Buri mwaka tariki 15 Ugushyingo, ni hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe Inkoni Yera yorohereza abafite ubumuga bwo kutabona kubasha kugenda. Ku nshuro ya kabiri, MTN Rwanda yifatanije na RUB, kwizihiza uyu munsi ibagenera n’inkunga.
Kuva tariki 13-15 Ugushyingo 2023, Isi yose yizihizaga icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni Yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Kimwe n’umwaka ushize, MTN Rwanda
ifatanije n’Ihuriro Nyarwanda ry’Abatabona (RUB) bizihije umunsi mpuzamahanga w’Inkoni
yera, mu gikorwa bise “Dinner in the Dark.”
Iki gikorwa cyibaye ku
nshuro ya kabiri, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo
2023 kuri Kigali Serena Hotel, cyitabirwa n’itsinda rigari rya MTN Rwanda n’abafatanyabikorwa
bayo, itsinda ryo muri RUB n’abandi.
Uyu mugoroba watangiye
ahagana ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, waranzwe cyane no
kwisanisha n’abafite ubumuga bwo kutabona, aho ababona bagize umwanya wo
gupfukwa ibitambaro ku maso, bagahabwa inkoni zera ubundi bakagenda batabona mu
cyumba cyijimye cyari cyateguwe.
Buri wese mu
bitabiriye, yinjiraga apfutse ku maso ndetse afite inkoni yera akayoborwa n’usanzwe
ufite ubumuga bwo kutabona mu ijwi riranguruye rigira riti: “Kurikira ijwi
ryanjye, ntugire ubwoba uratekanye.”
Itsinda ry’abafite
ubumuga bwo kutabona ryayoboye ababona niryo ryayoboye abantu kuva binjiye, mu
mwanya wo kujya kwarura no kurya kugeza hatanzwe uburenganzira bwo kwipfukura.
Dr Beth Mukarwego, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Uburezi akaba n’umuyobozi
ukuriye komite y’abagore muri RUB, niwe wahaye ikaze abitabiriye ‘Dinner in the
Dark,’ asobanura agaciro k’Inkoni Yera ndetse yongeraho ko yakwibagirwa ibintu
byose akagenda, ariko ko atashobora gutandukana n’Inkoni Yera ye kuko azi neza
ko imufasha kugenda nta nkomyi.
Yashimiye byimazeyo MTN
Rwanda yateguye iki gikorwa cyafashije abantu gusogongera gato ku buzima bugoye
abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabwo.
Dr Beth yagize ati: “Impamvu
nyamukuru yo kubapfuka ku maso ni ukugira ko tubasangize ku nararibonye y’ubuzima
butoroshye abafite ubuzima bwo kutabona babayemo. Twizeye ko niba utari usanzwe
udufasha ugiye gutangira kubikora kandi ubufasha twifuza ni inkoni yera.”
Nyuma, hahawe umwanya
umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona maze yereka abari aho uko yifashisha
igikoresho cy’ikoranabuhanga akandika ndetse akabasha no gusoma inyandiko y’undi.
Yasobanuye ko icyo gikoresho cyakorewe byumwihariko abanyeshuri bafite ubumuga
bwo kutabona kugira ngo babashe guhuza n’abarimu babigisha mu mashuri.
Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda niwe wayoboye umwanya ukomeye kwitanga inkoni zera ku wabyifuzaga mu bushobozi bwe.
Iki cyiciro cyamaze igihe gito, cyakusanije inkoni zera zirenga
500 nubwo hari n’abandi biyemeje gukomeza kuzitanga, zikaba zizafasha abantu
bazikeneye kandi badafite ubushobozi biganjemo abo mu cyaro.
Numa yagize ati: “Twongeye
kwifatanya n’Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo gukora
ubuvugizi kugira ngo hamenyekane imbaraga zabo, abantu babahe agaciro, cyane
cyane bihuzwe n’umunsi wo kwizihiza inkoni yera.”
Yongeyeho ko bategura
igikorwa nk’iki bagamije cyane cyane kwisanisha n’abafite ubumuga bwo kutabona,
ashimangira kandi ko icyo bifuzaga cyagezweho kuko abantu batashye basobanukiwe
agaciro n’imbaraga by’Inkoni Yera.
Mapula Bodibe,
umuyobozi wa MTN Rwanda yashimiye abitabiriye bose barangajwe imbere n’umushyitsi
mukuru waje uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude
Musabyimana.
Yavuze ko umwaka ushize
wabagoye cyane mu gutegura iki gikorwa kuko batari bazi icyo kwitega
bitandukanye n’uyu mwaka, yongeraho ko bongeye gucishwa bugufi nacyo.Yashimangiye
kandi ko nka MTN Rwanda bashishikajwe no guharanira iterambere ritagira uwo
risiga inyuma.
MTN Rwanda ntiyateguye
iki gikorwa gusa, ahubwo yanatanze inkoni zera ndetse inatanga ibikoresho by’ikoranabuhanga
bifasha abafite ubumuga bwo kutabona kwandika no gusoma (Orbit device) bisaga 24 bifite
agaciro k’Amafaranga y'u Rwanda Miliyoni Makumyabiri n’Enye.
Godfrey wari umushyitsi
mukuru muri iki gikorwa akaba ari nawe waje uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi
bw’igihugu, yashimiye MTN yateguye igikorwa cyihariye nk’iki, avuga ko nubwo
byari bigoye ariko byatanze isomo ryo kudaheza abafite ubumuga bwo kutabona
muri sosiyete nyarwanda.
Yagize ati: “Mureke u
Rwanda, aho buri wese ashobora guharanira kugera ku nzozi ze. Hamwe na MTN
Rwanda, reka dukomeze gufasha abafite imbogamizi zihariye.”
Uyu mugoroba wo gusangira ‘Dinner in the Dark,’ wasojwe ahagana saa tanu z’ijoro, aho abantu bose batashye basobanukiwe neza akamaro k’inkoni yera ifatiye runini abafite ubumuga bwo kutabona.
Ni umugoroba witabiriwe n’abayobozi batandukanye ba RUB, MTN
Rwanda, abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu, abafatanyabikorwa ba MTN n’abandi.
Abitabiriye basusurukijwe n'abagize itsinda rya 'The Heroes' ry'abafite ubumuga bwo kutabona.
Abatumirwa bose bagize umwanya uhagije wo gusangira icyo kunywa no kuganira mbere yo gupfukwa ku maso
Itsinda ry'abafite ubumuga bwo kutabona niryo ryayoboye ababona mu mwanya wo gufata amafunguro
Alain Numa usanzwe uyobora ibikorwa byinshi bya MTN
Abayobozi bakuru nibo babaye aba mbere mu kubahirizwa gahunda yateguwe
Kugera ku mafunguro byari ikizamini gikomeye
Abantu bose bariye bapfutse
Godfrey, umushyitsi mukuru waturutse muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu
Mugisha Jacques, umuyobozi wungirije wa komite ya RUB akaba n'uwayoboye gahunda ya ''MTN's Dinner in the Dark''
MTN yashyikirije ubuyobozi wa RUB inkoni zera n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona
Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze igikorwa cya "MTN'S Dinner in the Dark"
AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO