuma usoza
umwaka, umukino uzaba ugoye kuko ibi bihugu ni ubwa mbere bigiye guhura, ndetse
Afurika y'Epfo ikaba iri hejuru mu mibare.
Kagere na Tuyisenge ntituzi niba barasezeye mu ikipe y'igihugu "Amavubi" ariko iminsi yabo iheruka batangaga ibimenyetso ko bakeneye umusimbura
Sugira Erinest umukinnyi rukumbi uheruka guhabwa amafaranga n'abanyarwanda kubera ibyishimo byari byabasaze
Byiringiro Lague umukinnyi rukumbi uheruka guhesha u Rwanda amanota 3 imbumbe, ubu byabaye nk'amateka
TANGA IGITECYEREZO