Umuziki wa gakondo nyarwanda, bivugwa ko ariwo mwimerere w’umuziki nyarwanda. Abawukoraga mu bihe byo hambere, ntibazimye nubwo hari abatakiriho, ariko havutse igisekuru gishya gikataje mu gusigasira uyu muziki.
Iyo uganiriye
n’abahanzi bakora umuziki wo mu njyana ya gakondo muri iki gihe, benshi muri bo
bakubwira ko bafite uwo bavomaho inganzo, wemeje imitima yabo kureka kuririmba
injyana zigezweho, bakayoboka iya gakondo kandi bakiri bato.
Mu Rwanda, hamaze
kuvuka abahanzi benshi bakora injyana ya gakondo. Bamwe muri bo bamaze kugera
ku rwego rushimishije, ndetse bakora ibitaramo haba mu Rwanda no mu mahanga
kandi bikitabirwa ku kigero cyo hejuru.
Cyusa Ibrahim, umaze
gushinga imizi muri iyi njyana yaganiriye na InyaRwanda, maze asobanura ko
gakondo ari injyana yabyirukiyemo akayikuriramo abifashijwemo n’ababyeyi be
ndetse n’abamubanjirije muri uyu muziki afatiraho icyitegererezo.
Yagize ati: “Gakondo ni
ubuzima bwanjye kuko nabibyirukiyemo, mbifashijwemo n’ababyeyi banjye kuko
natangiye kubyina mu itorero mfite imyaka itanu; rero ubutore narabukuranye.”
Akomoza ku bamubanjirije bamubereye urugero yagize ati: “Njyewe abahanzi ba gakondo mfataho
ikitegererezo ni benshi gusa ab’ingenzi ni:
- Maman Uwera Florida,
ni nawe mwarimu wanjye indirimbo nyinshi mpimba mbanza kuzimwumvisha; kandi
yanyigishije nyinshi cyane za gakondo yo hambere.
- Rugamba Sipuriyani; ni umuhanzi njye ntanatinya kuvuga ko yari umuhanuzi; ikibonezamvugo yagiraga
sinzi ko hari abahanzi bazakigira.”
Cyusa Ibrahim yakunzwe
cyane mu ndirimbo zirimo ‘Imparamba,’ Muhoza, Marebe, Umwiza yafatanije na
Riderman, Rwanda Nkunda n’izindi nyinshi.
Abakobwa b’impanga, Ange Ndayishimiye na Pamella Bamureke nabo bamaze kuba ubukombe mu njyana ya gakondo, bafite ababanjirije bafata nk’ibyitegererezo muri iyi njyana.
Bamwe
muri bo, banabahimbiye indirimbo bise ‘Ndamurika’ ibashimira ku bw’uruhare
bagize mu kuzamuka kwabo. Muri abo, harimo Cecile Kayirebwa, Muyango na
Massamba Intore.
Cecile Kayirebwa, icyitegererezo kuri Ange na Pamella
Mu kiganiro bagiranye
na InyaRwanda, Ange & Pamella basobanuye ko bakunze injyana gakondo kuva bakiri bato, kuko banabyirutse babyina mu matorero atandukanye.
Bagize bati: “Gakondo ni
injyana nziza cyane iryoheye ugutwi, yuje ubuhanga n'umwimerere. Twarushijeho
kuyiyumvamo cyane kuko twakuze dukunda imbyino za gakondo ndetse tunabyinira
amatorero atandukanye.”
Massamba Intore nawe ni umwe mu bahanzi ba gakondo batera imbaraga Ange na Pamella
Aba bakobwa bihebeye gakondo, babajijwe abo bafata nk’icyitegererezo basubije bati: “Abahanzi gakondo bo hambere dufata nk'icyitegererezo ku isonga haza Nyambo y'icyeza Cecile Kayirebwa.
Twakunze ibihangano bye cyane kuva tukiri bato ku buryo aho twatangiye kubonera ko dufite impano yo kuririmba twifuzaga gutera ikirenge mu cye. Hari kandi na Kamaliza ndetse na Muyango abo rwose nibo batubereye icyitegererezo muri iyi njyana.”
Bashimangiye ko aba
babyeyi babasigiye umurage ukomeye wo gukunda igihugu n’umuco wabo. Basoje bavuga
ko bifuza gusigasira uwo murage bahawe, bakawusigira abari kubyiruka kandi
bizeye ko nabo bazawukomeza.
Muyango wamamaye cyane muri gakondo hagati y'impanga zimaze kwigarurira imitima ya benshi
Ange na Pamella batangiye umuziki mu 2008 ariko baza gushinga imizi muri 2016 ubwo bamenyanaga n’umubyeyi wubashywe cyane muri iyi njyana Cecile Kayirebwa, binyuze mu marushanwa yo gushaka abantu bagombaga kumufasha mu gitaramo yateganyaga gukorera mu Rwanda.
Cyusa Ibrahim, intore cyane mu njyana ya gakondo, umwimerere w'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO