Urubuga rw’inama izwi nka ‘Acces’ iherekezwa n’ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi, ibihembo n’ibiganiro ku guteza imbere umuziki muri Afurika igiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere mu mwaka w’2024.
Abategura iyi gahunda basobanura ko ari urubuga
rugamije guteza umuziki Nyafurika binyuze mu kungurana ibitekerezo no kuvumbura
impano nshya. Iki gikorwa gikunze kuba mu kwezi k’Ugushyingo buri mwaka.
Bavuga ko iyi gahunda y’uru rubuga igiye kubera i
Kigali biturutse ku biganiro bagiranye n’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha
ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau, RCB) n’Ikigo
cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, byabaye mu mwaka w’2018.
Music Africa iherutse gusohora amashusho agaragaza Manzi
Christian ukora muri RCB atanga ikaze buri wese uzitabira iyi gahunda ya Acces
mu Rwanda mu 2024.
Icyo gihe yari mu nama ya Acces yabereye muri
Tanzania. Manzi avuga ko nk’u Rwanda bishimiye kwakira iki gikorwa, akumvikanisha
ko iyi nama izaba ari amahirwe yo kongera guhura kw’abari mu buhanzi. Yashimye
Acces ku bw’inama yari yateguye n’uburyo Tanzania yabakiriye.
Akomeza ati “Reka mbonereho umwanya wo kubaha ikaze mwese mu Rwanda.
Bizaba ari ibihe bidasanzwe n’amahirwe ku bari mu bahanzi bose muri Afurika yo
kongera guhura. Rero ikaze mwese, kandi twiteguye kubakira.”
Muri iyi gahunda ya Acces habaho kuganira ku muziki,
ibitaramo by’abahanzi, kumenyana no kuganira mu bijyanye n’imikoranire, haba
amahugurwa, imurikagurisha ry’ibihangano no gukorana ibihangano
kubitabiriye.
Iyi nama ya ‘Acces’ ibera mu Mijyi itandukanye yo ku
Mugabane wa Afurika, kuri iyi nshuro izabera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya
mbere.
Music Africa.net ivuga ko iyi nama ihuriza hamwe
intumwa zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ikamara igihe cy’iminsi
itatu.
Yitabirwa n’abanyamuziki, abagira uruhare mu
kumenyekanisha ibikorwa by’umuziki, abanditsi b’ibitabo, abacuranzi,
abaterankunga, abafata ibyemezo n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi.
Iyi nama kandi itanga amahirwe ku bayitabiriye yo
gusura Inganda Ndangamuco z’ingenzi mu Mujyi wayakiriye. Kandi hatangwa
amahugurwa ku bantu barimo abafata ibyemezo mu muziki n’abandi.
Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu
bikorwa bya Music In Africa Foundation’s AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa
Addis Abeba muri Ethiopia.
Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n’abantu bo mu
bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n’umucuranzi w’icyamamare muri
Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.
Muri 2017, Acces yatangijwe nk’igikorwa Mpuzamahanga
gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru
ryavuzwe n’umucuranzi w'icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.
Muri 2018, iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Nairobi
muri Kenya, aho cyaherekejwe n’imurikagurisha n’ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi
wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya, Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki
Stein wo mu Bwongereza n’abandi.
Iki gikorwa kandi cyabereye mu Mujyi wa Accra muri
Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki mu ngeri zinyuranye batanze
ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana, Sway Dasafo (UK), Efya
(Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse n’umuyobozi Mukuru uri mu
bashinze ikigo ‘Ditto Music’, Lee Parsons wo mu Bwongereza.
Mu 2021 iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg
muri Afurika y’Epfo, aho bakoranye n’abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen
Blakrok, Priddy Ugly n’abandi.
Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’abari bahagarariye
ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok, Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto Music,
Africori, Linkfire, Believe n’abandi.
Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo “Music
In Africa Honorary Award” hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa
ku Mugabane wa Afurika.
Umunyamuziki Baaba Maal wo muri Senegal niwe wabaye
uwa mbere mu guhabwa iki gihembo yashyikirijwe mu 2017, Eric Wainaina wo muri
Kenya yashyikirijwe iki gikombe mu 2018.
Music Africa ivuga ko iki gikorwa cya Acces gikorwa mu
rurimi rw’Icyongereza, Igiswahili ndetse n’Igifaransa muri buri gihugu
cyakiriye.
Kitabirwa n’abantu barenga 2000 bo mu bihugu 50, kandi kikaririmbamo abahanzi barenga 100. Kitabirwa kandi n’abavuga rikijyana n’abashoramari barenga 70. Ni igikorwa gikurikirwa n’abantu barenga Miliyoni, kandi haba hari abatanga ubumenyi barenga 150.
Ubwo Umuyobozi wa Music in Africa Foundation, Maïmouna Dembélé yashyikirizaga igikombe Minisiteri y’Umuco, Ubuhanzi na Siporo muri Tanzania ku bwo kwakira igikorwa cya Acces mu 2022/2023. Igikombe cyakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri, Hamis Mwinjuma
Music In Africa Foundation yahaye igikombe
Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Tanzania (Basata) ku bw’uruhare mu kwakira inama
ya Acces ya 2022/2023. Iki gihembo cyakiriwe n’umunyamabanga w’iri shyirahamwe,
Dr. Kedmon Mapana
Gahunda ya Acces ihuza abahanzi mu ngeri zinyuranye
bakungurana ibitekerezo
Umuhanzikazi Sho Madjozi wo muri Afurika y’Epfo
aherutse kuririmba mu gikorwa cya Acces 2023
TANGA IGITECYEREZO