RFL
Kigali

Hakusanyijwe akayabo! MTN yifatanije n’abafite ubumuga bwo kutabona kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/11/2023 15:30
0


Buri mwaka tariki 15 Ugushyingo, ni hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe Inkoni Yera yorohereza abafite ubumuga bwo kutabona kubasha kugenda. Ku nshuro ya kabiri, MTN Rwanda yifatanije na RUB, kwizihiza uyu munsi ibagenera n’inkunga.



Kuva tariki 13-15 Ugushyingo 2023, Isi yose yizihizaga icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni Yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Kimwe n’umwaka ushize, MTN Rwanda ifatanije n’Ihuriro Nyarwanda ry’Abatabona (RUB) bizihije umunsi mpuzamahanga w’Inkoni yera, mu gikorwa bise “Dinner in the Dark.”

Iki gikorwa cyibaye ku nshuro ya kabiri, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 kuri Kigali Serena Hotel, cyitabirwa n’itsinda rigari rya MTN Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, itsinda ryo muri RUB n’abandi.

Uyu mugoroba watangiye ahagana ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, waranzwe cyane no kwisanisha n’abafite ubumuga bwo kutabona, aho ababona bagize umwanya wo gupfukwa ibitambaro ku maso, bagahabwa inkoni zera ubundi bakagenda batabona mu cyumba cyijimye cyari cyateguwe.

Buri wese mu bitabiriye, yinjiraga apfutse ku maso ndetse afite inkoni yera akayoborwa n’usanzwe ufite ubumuga bwo kutabona mu ijwi riranguruye rigira riti: “Kurikira ijwi ryanjye, ntugire ubwoba uratekanye.”

Itsinda ry’abafite ubumuga bwo kutabona ryayoboye ababona niryo ryayoboye abantu kuva binjiye, mu mwanya wo kujya kwarura no kurya kugeza hatanzwe uburenganzira bwo kwipfukura.

Dr Beth Mukarwego, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Uburezi akaba n’umuyobozi ukuriye komite y’abagore muri RUB, niwe wahaye ikaze abitabiriye ‘Dinner in the Dark,’ asobanura agaciro k’Inkoni Yera ndetse yongeraho ko yakwibagirwa ibintu byose akagenda, ariko ko atashobora gutandukana n’Inkoni Yera ye kuko azi neza ko imufasha kugenda nta nkomyi.

Yashimiye byimazeyo MTN Rwanda yateguye iki gikorwa cyafashije abantu gusogongera gato ku buzima bugoye abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabwo.

Dr Beth yagize ati: “Impamvu nyamukuru yo kubapfuka ku maso ni ukugira ko tubasangize ku nararibonye y’ubuzima butoroshye abafite ubuzima bwo kutabona babayemo. Twizeye ko niba utari usanzwe udufasha ugiye gutangira kubikora kandi ubufasha twifuza ni inkoni yera.”

Nyuma, hahawe umwanya umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona maze yereka abari aho uko yifashisha igikoresho cy’ikoranabuhanga akandika ndetse akabasha no gusoma inyandiko y’undi. Yasobanuye ko icyo gikoresho cyakorewe byumwihariko abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo babashe guhuza n’abarimu babigisha mu mashuri.

Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda niwe wayoboye umwanya ukomeye kwitanga inkoni zera ku wabyifuzaga mu bushobozi bwe.

 Iki cyiciro cyamaze igihe gito, cyakusanije inkoni zera zirenga 500 nubwo hari n’abandi biyemeje gukomeza kuzitanga, zikaba zizafasha abantu bazikeneye kandi badafite ubushobozi biganjemo abo mu cyaro.

Numa yagize ati: “Twongeye kwifatanya n’Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo gukora ubuvugizi kugira ngo hamenyekane imbaraga zabo, abantu babahe agaciro, cyane cyane bihuzwe n’umunsi wo kwizihiza inkoni yera.”

Yongeyeho ko bategura igikorwa nk’iki bagamije cyane cyane kwisanisha n’abafite ubumuga bwo kutabona, ashimangira kandi ko icyo bifuzaga cyagezweho kuko abantu batashye basobanukiwe agaciro n’imbaraga by’Inkoni Yera.

Mapula Bodibe, umuyobozi wa MTN Rwanda yashimiye abitabiriye bose barangajwe imbere n’umushyitsi mukuru waje uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Yavuze ko umwaka ushize wabagoye cyane mu gutegura iki gikorwa kuko batari bazi icyo kwitega bitandukanye n’uyu mwaka, yongeraho ko bongeye gucishwa bugufi nacyo.Yashimangiye kandi ko nka MTN Rwanda bashishikajwe no guharanira iterambere ritagira uwo risiga inyuma.

MTN Rwanda ntiyateguye iki gikorwa gusa, ahubwo yanatanze inkoni zera ndetse inatanga ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abafite ubumuga bwo kutabona kwandika no gusoma (Orbit device) bisaga 24 bifite agaciro k’Amafaranga y'u Rwanda  Miliyoni Makumyabiri n’Enye.

Godfrey wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa akaba ari nawe waje uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, yashimiye MTN yateguye igikorwa cyihariye nk’iki, avuga ko nubwo byari bigoye ariko byatanze isomo ryo kudaheza abafite ubumuga bwo kutabona muri sosiyete nyarwanda.

Yagize ati: “Mureke u Rwanda, aho buri wese ashobora guharanira kugera ku nzozi ze. Hamwe na MTN Rwanda, reka dukomeze gufasha abafite imbogamizi zihariye.”

Uyu mugoroba wo gusangira ‘Dinner in the Dark,’ wasojwe ahagana saa tanu z’ijoro, aho abantu bose batashye basobanukiwe neza akamaro k’inkoni yera ifatiye runini abafite  ubumuga bwo kutabona.

Ni umugoroba witabiriwe n’abayobozi batandukanye ba RUB, MTN Rwanda, abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu, abafatanyabikorwa ba MTN n’abandi.

Abitabiriye basusurukijwe n'abagize itsinda rya 'The Heroes' ry'abafite ubumuga bwo kutabona.


Abatumirwa bose bagize umwanya uhagije wo gusangira icyo kunywa no kuganira mbere yo gupfukwa ku maso

Itsinda ry'abafite ubumuga bwo kutabona niryo ryayoboye ababona mu mwanya wo gufata amafunguro

Alain Numa usanzwe uyobora ibikorwa byinshi bya MTN 

Abayobozi bakuru nibo babaye aba mbere mu kubahirizwa gahunda yateguwe

Kugera ku mafunguro byari ikizamini gikomeye

Abantu bose bariye bapfutse

Godfrey, umushyitsi mukuru waturutse muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu

Mugisha Jacques, umuyobozi wungirije wa komite ya RUB akaba n'uwayoboye gahunda ya ''MTN's Dinner in the Dark''    


MTN yashyikirije ubuyobozi wa RUB inkoni zera n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona

Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze igikorwa cya "MTN'S Dinner in the Dark"

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND