Ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi yakoze ibyo amenyeweho anganya na Zimbabwe mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Kuri uyu wa Gagatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye haberaga k umukino wa mbere w'ijinjora ry'imikino y'igikombe cy'Isi mu itsinda C aho Amavubi ariyo yari yakiriye Zimbabwe.
Kuri iyi sitade umukino Amavubi yaherukaga kuhakinira yanganyije na Senegal igitego 1-1 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afuruka ariko n'ubundi nta cyahindutse n'ubundi byarangiye anganyije na Zimbabwe 0-0.
Uko umukino wagenze umunota ku munota:
Umukino urangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikoze ibemenyerewe inganya na Zimbabwe 0-0
90+3' Mugisha Gilbert yarazamutse neza ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko baramutega umusifuzi atanga kufura ariko Muhire Kevin ayiteye ntihagira ikivamo
90+2'Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe ibonye uburyo bwanyuma kuri kifura yarirekuwe na Lunga ariko habura ukozaho
umukino wongeweho iminota 4
89' Niyomugabo Claude yarafunguye amazamu ku mupira mwiza cyane yarahawe na Muhire Kevin ariko arekura ishoti rinyura hejuru y'izamu kure
83' Imanishimwe Emmanuel Manguende asimbuwe na Niyomugabo Claude
82' Amavubi abonye kufura yariteretse ahantu heza ariko iterwa na Muhire Kevin umuzamu ahita ayifata
77' Aamavubi akoze impinduka mu kibuga ,Muhire Kevin asimbura Hakim Sahabo naho Sibomana Patrick asimbura Nshuti Innocent
74' Hakim Sahabo yongeye guha umupira mwiza Nshuti Innocent ariko arekura ishoti ry'abana umuzamu wa Mozambique ararifata
71' Munetsi atsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko habayemo kurarira
Umukino winjiye mu minota 70 nta kipe nimwe irafungura amazamu
60' zimbabwe ikomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu ry'Amavubi,uwitwa Twakara yaratsinze igitego cy'umutwe ku mupira waruvuye muri koroneri ariko habura gato
58' Ikipe y'Igihugu ya Zimbabwe iri gusatira cyane muri iyi minota ndetse inabona koroneri nyinshi nubwo batari kuzibyaza umusaruro
Hakim Sahabo witwaye neza muri uyu mukino
50' Amavubi yongeye kubona uburyo buremereye imbere y'izamu aho Hakim Sahabo azamutse acenga neza maze ashyira umupira kwa Nshoti Innocent nawe arekura ishoti ariko umuzamu wa Mozambique awukuramo
47'Gitego Arthur yaragerageje guhindura umupira imbere y'izamu ashaka Hakim Sahabu ariko ba myugariro ba Zimbabwe bawukuraho
Igice cya kabiri gitangiye umutoza w'Amavubi akora impinduka mu kibuga,Niyonzima Olivier Sef yinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Bonheur naho Gitego Arthur asimbura Byiringiro Lague
Igice cyambere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0
Umukino wongeweho umunota umwe
44' Amavubi yongeye kurata uburyo bw'igitego aho Byiringiro Lague yarahinduye umupira ashaka Nshuti Innocent ariko myugariro wa Zimbabwe awushyira muri koroneri
39' Abasore b'Amavubi bari gukorera cyane amakosa aba Zimbabwe hakavamo kufura ariko ntibazibyaze umusaruro
35' ikipe y'igihugu ya Zimbabwe ibonye kufura nziza ariko Musona ayitera nabi inyura hejuru y'izamu kure maze Ntwali Fiacre ahita atanga umupira vuba kwa Imanishimwe Emmanuel Manguende nawe azamuka yiruka awuhinduye imbere y'izamu uragenda habura ukozaho urarenga
32' Umukino watangiye gushyuha cyane, umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi,Migisha Gilbert aracenze arekura ishoti ariko umupira uhita ishyirwa muri koroneri
30'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ahushijwe igitego aho Dzvukamanja abonye umupira ari wenyine mu rubuga rw'mahina ariko Mutsinzi Ange aza yiruka aratabara
28' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ari gusatira cyane ndetse arinako abana uburyo imbere y'izamu nkaho Nshuti Innocent ashyize umupira ku mutwe ariko unyura hepfo y'izamu gato cyane
15' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri kugerageza kuzamuka ngo isatire binyuze ku bakinnyi nka Byiringiro Lague ariko abakinnyi ba Zimbabwe bari gukina cyane
13' Umukinnyi ukina mu kibuga hagati,Banda yarazamukanye umupira acenga ashaka Musona ariko umupira ntiwamugeraho
11' Ntwali Fiacre yaragize ikibazo mujishonta muntu umukozeho ariko ahita yongera aba muzima
9' Byiringiro Lague aryamye hasi arikwitabwaho n'abaganga
6' Ikipe y'igihugu ya zambibwe yaribonye uburyo imbere y'izamu aho Muskwe yyinjiye mu rubuga rw'amahina acenga ariko Imanishimwe Emmanuel Manguende aratabara aramubangamira ,Ntwali Fiacre ahita awufata
4' Aamavubi ari guhererekanya neza cyane mu kibuga cyane cyane binyuze kuri Byiringiro Lague
Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga:
Ntwari Fiacre
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Mugisha Bonheur
Mugisha Gilbert
Bizimana Djihad
Nshuti Innocent
Hakim Sahabo
Byiringiro Lague
Abakinnyi 11 ba Zimbabwe babanje mu kibuga:
Dovon
Takwara
Hadebe
Lunga
Mbeba
B.Banda
Nakamba
Munetsi
P.Dube
Musona
Muskwe
14: 30' Abakinnyi bo ku mpande zombi barimo barishyushya
14:38' Abakinnyi bose basubiye mu rwambariro
14:55' Hari kuririmbwa indirimbo y'ubahiriza igihugu ya Zimbabwe
14: 57' Hari kuririmba indirimbo y'igihugu y'u Rwanda
Umutoza w'Umudage Torsten Frank Spitller
Abakinnyi b'Amavubi baririmba indirimo y'ubahiriza igihugu
Abakinnyi b'Amavubi batakoreshejwe kuri uyu mukino
Bamwe mu bafana ba Zimbabwe
Abakinnyi b'Amavubi bishyushya
Abakinnyi ba Zimbabwe ubwo bageraga ku kibuga
Guhera saa sita abafana batari benshi batangiye kwiniira muri sitade
TANGA IGITECYEREZO