Abakinnyi 3 gusa bakina mu Rwanda, nibo bari bubanze mu kibuga mu mukino ikipe y'igihugu Amavubi ifitanye na Zimbabwe.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi
iribukine umukino ufungura amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya
2026. Ni umukino uzabera kuri sitade Mpuzamahanga y'Akarere ka Huye, utangire
ku isaha ya 15:00 PM.
Iyi
sitade, ni nayo ikipe y'igihugu yakoreyeho imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri, aho iyi myitozo InyaRwanda yabashije kuyikurikirana rwihishwa. Ubwo
imyitozo yari igeze rwagati, umutoza Torsten Spittler Frank yaje guhindura
imyitozo ashyira abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku ruhande rumwe, ndetse
atangira kuberekera uko bazakina kina kuri uyu wa Gatatu.
Abakinnyi 11 umutoza yahisemo ko
bazabanza mu kibuga
Ntwari
Fiacre
Omborenga
Fitina
Imanishimwe
Emmanuel Mangwende
Mutsinzi
Ange
Manzi
Thierry
Mugisha
Bonheur
Mugisha
Gilbert
Bizimana
Djihad
Nshuti
Innocent
Hakim
Sahabo
Byiringiro
Lague
Muri
aba abakinnyi, batatu gusa nibo bakina mu Rwanda, akaba ari Omborenga Fitina,
Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent kandi bose bakaba bakinira ikipe ya APR FC. Aba
bakinnyi bashobora guhinduka isaha ni isaha bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo
n'uburwayi.
Amavubi yerekanye imyenda mishya azambara kuri uyu wa Gatatu
TANGA IGITECYEREZO