Chorale Christus Regnat yatangaje ko ifite gahunda yo kwagura igitaramo “I Bweranganzo” bazakora ku wa 19 Ugushyingo 2023, kikavamo iserukiramuco rizajya riba buri mwaka mu rwego rwo guhuza no guteza imbere abafite impano mu muziki.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo
2023 mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Saint Paul, cyagarutse
birambuye kuri iki gitaramo bazahuriramo na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo
zo muri Kiliziya Gatolika.
Ni kimwe mu bitaramo bimaze hafi amezi atatu
byamamazwa, kandi abantu banyuranye barimo abazwi cyane nka Massamba Intore
bamaze kugaragaza ko biteguye kuzitabira iki gitaramo cyubakiye ku ndirimbo zo
guhimbaza Imana mu buryo bwagutse.
Mu mashusho yashyize hanze, Massamba yavuze ko atumiye buri
wese kutazacikwa n’iki gitaramo. Ati “Icyo gitaramo bacyise
neza cyane cyitwa ‘I Bweranganzo’ murumva ko harimo inganzo nziza, inganzo
ishimisha Imana, inganzo iryohereye amatwi, iryohereye ibyishimo, muze muri
benshi, maze dutarame, dutaramane na Chorale Christus Regnat. Gahunda ni Camp
Kigali.”
Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La
Douce Nyaruhirira asobanura ko bateguye iki gitaramo "I Bweranganzo" bafite
intego yo gusabana 'n'abakunzi babo, kuko hari hashize imyaka ine badatarama n’abo
mu buryo bw’imbona nkubone.
Ati “[…] Ni ukugira ngo tugaragaze natwe nka Chorale Christus Regnat aho igeze. Twari tumaze imyaka igera kuri 4 tudakora igitaramo ahanini byatewe na Covid-19 bituma tudashobora guhura, no kuba twakora igitaramo nk'iki ngiki mu buryo bwagutse.
Gusa muri icyo gihe cya Covid-19 twashoboye
kujya dukora ibindi dusanzwe dushinzwe, kuririmba missa, yaba mu kiliziya, yaba
kuri Pacis Tv n'ahandi twagiye dufashe abakristu.
Alice La Douce Nyaruhirira avuga kandi ko iki gitaramo
ari imbanziriza mushinga y’iserukiramuco batekereza gutegura rizaherekezwa
n'ibitaramo by'ubuvanganzo, kandi bizajya biba buri mwaka.
Akomeza ati “Impamvu rero y'iki gitaramo ni nko
gutegurura umushinga twise "I Bweranganzo' tukaba twifuza y'uko icyo
gitaramo cyazaba ngaruka mwaka bidushobokeye, kinaguka mbese kikarenga kwitwa
igitaramo gisanzwe."
Yunganirwa n’Umuyobozi wungirije ushinzwe
ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jeremie uvuga ko iki gitaramo bacyise
'I Bweranganzo' mu murongo w'icyifuzo cyo kuba bakora iserukiramuco rizajya rihuza
'impano nyinshi'.
Ati "Twifuza ko aho hitwa 'I Bweranganzo' bitaba igitaramo
gusa, bishobora kuba iserukiramuco rihuza impano nyinshi. Turifuza ko wazaba
umushinga mugari ku buryo mu gihe kizaza tubonye abafatanyabikorwa badufasha
gukora uwo mushinga tukawugeza ku bantu benshi, tugafasha no kuzamura impano
zikiri ntoya zikagera ku rwego rushimishije."
Agakomeza ati "Impamvu twacyise 'I Bweranganzo' turashaka
kumurika impano dufite ariko nk'uko tubizi mu kinyarwanda iyo ufite urwuri
ugira n'uruhongore, mu ruhongore niho haba inyana, ni ukuvuga ngo rero
hazagaragara n'impano zikiri nto, z'abatoya, bigaragara ko dufite uruhongore, ko
ejo hazaza hazaba ari heza mu bijyanye n'umuziki ndetse n'izindi mpano
zinyuranye.”
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi z'umugoroba.
Chorale Christus Regnat ni korari imaze kubaka izina
mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n’izindi
zinyuranye. Izwi mu ndirimbo nka 'Umukozi w'umuhanga', 'Duhakirwe', 'Ca
akabogi', 'Mu maboko yawe', 'Mama shenge' bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu
n'izindi.
Iyi korali yakoze kandi ingendo nyinshi
z’iyogezabutumwa mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo.
Yakoze ibikorwa by’urukundo bitandukanye harimo gusura
abarwayi, gufasha imfubyi n’abapfakazi ndetse no kurihira abatishoboye
ubwisungane mu kwivuza.
Kwinjira muri iki gitaramo igiye gukora ni 5,000 Frw
mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri Premium, ni mu gihe
ku meza y'abantu batandatu ari ukwishyura ibihumbi 150,000 Frw-Aha ni mu gihe
uguze itike imbere y'igitaramo.
Ku munsi w'igitaramo ibiciro bizaba byiyongereho; kuko
mu myanya isanzwe ari ukwishyura 8,000 Frw, 15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw
muri Premium. Ku meza y'abantu batandatu ntacyahindutse, kuko ari ukwishyura
150,000 Frw.
Ushobora kugura itike yawe hakiri kare unyuze ku
rubuga www.christusregnat.rw ndetse
no kuri Code: *666600#
Chorale Christus Regnat iritegura gukora igitaramo gikomeye ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali bazahuriramo na Josh Ishimwe
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jeremie yatangaje ko iki gitaramo bateguye ari intangiriro y’iserukiramuco ‘I Bweranganzo’ rigamije kuzamura impano z’abakiri bato no gutaramira abakunzi babo buri mwaka
Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La
Douce Nyaruhirira yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusabana no
gutaramana n’abakunzi babo
Cyriaque Ngoboka, umunyamuziki uri mu batangiranye na
Chorale Christus Regnat yumvikanisha ko bubakiye ku ntego y’ibihangano bifasha
buri wese
Josh Ishimwe ugiye kuririmba muri iki gitaramo
aherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yasubiyemo “Umwana ni
umutware” ya Ngarambe François-Xavier
TANGA IGITECYEREZO