Kigali

Imbamutima za bamwe mu byamamare nyuma y'uko Isibo Tv yamaze kugera kuri CANAL+

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/11/2023 22:01
0


Ikigo gicuruza amashusho cya Canal+ Rwanda cyatangiye kwerekana Isibo Tv ku nshuro ya mbere banaha umwaka mushya abafatabuguzi babo.



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko Isibo Tv igiye gutangira kugaragara kuri Canal+ Rwanda aho izajya igaragara ku murongo wa 391. 

Nyuma yo gutangaza ko Isibo Tv igiye kuba shene imwe mu nshya zigiye kugaragara kuri Canal+, Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yavuze ko bigiye kongerera uburyohe abafatabuguzi ba Canal+.

Yasobanuye ko hari ubwo yajyaga ajya gukora ikiganiro ku Isibo Tv akabura aho arangira abantu bamureba banyuze, kuko Isibo Tv itagaragaraga kuri Canal+.

Umuhanzi Platin P yatangaje ko yishimiye cyane ko Isibo Tv yamaze kugera kuri Canal+ ubu abantu bakaba bagiye kuyibona hirya no hino.

Avuga ko bizafasha abahanzi cyane cyane abo mu Rwanda kwamamara dore ko Isibo Tv iri muri televiziyo za mbere mu Rwanda zibanda ku makuru y'ibyamamare no gukina indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda.

Platin P yagize ati "Dukeneye ko imyidagaduro nyarwanda igera ku bantu bose. Isibo Tv ni imwe muri Televiziyo zikina indirimbo zacu cyane ndetse bakavuga amakuru yacu cyane cyane abahanzi b'imbere mu gihugu."

Isibo Tv imaze imyaka itatu ari Televiziyo iyoboye mu myidagaduro hano imbere mu Rwanda dore ko mu mwaka ushize Ku wa 27 Gashyantare 2022 muri Marriot Hotel,. Yahawe igihembo cya Televiziyo iteza imbere imyidagaduro mu bihembo bya Kalisimbi Events.

Uyu ni umwaka wa gatatu Isibo Tv itangiye gukora ikaba imaze kwamamaraho ibiganiro bya mbere by'imyidagaduro mu Rwanda harimo The Choice Live na Sunday Choice Live, Take-Over, Holy Room ndetse n'ibindi bitandukanye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND