Kigali

Canal+ yatangiye gutanga iminsi mikuru harimo Shene nshya zo mu Rwanda n'u Burundi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/11/2023 10:08
0


Ikigo gicuruza amashusho cya CANAL+ Rwanda, kigiye gufasha abayikoresha kwizihiza iminsi mikuru mu munezero nyuma yo gukora amavugurura amwe ndetse no kugabanya ibiciro.



Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, aho Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua , yasobanuraga byinshi iyi sosiyete iri gukora kugira ngo abafite ifatabuguzi ryayo bagubwe neza cyane cyane muri izi mpera z’umwaka wa 2023. 

Yagize Ati “Turi hano dushaka kwizihiza iminsi mikuru mbere y’uko iba. Twifuza gufata abakiliya neza muri izi mpera z’umwaka mu buryo budasanzwe.’’ 

Yavuze ko kuri ubu CANAL+ ifite shene zisaga 400 ziyibarizwaho. Agaragaza ko uretse RTV yagaragaraga mu buryo bwa High Definition[HD] hari izindi televiziyo zigiye kujya zigaragara muri ubu buryo nyinshi.  

Muri izi harimo shene 40 zabaye HD ; yavuze ko harimo Zacu TV icaho filime nyarwanda, National Geographic, TV5 Monde, Nollywood Entertainment, Trace Africa n’izindi. 

Kuri ubu kandi iyi televiziyo yongeweho izindi televiziyo nshya zo mu Burundi zirimo iyitwa Best Entertainment Television[BETV] izajya igaragara ku murongo wa 396 ndetse na Heritage TV[He TV] igaragara kuri 397. Mu Rwanda kandi bongeyeho televiziyo ISIBO TV izajya igaragara ku murongo wa 391. 

Uretse ibi CANAL+ kandi iteganya kwerekana filime zitandukanye zigezweho zirimo ‘Spinners’, ‘Avatar’, ‘Jungle Cruise’, seri ya yakunzwe cyane ya ‘The Bishop Family’ ica kuri Zacu TV n’izindi. 

Abakunzi b'umupira w'amaguru w'i Burayi, hazajya hacaho imikino ya Champions League, English Premier League na NBA Christman Day. 

Guhera ku wa 14 Ukuboza 2023 kugeza ku wa 13 Mutarama 2024 kuri CANAL+ yatangaje ko hari shene nshya yiswe CANAL+CAN izajya inyuzwaho ibintu bitandukanye byerekeye ni urushanwa rya CAN 2024 izabera muri Côte d’Ivoire kuva muri Mutarama tariki 13 kugera Gashyantare tariki 11.

Muri ibyo bazajya berekana amateka y’amakipe azitabira iki gikombe, berekane ibihe by’ingenzi byaranze iri rushanwa mu myaka yatandukanye n’ibindi biryerekeye.

Ubwo irushanwa nyirizina rizatangira, CANAL + izajya yerekana imikino yose izaranga iki gikombe kiri mu bikomeye muri Afurika kandi ikazajya iboneka ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 5000 ryitwa IKAZE. 

Kugeza ubu umuntu ashobora kugura ifatabuguzi rya 5 000 Frw akabasha gukurikira byinshi bitandukanye kuri CANAL+. 

Ushaka kugura decoderi ya CANAL+ nabwo biramworohera cyane kuko ku 20000 Frw  ashobora gufashwa akabasha gutangira kuryoherwa na serivisi z’iyi sosiyete. Ikindi kuri ubu umuntu azajya agura ifatabuguzi abashe kureba amashene ya CANAL+ yose ku buntu mu minsi 15.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND