Nyuma yo kugaragaza ko hari ikibazo gikomeye cy’ibitabo bidahagije byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri makuru na za kaminuza, Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation/ RWF) rwateguye umuhango wo gushyikiriza ibihembo abakoze uko bashoboye bagateza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda.
Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rutangaza ko gushimira abanditsi b’ibitabo mu mashuri bizanafasha mu gushishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kwita ku rurimi rwabo kavukire kuruta gukururwa cyane n'iz'amahanga.
Nyuma yo kubona ko hari
icyuho gituruka ku rubyiruko rutazi neza Ikinyarwanda, Urugaga rw’Abanditsi mu
Rwanda rwagiye rutegura amarushanwa atandukanye guhera mu mashuri abanza,
ayisumbuye na za Kaminuza, agamije kurebera hamwe urwego abanyeshuri bariho mu
bijyanye no gusoma no kwandika ibitabo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
RWF ifatanyije n’Ishyirahamwe
ry’Uruganda rw’Ibitabo mu Rwanda (Rwanda Books Industry Association/ RWABIA)
ndetse n’Inzu Isohora Ibitabo (Africa Oasis Publishing House) bateguye umuhango
wo guhemba amashuri makuru na za kaminuza zaguze ibitabo 50 cyangwa hejuru
yabyo, byanditswe mu rurimi rw’ikinyarwanda mu myaka ibiri ishize.
Mu bushakashatsi
bwakozwe, hasanzwe kaminuza zujuje ibisabwa zitarenze ebyiri mu gihugu hose.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi
mu Rwanda, Hategekimana Richard, yabwiye
InyaRwanda ko iki gikorwa cyatekerejweho nyuma yo kubona akamaro k’ibitabo
byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu iterambere ry’igihugu.
Avuga kandi ko hari
amashuri menshi makuru na za kaminuza zidafite ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda
mu masomero yabo.
Yagize ati: “Dushingiye
ku mahitamo y’u Rwanda aho guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda ari inshingano
ya buri wese cyane cyane mu mashuri arera abana b’u Rwanda, dushingiye kandi ku
kamaro k’ubukangurambaga mu iterambere ry’ururimi rwacu kavukire hubakwa u
Rwanda rwacu, hateguwe umuhango wo guhemba amashuri makuru na za kaminuza
zesheje umuhigo wo kugura byibura ibitabo 50 byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.”
Mu bandi bazahembwa,
harimo abanyamakuru bateje imbere umuco wo gusoma ibitabo mu mwaka wa 2023/2024,
ibigo by’amashuri yisumbuye byagaragaje urukundo rw’ibitabo nibura bakagura
ibitabo 20 mu mwaka umwe.
Hazahembwa kandi umwanditsi
wanditse ibitabo bibiri nibura mu myaka ibiri ikurikirana (2022-2023) kandi
ibyo bitabo akabimurikira Abanyarwanda bifite ISBN bitari munsi ya paji 100,
inzu zisohora ibitabo zikora neza, inzu zicapa ibitabo zikora neza, inzu
zigurisha ibitabo zikora neza n’inzu z’isomero zikora neza.
Umuhango wo gutanga ibi
bihembo uteganyijwe kuzaba tariki ya 8 Ukuboza 2023 mu nzu Mbera Byombi ya
Hilltop Hotel guhera saa munani z’amanywa.
Nyuma y'amarushanwa ajyanye no gusoma no kwandika ibitabo, ubu noneho hagiye guhembwa ibigo ndetse n'abandi bose bagize uruhare mu guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda
TANGA IGITECYEREZO