Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Ally Soudy ari kwitegura kuyobora ikiganiro kiri mu bizatangwa mu ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda muri Canada ryiswe "The 2023 Rwanda Youth Convention" kizitsa cyane ku bucuruzi muri Siporo n’imyidagaduro.
Iri huriro ry’urubyiruko rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo
2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n'umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya
Canada, aho urubyiruko ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda
Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n’ibindi.
Muri iyi nama y’iri huriro izibitabirwa n’abarenga
2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw’u Rwanda n’ibimaze kugerwaho, habeho
n’umwanya wo guhura kw’abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.
Iyi nama y’iri huriro yateguwe na Guverinoma y’u
Rwanda kubufatanye n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse
n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe
n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda (International Rwanda
Youth for Development-IRYD).
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ally Soudy yavuze
ko ikiganiro azayobora kiri mu bigize iri huriro, kizibanda cyane ku kuganira
ku bucuruzi mu myidagaduro no muri siporo by’u Rwanda mu buryo butandukanye.
Avuga ko iki kiganiro kidasanzwe, kuko ari ngingo
idakunze kugarukwaho cyane mu biganiro nk’ibi bihuza abantu banyuranye hirya no
hino ku Isi.
Ati “Urumva ko ni ikintu cyiza cyo kuganiraho, kandi
kidasanzwe, kitamenyerewe mu y’andi mahuriro kuko usanga kenshi mu nama zikunze
kubera mu Rwanda zo ku rwego rwo hejuru usanga baba batatekereje ku ruganda rw’imyidagaduro
n’uruganda rwa siporo cyangwa imyidagaduro muri rusange.”
Uyu mugabo wakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo
Isango Star, avuga ko muri iki kiganiro bazaganira cyane ku iterambere ry’imyidagaduro
mu Rwanda, ibimaze gukorwa, ibigisabwa kugirango uru rwego rutere imbere kandi
ruhindure ubuzima bw’abarubarizwamo ndetse n’ibikwiye gukorwa.
Iki kiganiro kizitabirwa n’abayobozi mu nzego
zinyuranye, urubyiruko, abashoramari n’abandi. Ally Soudy avuga ko kuba yahawe
amahirwe yo kuyobora iki kiganiro ari ibintu ‘bishimishije’.
Ati “Ni agaciro gakomeye baba baguhaye! Ni ibintu rero
umuntu aba agomba kwishimira kandi nabwo nkashimira Imana ku bw’icyizere
ngirirwa n’abantu, kandi nanjye bituma nongera gutekereza nkareba neza uruhare
rwanjye, icyo nkwiye kuganiriza abantu, ubumenyi nkwiye gusangiza abantu,
nkafata n’umwanya wo kwiga kurushaho…”
Uyu munyamakuru avuga ko ibi bijyanye no kwitegura
bihagije kugirango icyizere yagiriwe agisigasire, ariko kandi ni intambwe
ikomeye aba ateye mu buzima bwe, bikamuha ishusho ikomeye yo kudacika intege mu
buzima bwe.
Ally Soudy avuga ko iri huriro rikomeye cyane, kuko
ryateguwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Canada mu rwego rwo kurebera
hamwe uruhare rw’abo mu guteza imbere u Rwanda n'umugabane wa
Afurika.
Ati “Ni uhuriro risobanuye ikintu kinini, aho
dushobora guhura twese tuganira ku gihugu cyacu, byose bigamije guteza imbere u
Rwanda. Ni ikintu kidasanzwe kuri njyewe, ni ikintu ntubaha mba numva buri wese
akwiye kwitangira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, rero ndumva y’uko ari ikintu
kigomba gusiga umusaruro.”
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze IRYD, Me Moses
Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015
bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyira hamwe kugirango bagire
uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri
huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw’abanyafurika batuye mu
bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza
imbere n’umugabane wa Afurika.
Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri
nyuma y’imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi
wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021
bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera
mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y’uko hari Abanyarwanda benshi.
Yagaragaje ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy’imyaka umunani
ishize bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.
Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga
bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati “Niba nibeshye neza
hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y’uko
iyo mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000
bikikuba inshuro 10.”
Iri huriro kandi rizarangwa n’ibikorwa by’umuziki, aho
abahanzi Massamba Intore na The Ben bazasusurutsa abazaryitabira.
Iyi nama y’urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro
n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu
Rwanda, abayobozi mu by'ubucuruzi, abashoramari, ndetse n’abandi.
[Umurongo w'ikoranabuhanga wanyuraho ushaka kwiyandikisha]:
https://t.co/ksXuiDPmZn
Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama
zizibanda ku ruhare rw’urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere
ry’u Rwanda.
Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho
n’ubukungu ndetse n'ubufatanye hagati y'urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri
Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira
ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya "The International Rwanda Youth for
Development [IRYD]" ryashingwa n'abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na
we urihagarariye kugeza ubu.
Ally Soudy yahawe kuyobora ikiganiro kizitsa ku
ishoramari muri Siporo no mu myidagaduro
Ally Soudy avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba agiye
kuyobora iki kiganiro kizagaruka cyane ku ngingo asanzwe yibandaho mu biganiro
bye
The Ben ari kwitegura gutaramira muri Canada mbere yo
kurushinga
Massamba Intore agiye kongera gutaramira muri Canada
nyuma ya Nzeri 2023
TANGA IGITECYEREZO